Virtual Reality (VR) ni ikoranabuhanga rituma abanyeshuri biga nk'aho bari mu bitaro, muri laboratwari cyangwa imbere mu mubiri w'umuntu. Abahanga bavuga ko ubu buryo bushobora guhindura burundu uko uburezi butangwa mu myaka iri imbere.
Virtual Reality, cyangwa VR, ni ikoranabuhanga rikoresha amadarubindi yihariye (VR headset) kugira ngo umuntu yumve ari mu kindi gice cyangwa mu kindi isi yakozwe na mudasobwa.
Iyo umunyeshuri yambaye ayo madarubindi, ashobora kubona no gukorana n'ibintu nk'aho biri imbere ye. Mu mashuri y'ubuvuzi, urugero, umunyeshuri ashobora gukora imyitozo yo kubaga umurwayi atiriwe akoresha umurwayi nyakuri.
Muri za kaminuza nyinshi zo muri Amerika, u Bwongereza n'ibindi bihugu, abanyeshuri biga ubuvuzi batangiye gukoresha VR mu kwiga anatomy, ari bwo bumenyi bw'imiterere y'umubiri w'umuntu.
Aho kureba amashusho mu gitabo gusa, bashobora kureba umutima, ubwonko cyangwa ibihaha mu buryo bwa 3D, bakabizunguruka bakabireba impande zose.
VR kandi iri gukoreshwa mu kwigisha abaforomo, abaganga n'abiga ubutabazi bw'ihutirwa. Bashobora gukora imyitozo ku buryo bwo kwakira umurwayi ufite ikibazo gikomeye, gukora CPR cyangwa gufata ibyemezo byihuse mu bihe by'ubutabazi, byose bikorerwa mu isi y'ikoranabuhanga nta muntu ubangamiwe.
No mu mashuri ya siyansi, iri koranabuhanga rifasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi cyangwa kugerageza ibintu bishobora kuba bihenze cyangwa biteje ibyago muri laboratwari zisanzwe. Umunyeshuri ashobora kwiga ibyerekeye imibumbe, kureba uko utunyangingo tw'umubiri dukora cyangwa gukora igerageza rya chimie mu buryo bwizewe.
Ubushakashatsi bwatangajwe n'ikinyamakuru BMC Medical Education bwerekanye ko abanyeshuri bakoresha VR bagira ubushobozi bwiza bwo kwibuka ibyo bize ndetse bakiyongera icyizere cyo gukora imirimo y'ubuvuzi ugereranyije n'abize bakoresheje uburyo busanzwe.
Raporo ya PwC na yo yagaragaje ko abantu biga bakoresheje Virtual Reality barangiza amasomo vuba kandi bakagira ubushake bwinshi bwo kwiga kurusha abakoresha uburyo bwa gakondo.
Nubwo bimeze bityo, iri koranabuhanga riracyahenze ku mashuri menshi, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere. Ibikoresho bya VR, mudasobwa zikomeye n'amasomo yabugenewe bisaba amafaranga menshi, ari na yo mpamvu amashuri menshi atarabasha kubikoresha.
Abahanga bavuga ariko ko uko ibiciro bizagenda bigabanuka, Virtual Reality ishobora kuzaba kimwe mu bikoresho by'ingenzi mu burezi, cyane cyane mu masomo ya siyansi, ubuvuzi n'ubwubatsi.
Muri kaminuza zimwe zo muri Amerika n'u Bwongereza, hari abanyeshuri barangiza amasomo yo kubaga bakoze inshuro nyinshi imyitozo muri Virtual Reality mbere yo gukorera ku murwayi nyakuri.
Virtual Reality ntabwo ikiri ikoranabuhanga rikoreshwa mu mikino gusa. Uyu munsi, iri gufasha abanyeshuri kumva neza amasomo ya siyansi n'ubuvuzi, gukora imyitozo itekanye no kongera ubushobozi bwo gufata ibyemezo.
Abahanga bavuga ko mu myaka iri imbere, VR ishobora guhindura uburyo abantu biga ku Isi nk'uko internet yahinduye uburyo bashaka amakuru.
