Dayana Patino yavuze ko umuhungu we Juan David yamubereye isoko y’imbaraga zo gukomeza kubaho. Yagize ati: “Nari niyemeje ko nkiriho igihe cyose n’umwana wanjye yaba akiri muzima. Nahoraga mukora ku mazuru ngo ndebe niba agihumeka.”
Uyu mubyeyi yari ari mu nzu ye yo ku igorofa rya munani mu gace ka La Guaira ubwo imitingito ibiri ikomeye yibasiraga Venezuela, igahitana nibura abantu 1,450, mu gihe abandi ibihumbi byinshi bagishakishwa.
Mu gihe yari afashwe n’ibisigazwa by’inzu, ukuguru kwe kwari kwatsikamijwe n’amabuye, ariko yakomeje kwizera ko azarokoka. Yavuze ko yabonye icyizere ubwo yakoraga kuri Bibiliya yari hafi ye.
Nyuma y’amasaha menshi, yumvise musaza we amuhamagara. Yahise arangurura ijwi, bituma abatabazi bamubona maze bamukuramo ari kumwe n’umwana we.
Dayana yakomeretse amaguru yombi, mu gihe Juan David yakomeretse byoroheje. Umugabo we Gerson yavuze ko kongera kubona umugore n’umwana we ari bazima byari “igitangaza”.
Nubwo inzu yabo n’ibintu byose byangiritse, uyu muryango watangaje ko witeguye kongera kubaka ubuzima bushya, uvuga ko icy’ingenzi ari uko bakiri bazima.
