Uko Uncle Austin yakuye Yvan Buravan muri Afrobeats agakora R&B – AMAFOTO

Imyidagaduro - 18/08/2026 4:24 PM
Share:

Umwanditsi:

Uko Uncle Austin yakuye Yvan Buravan muri Afrobeats agakora R&B – AMAFOTO

Mu mugoroba wo kwibuka ubuzima bwa Yvan Buravan umaze imyaka 4 yitabye Imana, Uncle Austin, Ish Kevin, Ruti Joel, Impakanizi bataramiye abakunzi ba Buravan ndetse buri wese agenda avuga urwibutso rwe kuri Yvan Buravan.

Kuri uyu wa 17/08/2026 aribwo imyaka 4 yari ishize Yvan Buravan yitabye Imana, habaye umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Buravan ndetse no gutangaza gahunda z’ibikorwa bindi biri imbere byumwihariko ibya gahunda ya YB Foundation.

Raissa Umutoni, mushiki wa Yvan Buravan wanashinze umuryango wa ‘YB Foundation’, yashimiye buri wese witabiriye iki gitaramo ndetse anashimira uruhare badahwema kugira mu kubashyigikira nk’umuryango w’uyu muhanzi umaze imyaka ine yitabye Imana.

Ati: “Ndabashimira ko mwaje kwifatanya natwe. Mu by’ukuri, kubabona gutya ni ibitwereka urukundo mwadukundiye Yvan Buravan.”

Raissa yanaboneyeho guteguza ibikorwa byo kwibuka Yvan Buravan ku nshuro ya gatanu, biteganyijwe mu 2027, ubwo bazaba banizihiza imyaka 27 uyu muhanzi yari kuba afite.

Uncle Austin waririmbye muri iri joro ryo kumwibuka, yavuze ko ariwe wamugiriye inama yo gukora R&B nyuma y’uko Bob amumwoherereje akora Afrobeats ariko akimara kumva impano ye yumva akwiye kuririmba R&B.

Uncle Austin yagize ati: “Nahuye na Yvan ubwo yari anzaniye indirimbo ye ya mbere. Ubwo yazaga nkumva indirimbo ye, naramubwiye nti, uzi n’ikindi, uri umuririmbyi mwiza ntabwo ukeneye kuririmba Afrobeats ahubwo ukwiye kuririmba R&B ndetse mpita mpamagara Bob ndamubwira ngo uyu mwana ni umuririmbyi mwiza ntabwo akwiye kuririmba Afrobeats ahubwo akwiye kuririmba R&B. Kuva icyo gihe yatangiriye aho aririmba R&B.”

Iri joro kandi ryitabiriwe na Vasti Jackson, umugabo w’umuhanga mu gucuranga gitari akaba n’icyamamare mu njyana ya Jazz wasubiyemo indirimbo ‘Supranatural’ yamuritswe mu ijoro ryakeye.

Ni umugoroba wabereye kuri Atelien Du Vin, ukaba witabiriwe n’abantu batandukanye barimo Mushyoma, Igor Mabano, Andy Bumuntu, David Bayingana, Mike Kayihura, Kenny K Shot ndetse n’abandi benshi.

Ibyamamare bitandukanye byitabiriye umugoroba wo kwibuka Yvan Buravan

Ruti Joel wakurikiye Impakanizi ku rubyiniro, yataramanye n'abitabiriye umugoroba wo kwibuka Yvan Buravan


Ish Kevin yinjiye ku rubyiniro aririmba Malaika ya Yvan Buravan

Dore uko byari bimeze mu birori byo kwizihiza ubuzima bwa Yvan Buravan



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...