Uko umunyapolitiki yabaye icyamamare ku isi kubera intebe yamuvunikiyeho ari kuri televiziyo

Utuntu nutundi - 16/06/2026 9:04 AM
Share:

Umwanditsi:

Uko umunyapolitiki yabaye icyamamare ku isi kubera intebe yamuvunikiyeho ari kuri televiziyo

Tekereza ubyutse mu gitondo, ukitegura, ukajya kuri televiziyo mu kiganiro kiri Live, hanyuma ikiganiro cyaba kirimbanyije, intebe wicayeho ikakuvunikiraho. Wakumva usebye, ndetse ukibaza uko abari bari kureba icyo kiganiro bahise baguseka. Ibi noneho biba ibindi bindi, iyo uri umuntu ukomeye nk’umunyapolitiki. Aha, igisebo kirushaho kwiyongera.

Mu gitondo cyo ku wa 21 Ukwakira 2008, umunyapolitiki wo muri Afurika y'Epfo witwa Nhlanhla Nene yari yatumiwe mu kiganiro cya televiziyo ya SABC cyitwaga A View from the House. Icyo gihe yari Perezida wa Komisiyo y'Imari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y'Epfo, yari ari gusobanura ibijyanye n'ingengo y'imari yari imaze gutangazwa na Minisitiri w'Imari.

Mu gihe yasubizaga ikibazo cy'umunyamakuru, humvikanye urusaku rw'iintebe yari yicayeho, bisa nk’aho yenda kuvunika. Nene yagaragaje ko abyumvise, ariko akomeza kuvuga nk'aho nta kibazo gihari. Nyuma y'amasegonda make, intebe yahise ivunika maze agwa hasi inyuma y'ameza ari kuri televiziyo live.

Ikintu cyatangaje benshi ni uko umunyamakuru wakoraga ikiganiro yakomeje kwitwara nk'aho nta kidasanzwe kibaye. Bahise bamwerekezaho kamera, hanyuma ikiganiro kijya mu matangazo kugira ngo bagenzure niba Nene nta kibazo yagize. Ku bw'amahirwe, basanze atakomeretse, maze baramuhagurutsa, bamuha indi ntebe, akomeza ikiganiro nk’aho ntacyabaye.

Nyuma gato y'icyo gikorwa, videwo y'amasegonda 26 yashyizwe kuri YouTube no ku mbuga nkoranyambaga. Mu minsi mike gusa yari imaze kurebwa n'ibihumbi amagana by'abantu, ndetse amakuru yayo agaragara no ku mbuga mpuzamahanga zirimo BBC, Daily Mail, n'izindi.

Abantu benshi batangiye gukora urwenya bashingiye ku mwanya yari afite wa "Chairperson," bavuga ko "n'intebe ubwayo yamwanze". Kuri internet byabaye ibindi bindi ndetse iyi videwo iba imwe mu zakunzwe cyane muri Afurika y'Epfo icyo gihe.

Nyuma y'ibyabaye, SABC yasohoye itangazo risaba imbabazi ku mugaragaro. Umuvugizi wayo yavuze ko byari impanuka itateguwe. Yanashimye Nene kubera ubunyamwuga bwe bwo gukomeza ikiganiro nyuma y'ibyari bimubayeho.

Mu minsi yakurikiyeho, Nene yavuze ko byamukojeje isoni kuko byabereye imbere ya miliyoni z'abantu. Yanasetse avuga ko yasabye abo bakorana kutongera gukoresha ijambo "chairperson" bamuserereza.

Avuga ko nyuma y'aho, yatangiye kubabazwa n'uko videwo yakomeje gukwirakwira, ndetse abana be bagatangira kunnyuzurwa no gusekwa n’abandi bana ku ishuri. Byageze aho atekereza no kujyana ikibazo cye mu mategeko ku byerekeye ikwirakwizwa ry'iyo videwo.

N'ubwo icyo gikorwa cyamugize icyamamare kubera urwenya, nyuma yaho Nhlanhla Nene yakomeje kuzamuka muri politiki ya Afurika y'Epfo, aza kuba Minisitiri w'Imari. Ariko kugeza n'uyu munsi, iyo videwo y'intebe yamuvunikiyeho ikomeje gusangizwa ku mbuga nkoranyambaga kandi ikaba imwe mu mpanuka za televiziyo live zamenyekanye cyane muri Afurika.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...