Mbere y’iki kibazo, ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) n’Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere (OECD) byari byateganyije ko ubukungu bw’isi bwari kuzazamukaho 3.3% mu 2026, bitewe ahanini n’ishoramari rikomeje kwiyongera mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI). Icyakora, nyuma y’ifungwa ry’uyu muhora mu mpera za Gashyantare, iri teganyabukungu ryamanutse rigera hagati ya 2.4% na 2.6%.
Igiciro cya peteroli cyahise kizamuka kigana ku madolari 120 kuri buri fu, bituma amabanki akuru ku isi asubika gahunda yo kugabanya inyungu ku nguzanyo kugira ngo arwanye izamuka rikabije ry’ibiciro, ryageze kuri 4.4%.
Si ibyo gusa, kuko ubwikorezi bw’amato anyura mu Persian Gulf bwagabanutseho 95%, ibintu byadindije ubucuruzi mpuzamahanga, aho ubwiyongere bwabwo bwamanutse bugera kuri 1.5% gusa.
Ingaruka z’iri fungwa zanageze no ku rwego rw’ubuhinzi. Toni miliyoni z’ifumbire ya urea yakomokaga mu Burasirazuba bwo Hagati zabuze uko zigezwa ku masoko, bituma ibiciro by’ifumbire bikuba kabiri mu gihe gito. Ibi byateje impungenge ku musaruro w’ubuhinzi no ku mutekano w’ibiribwa mu bihugu byinshi.
Abasesenguzi bavuga ko ishoramari rikomeye ryakomeje gukorwa mu rwego rw’ikoranabuhanga ari ryo ryafashije gukumira ko isi yinjira mu bukungu bwifashe nabi (recession).
Nubwo muri Kamena habaye intambwe nziza mu biganiro bya dipolomasi byatumye uyu muhora utangira kongera gufungurwa buhoro buhoro, igiciro cya peteroli ya Brent kikamanuka kikagera hafi ku madolari 74 kuri buri fu, impuguke zigaragaza ko gukuraho ubukererwe bw’amato no gusana ibikorwa remezo byangiritse bizakomeza kugira ingaruka ku bukungu bw’isi kugeza no mu mwaka wa 2027.
