Uyu muhango utari usanzwe, wabaye nk’ubukwe busanzwe kuko hari inshuti zaje kumushyigikira, habaho indahiro zisanzwe z’abashyingiranywe, ndetse Suellen na we yijihije “ubukwe bwe” mu buryo bwuzuye harimo no kujya mu rugendo rw’ukwezi kwa buki (honeymoon) wenyine.
Yavugaga ko iki gikorwa cyari kigamije kwishimira ubuzima bwe, kwiyubaha, kwikunda no kwiyemeza kubaho yishimye atagombye gutegereza undi muntu ngo abe ari we umuha agaciro.
Icyo gikorwa cyakiriwe mu buryo butandukanye ku isi: hari ababibonaga nk’urwenya rudasanzwe, abandi bakakibona nk’ikimenyetso cy’igihe tugezemo aho abantu bashaka kwigenga mu marangamutima, mu gihe abandi bakibonagamo ubutumwa bwimbitse ku kwikunda no kwiyakira.
Suellen we yakomeje gusobanura ko atari agamije gusimbuza ubukwe busanzwe, ahubwo ko yashakaga kwibutsa abantu ko umubano wa mbere ukomeye umuntu agirana ari uwo agirana na we ubwe.
Nyamara, hashize igihe kitageze ku mwaka, Suellen yongeye kugaruka mu itangazamakuru avuga amagambo yatunguye benshi, aho yavuze mu buryo bw’urwenya ko “ashaka gatanya” (divorcing herself).
N’ubwo byumvikana nk’urwenya, inyuma yabyo hari ubutumwa yatanze. Yavuze ko nyuma y’icyo gihe cyose cyo kwishimira sologamy, yaje kubona ko yari yaratangiye kwishyiraho igitutu gikabije cyo kuba “mwiza cyane” kuri we ubwe, ku buryo atari akibashije kwihanganira intege nke ze nk’umuntu usanzwe.
Uyu mugore yabwiye ikinyamakuru The Mirror ko yasanze kwikunda atari ukwigira umuntu udakosa cyangwa utagira intege nke, ahubwo ari ukumenya kwakira uko uri, harimo n’igihe utameze neza, utageze ku ntego zawe cyangwa wiyumva nk’udafite integer.
Yagaragaje ko icyo gitekerezo cyo “gusaba gatanya” cyari uburyo mu bwo gutebya ariko kandi no kwerekana ko yari akeneye kureka igitutu yari yishyizeho.
Inkuru ya Suellen Carey yasize impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bayifata nk’urwenya, abandi bakayibona nk’isomo rikomeye ku buzima bwo mu mutwe no ku buryo abantu bifata.
Sologamy ye yasize isomo rikomeye ko urukundo umuntu akwiye kwitaho cyane ari urwo yigirira, ariko kandi ko rugomba kuba rutarimo igitutu, ahubwo rugomba kuba rwuzuye, rwihangana, rugira impuhwe, ukwiyakira no kwigirira icyizere mu buzima bwa buri munsi.




