Ubwo uwari Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli yeguraga muri Nzeri mu mwaka ushize abari barayiyoboye mbere barimo Muvunyi Paul, Dr Emile Rwagacondo, Gacinya Chance Denys, Twagirayezu Thaddée bakongera kuyisubiramo nyuma y’igihe kinini batayiba hafi, hadutse imvugo ngo ”Ubumwe bw’Abarayon bwagarutse”.
Haje no kuba amatora ,aba bari barayiyoboye mu myaka yashize aba ari bo n'ubundi bongera gutorerwa kuyiyobora aho Muvunyi Paul yatorewe kuyobora urwego rw'ikirenga naho Twagirayezu Thaddée atorerwa kuba Perezida w'umuryango wa Rayon Sports.
Nyuma y’uko iyi kipe ibuze igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro kandi byarashobokaga ko yabitwara byose, muri ibi bihe by’isoko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi byari byitezwe ko bwa Bumwe bw’Abarayon noneho ari bwo bugiye kugira icyo bukora gikomeye kugira ngo umwaka utaha w’imikino ikipe izitware neza cyane ariko ntabwo ari ko biri kugenda ndetse bwamaze kuvaho.
Umwaka w’imikino wa 2025/2026 kuri Rayon Sports ushobora kurangira mu kwezi kumwe
Akenshi uko ikipe izitwara bigenwa n’uko yitwaye ku isoko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi. Rayon Sports isanzwe imenyereweho ko muri ibi bihe ari bwo iba ishyushye ndetse irimo irakorera hamwe kugira ngo yegeranye ubushobozi ubundi igure abakinnyi. Kuri ubu muri ibi bihe ntabwo ari ko bimeze dore ko kuri ubu irimo ibice byinshi ndetse no kutumvikana.
Hari igice cya Perezida Twagirayezu Thadee aho ameze nk'aho ari wenyine, ndetse kugeza ubu abakinnyi bamaze gusinya niwe wabasinyishije ku giti cye, bikaba byaratunguye abandi bafatanyije kuyobora.
Abamaze gusinya ni Musore Prince, Tambwe Gloire, Rushema Chriss na Serumogo Ally wongereye amasezerano gusa nta n’umwe wigeze uhabwa amafaranga bitewe n’ibi bibazo byo kudashyira hamwe n’ubundi.
Amakuru avuga ko Perezida wa Murera atemera umutoza wayo, Afhamia Lotfi, akaba ari nayo mpamvu abakinnyi yasabye barimo Ntarindwa Aimable batarimo barasanyishwa.
Usibye ibi kandi bivugwa ko hari abakinnyi baje bigizwemo uruhare n’abandi bari mu kindi gice kitumvikana na Twagirayezu Thadee aho byari byumvikanweho ko bagomba guhita basinyishwa ariko akaba yarabyanze akavuga ko bagomba kubanza kunyura mu igeragezwa.
Ubwo Rayon Sports yatangiraga imyitozo nta banyamakuru ndetse n’abafana bari bemewe bitewe n’ikibazo cy’abakinnyi bacye bari bahari ndetse nta n’umuyobozi n’umwe wari wayitabiriye. Muri iyi myitozo harimo n’Umunye-Congo Tony Kitoga wumvikanye nayo ko agomba gutangwaho Miliyoni 15 Frw gusa ntabwo yari yaboneka ngo ayisinyire.
Impamvu harimo abakinnyi bacye ni ukubera ko hari abayisanzwemo baberewemo amafaranga batahawe mu mwaka ushize w’imikino bityo bakaba baravuze ko bazayijyamo ari uko babanje kwishyurwa.
Mu gihe umwuka uri muri Rayon Sports wakomeza, amafaranga yazakoresha mu kugura abakinnyi yaba ari ay’umufatanyabikorwa wayo mukuru SKOL gusa. Ibi biri kuba mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi rizafunga tariki ya 30 Kanama ku makipe azakina imikino Nyafurika.
Hari abavuga ko mu gihe ibiri muri Rayon Sports nta gihindutse mu mwaka utaha w’imikino nta kidahambaye yazakora mu marushanwa izitabira arimo CAF Conderation Cup, shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro.
Rayon Sports iri kuvugwamo ibibazo bishobora gusiga yitwaye nabi ku isoko ry'igura n'igurisha ku bakinnyi
Rayon Sports yatangiranye imyitozo abakinnyi bacye bijyanye n'uko hari abahasanzwe b'abanyamahanga banze kuva iwabo kubera amafaranga baberewemo