Uko “Tije Koto " zangiza ingoma y’ugutwi (Eardrum)

Ubuzima - 07/08/2023 12:44 PM
Share:

Umwanditsi:

Uko “Tije Koto " zangiza  ingoma y’ugutwi (Eardrum)

Ingoma y’ugutwi irihafi cyane ku buryo kuyangiriza hakoreshejwe aka gati kariho ipamba gakoreshwa mu gusukura ugutwi,, aka gati kandi gashobora kwangiza ibice bigize ugutwi cyangwa ukabura ubushobozi bwo kumva burundu.

Kwangirika kw’Ingoma y’Ugutwi bitewe no gukoresha nabi utu duti twa “tije koto "(Tige Cotton ),bishobora gutera ubumuga bwa burundu bwo kutumva,cyangwa ugatakaza ubushobozi bwo kumva neza cyangwa ukumva andi majwi abangamira ugutwi kwawe ahoraho.

Ugutwi ni igice cyegereye ibindi bice bikomeye birimo amaso,umutwe,izuru,n’ibindi.Gucokoza ugutwi ukaba wagukomeretsa wibwira ko ugukorera isuku,bishobora gutera ibibazo byinshi birimo no kwangiza imitsi ikora ku maso no mu mutwe.

Ipamba riri kuri utwo duti dukoreshwa mu gukura umwanda mu matwi,dushobora gusigaramo igihe ugerageza gukurura imyanda yinjiyemo,rikaba ryapfukiramo rigasigaramo,rikarema izindi ndwara rimaze kubora.

Ugutwi gufite uburyo kwisukura ndetse isuku yakwo ntigorana.Imyanda iyo imaze kuba myinshi hari ubwo ugutwi kumera nk’ukuzibye ukumva nabi,cyangwa ukiyumva mu buryo bukubabaza,byatinda ukabona ibimenyetso,by’imyanda bikomeye bisohoka mo,bifashe nk’amavuta.

Mu bushakashatsi  bwakozwe ku bibazo bigera ku bantu bitewe no kwangirika kw'ingoma y’ugutwi,bugaragaza ko 56% ku Isi bafite ihungabana batewe no kurwara indwara zangije ubwonko n'igice cy'umutwe bitewe n'ingaruka zo kwangirika ingoma y'ugutwi, naho 44% bakaba bagerageza kumenya no kwita ku buzima bw'ugutwi.

Zimwe mu ngaruka zigera ku ngoma y’ugutwi bitewe no kugusukura nabi zirimo,gukomereka kwayo,gupfa amatwi burundu,kubabara igihe umira,amazi anuka asohoka mu gutwi rimwe na rimwe asa n’amashyira,kumva amajwi asakuza arimo imiyaga,bigatuma utumva neza.

Gusukura ugutwi bikorwa na muganga,akagufasha gukuramo imyanda yinjiyemo,byaba ngombwa akaguha imiti yagufasha igihe ugutwi kwaba kwaratangiye kwangirika cyangwa ukagirwa inama ukanigishwa uko wakwikorera isuku ihoraho.Amazi y’akazuyazi adatwika asukura ugutwi kandi imyanda ikavamo hatabayemo kuyikuzamo ibindi bikoresho,kuko imyanda iza hafi ukayihanagura.

Bimwe mu bintu bikunze kwangiriza amatwi na none harimo urusaku rukabije rw’umuziki,imyanda yinjiramo yaba umukungugu n’ibindi.Igihe cyose ugutwi kudakora neza nk’ibisanzwe,ni byiza kwihutira kwa muganga mbere yo kwishakira igisubizo,kandi hakirindwa gukoresha ibiti bishyirwa mu matwi mu buryo bwo kwisukura.

Cleverland Clinic itangaza ko ubwirinzi bwa mbere ugutwi gukeneye ari;

·        Kwirinda gutinzamo amazi kugakomeza gutoha

·        Kwirinda kujombamo uduti teurimo na Tije Koto bibwira ko bari gusukura imyanda yinjiyemo

·        Kwirinda urusaku rukabije cyane cyane abambara utwumwa dutambutsa amajwi y’umuziki (Headsets)

·        Ibindi.


Kuzisunika mu gutwi kure bikomeretsa ingoma y'ugutwi ikaba yarwara cyangwa umuntu akaba yatakaza ubushobozi bwo  kumva burundu


Cotton Swabs mu rurimi rw'Icyongereza aho gusukura amatwi,zisohora imyanda imwe,indi zikayisunika ku ngoma y'ugutwi ikaba yatuma umuntu atumva neza


Utu duti dukwiye gukoreshwa ku myanda iri hafi y'ugutwi iri gusohoka

Amazi y'akazuzayizi asohora imyanda mu gutwi ikaza hafi,ukaba wayihanagura


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...