Uko Umurundi wahungiye mu Rwanda yahindutse Miliyoneri ahereye ku biceri 800 Frw

Ubukungu - 28/08/2025 10:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Uko Umurundi wahungiye mu Rwanda yahindutse Miliyoneri ahereye ku biceri 800 Frw

Nkurunziza Richard, impunzi y’Umurundi wahungiye mu Rwanda mu 2015 afite amafaranga 800 Frw gusa, yagaragaje ko ubushake, umurava n’ubumenyi bishobora guhindura ubuzima.

Nkurunziza yaje mu Rwanda afite imyaka 25 icyo gihe, none ubu ni se w’umwana umwe. Yasubije amaso inyuma yibuka uko iminsi ya mbere yari igoye cyane, aho yabaga acungira gusa ku biribwa n’ibikoresho by’ibanze yahawe n’Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNHCR).

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Nkurunziza wageze mu Rwanda mu mwaka wa 2025 aho yari afite amafaranga 800 Frw gusa, yagize ati: “Nta mutungo nari mfite, nta mafaranga, hari ibyiringiro gusa.”

Uyu mugabo ufite impamyabumenyi ya kaminuza mu ndimi n’ubumenyi bw’abantu, yabanje gukora nk’umwarimu w’Igifaransa mu mashuri abanza n’ayisumbuye hagati ya 2019 na 2020. Ariko mu gihe cy’ikiruhuko cy’amashuri, yagerageje guhinga, igikorwa cyaje guhindura ubuzima bwe.

Abikomozaho yagize ati: “Nabonye ko guhinga byinjiza amafaranga menshi kurusha kwigisha.” Mu 2021, yaretse akazi ko kwigisha, ashaka hegitari 12 z’ubutaka, ashyira 200,000 Frw mu buhinzi bw’imboga. Icyo gihe, yinjije 500,000 Frw. Ariko we n’abandi bahinzi bahuraga n’ikibazo cy’ibura ry’ifumbire y’imborera kuko benshi badafite amatungo yabaha ifumbire.

Mu 2024, Nkurunziza yabonye amahirwe. Ati: “Nahisemo gukora ifumbire y’imborera n’ifumbire y’amazi kugira ngo dukemure ikibazo mu muryango wacu, kandi nakoze ubushakashatsi kuri internet niga uko bikorwa.” 

Uko akora ifumbire y’imborera

Ifumbire itunganywa itangirana no gukusanya ibyatsi byihariye nka calliandra na leucaena, bifite intungamubiri nyinshi.

Nkurunziza yagize ati: “Tuvanga ibyatsi byumye n’ibyatsi bigitoshye, aho ibyatsi byumye biba bigize 1/3 by’ibyatsi bishya. Ibyatsi byumye birimo karuboni, ibishya bikaba birimo azote nyinshi. Ibyo byose bikora ifumbire ituma imyaka ikura neza.”

Iyi mvange ibikwa mu byumweru bibiri kugira ngo itangire gutunganywa, hanyuma igahindurwa nyuma y’icyumweru kimwe kugira ngo itungane neza. Iyo ifumbire igiye kurangira gutungana, ishyirwa mu bikoresho byihariye.

Ati: “Iminyorogoto irya iyo fumbire ikayihinduramo ifumbire yuzuye intungamubiri.” Ikilo kimwe cy’iminyorogoto gikora ibiro bitanu by’ifumbire ku munsi. Yatangiriye ku biro umunani by’iminyorogoto byaguzwe 400,000 Frw mu 2024, ubu afite ibikoresho bikora toni imwe y’ifumbire, aho umubare w’iminyorogoto wikubye gatatu.

Uko akora ifumbire y’amazi

Mu gihe akora ifumbire y’imborera, amazi akoreshejwe arakusanywa, akavangwa n’ibindi bikoresho, agashyirwa hamwe mu gihe cy’ibyumweru birindwi kugira ngo ahinduke ifumbire y’amazi. Iyo fumbire y’amazi ishyirwa ku myaka bitewe n’ubwoko bw’umusaruro: litiro 15 ku bihingwa bifite igihe gito cyo gukura, na litiro 10 ku bihingwa bimara imyaka irenga 1.

Yagize ati: “Ikilo kimwe cy’ifumbire y’amazi kigura 300 Frw, kandi yakirwa vuba n’imyaka kurusha ifumbire isanzwe. Inarinda imyaka kwangizwa n’ibyonnyi bikurira mu ifumbire itatunganyije.” Ubucuruzi bwe butanga litiro zirenga 240 buri kwezi, ku giciro cya 1,500Frw kuri litiro.

Uyu munsi, iyi sosiyete ifite agaciro ka miliyoni 11Frw, ikinjiza hafi miliyoni 1Frw buri kwezi nyuma yo gukuramo amafaranga yose akenewe. Akora toni 8 buri mezi abiri, agakoresha abantu 51 barimo impunzi n’abaturage bo mu karere. Nubwo atuye mu Nkambi ya Mahama, ibikorwa bye bikorerwa hanze y’imipaka y’aho atuye.

Kubera ko impunzi zikiri ku rwego rwo gutangira, kubona inguzanyo ni ikibazo gikomeye. Yabisobanuye agira ati: “Hari amabanki abiri gusa akorana natwe, kandi inguzanyo zisaba ingwate, ibyo rero impunzi nyinshi ntizibifite.” 

Abahanga mu micungire y’imyanda idahumanya ibidukikije bavuga ko ifumbire itanga inyungu 100% ku musaruro mu gihe cy’ihinga kimwe, kurusha ifumbire isanzwe idakora vuba kandi ituzuye intungamubiri.

UNHCR mu Rwanda ivuga ko hari gahunda zitandukanye zigamije gufasha impunzi n’Abanyarwanda kubona ubumenyi no gutangiza imishinga y’ubucuruzi, binyuze mu bufatanye n’imiryango nka GIZ na EU. Mu Karere ka Kirehe, ubucuruzi bujyanye n’ubuhinzi buratanga icyizere cyane, aho hategurwa n’ibirori byo kwerekana ibicuruzwa no kungurana ubumenyi.

Kuri Nkurunziza, urugendo rwe kuva mu buhunzi kugera ku bucuruzi bw’ubuhinzi bufite agaciro ntirurarangira. Ati: “Ubuhinzi bwanjye bwampaye amahirwe yo kongera kwiyubaka. Ubu nshaka gufasha n’umuryango wanjye kugira ibikoresho byo gutera imbere.”


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...