Uko umwana wo ku muhanda wakiriye agakiza akitanga umushahara we yamwenyuriye mu iteraniro

Imyidagaduro - 11/10/2025 2:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Uko umwana wo ku muhanda wakiriye agakiza akitanga umushahara we yamwenyuriye mu iteraniro

Umwana wahoze ku muhanda yakiriye agakiza, agaragaza urukundo n’ubwitange budasanzwe aho yiyemeje gutanga umushahara we wose kugira ngo afashe abandi bana bakiri ku muhanda, Imana imukorera igitangaza gikomeye.

Mu buhamya bwe, uyu mwana nta cyo yasigaranye kuko yatangaga umushahara we wose, ariko Imana yamwituye imbere y'imbaga inezeza umutima we. Uyu mwana wamwenyuriye mu iteraniro ry'abantu ibihumbi hafi 30, yishimira ko gutanga no kwitangira abandi ari byo bitanga ibyishimo nyakuri.

Uyu mwana wari umaze amezi atandatu akiriye agakiza, yakoze ikintu cyakoze ku mitima y’abantu benshi ndetse abavugabutumwa banahamya ko cyakoze ku mutima w'Imana. Nyuma yo kwakira agakiza, uyu mwana utuye i Soroti muri Uganda yaje kwiyemeza gutanga umusanzu we mu gufasha bagenzi be bakiri ku muhanda.

Mu kazi ke ko gukora amasuku mu kabari, amafaranga make yabonaga ntiyayashyiraga ku mufuka we ahubwo yahitagamo gufatanya n’umushumba we [Pasiteri] gufasha abandi bana bakiri ku mihanda, kuko yavugaga ati: "Nubwo nabaye ku muhanda, ndashaka ko abandi bana bava mu buzima bugoye twabanyemo."

Umunsi umwe, ubwo yari mu kazi ke ka buri munsi ko gukora amasuku, yakoze ikindi gikorwa cy'urukundo aho yishyuriye umukiriya wari wabuze amafaranga yo kwishyura icyo yari yafashe angana n'Amashiringi 500 ya Uganda (angana na 200 Frw).

Uyu mwana muto yarabibonye, yishyurira uwo mukiriya, amubwira ko ari impano y’urukundo rwa Yesu. Iryo joro, ubwo uyu mwana yitabiraga igiterane cyo muri Soroti, byatunguranye ubwo yatangazwaga ko ari we watsindiye moto nshya mu buryo bw’igitangaza!

Umwe mu bavugabutumwa yamubajije ati: "Wari uzi ko Imana yagukurikiraniraga hafi muri buri gikorwa cy’urukundo wakoraga?”, maze asubiza areka, ati: “Ntabwo nari nzi ko ibyo bito nakoraga bishobora kugaragarira Imana, ariko ubu nemeye ko idusanga aho turi hose.”

Uyu mwana yamwenyuriye mu giterane cy’ivugabutumwa kiri kubera i Soroti muri Uganda kuva ku wa 9-12 Ukwakira 2025. Ni ibiterane biri kurangwa n’ijambo ry’Imana rikora ku mitima ya benshi, gukira indwara no kubohoka mu buryo bw'Umwuka.

Ibi biterane byiswe “Miracle Gospel Celebration” byateguwe na A Light to the Nations (aLn Ministries Africa). Ev. Dr. Dana Morey uri kubwiriza muri ibi biterane, yavuze ko Imana idakenera ibintu bikomeye kugira ngo yerekane imbaraga zayo.

Yagize ati: “Uwo mwana w’umunyamugisha yaduhaye isomo rikomeye. Imana ireba umutima, kandi iyo utanze n'ibyo ufite bicye, ibihindura umugisha mwinshi.”Yumvikanishije ko ari isomo rikomeye ryerekana ko kwitangira abandi, cyane cyane abatishoboye, bituma umuntu aba igikoresho cy’Imana.

Mu buryo nk’ubwo, Thabita uvugwa wo muri Bibiliya - izina risobanura Doruka, [Ibyakozwe n’Intumwa 9:36-42], yashimwe n’abantu kubera ibikorwa bye by’urukundo n’imfashanyo yahaga abapfakazi n’abatishoboye, bituma Imana imukorera igitangaza gikomeye.

Igihe cyarageze arapfa, abantu benshi biganjemo abo yafashije bararira cyane bavuga bati: “Reba imyenda n’ibindi byose yaduhaye!”. Imana yamuzuye izuba riva, kugira ngo ibikorwa bye bikomeze guhamya urukundo rw’Imana.

Na none, Yesu ubwe yatanze urugero rwo kwitanga, atanga ubuzima bwe kugira ngo abatuye Isi bakizwe, babone agakiza. Uyu mwana muto nawe yitanze mu buryo bwe — yitangira bagenzi be, yitangira abatishoboye, maze Imana imuha igihembo gishimishije.

Abahanga mu bya Bibiliya bavuga ko Imana ireba umutima, kandi igihe utanze utigononwa, ikugororera birenze uko wabitekerezaga. Benshi bumvise inkuru y'uriya mwana wahoze ku muhanda, bahamije ko ari urugero rw’uko Imana ihindura ubuzima bw’uwitangira abandi, ikanamuha icyubahiro n’umunezero by’ukuri.

Ibiterane bya Dana Morey biri guhembukiramo imitima ya benshi muri Uganda

Ni ibiterane byitabiriwe mu buryo bukomeye

Ibikorwa bye by'urukundo byakoze ku mitima ya benshi

Ev. Dr Dana Morey hamwe na Pastor. Dr Ian Tumusime

Indege iri gufasha Dana Morey mu bikorwa by'ivugabutumwa muri Uganda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...