Kwangirika kw’Ingoma y’Ugutwi bitewe no gukoresha
nabi utu duti twa “tije koto "(Tige Cotton ),bishobora gutera ubumuga bwa burundu bwo
kutumva,cyangwa ugatakaza ubushobozi bwo kumva neza cyangwa ukumva andi majwi
abangamira ugutwi kwawe ahoraho.
Ugutwi ni igice cyegereye ibindi bice bikomeye
birimo amaso,umutwe,izuru,n’ibindi.Gucokoza ugutwi ukaba wagukomeretsa
wibwira ko ugukorera isuku,bishobora gutera ibibazo byinshi birimo no kwangiza
imitsi ikora ku maso no mu mutwe.
Ipamba riri kuri utwo duti dukoreshwa mu gukura
umwanda mu matwi,dushobora gusigaramo igihe ugerageza gukurura imyanda
yinjiyemo,rikaba ryapfukiramo rigasigaramo,rikarema izindi ndwara rimaze
kubora.
Ugutwi gufite uburyo kwisukura ndetse isuku yakwo ntigorana.Imyanda
iyo imaze kuba myinshi hari ubwo ugutwi kumera nk’ukuzibye ukumva nabi,cyangwa
ukiyumva mu buryo bukubabaza,byatinda ukabona ibimenyetso,by’imyanda bikomeye
bisohoka mo,bifashe nk’amavuta.
Mu bushakashatsi bwakozwe ku bibazo bigera ku bantu bitewe no kwangirika kw'ingoma y’ugutwi,bugaragaza ko 56% ku Isi bafite ihungabana batewe no kurwara indwara zangije ubwonko n'igice cy'umutwe bitewe n'ingaruka zo kwangirika ingoma y'ugutwi,
naho 44% bakaba bagerageza kumenya no kwita ku buzima bw'ugutwi.
Zimwe mu ngaruka zigera ku ngoma y’ugutwi bitewe no kugusukura nabi zirimo,gukomereka
kwayo,gupfa amatwi burundu,kubabara igihe umira,amazi anuka asohoka mu gutwi
rimwe na rimwe asa n’amashyira,kumva amajwi asakuza arimo imiyaga,bigatuma
utumva neza.
Gusukura ugutwi bikorwa na muganga,akagufasha
gukuramo imyanda yinjiyemo,byaba ngombwa akaguha imiti yagufasha igihe ugutwi
kwaba kwaratangiye kwangirika cyangwa ukagirwa inama ukanigishwa uko wakwikorera isuku ihoraho.Amazi y’akazuyazi adatwika asukura ugutwi
kandi imyanda ikavamo hatabayemo kuyikuzamo ibindi bikoresho,kuko imyanda iza
hafi ukayihanagura.
Bimwe mu bintu bikunze kwangiriza amatwi na none
harimo urusaku rukabije rw’umuziki,imyanda yinjiramo yaba umukungugu n’ibindi.Igihe
cyose ugutwi kudakora neza nk’ibisanzwe,ni byiza kwihutira kwa muganga mbere yo
kwishakira igisubizo,kandi hakirindwa gukoresha ibiti bishyirwa mu matwi mu
buryo bwo kwisukura.
Cleverland Clinic itangaza ko ubwirinzi bwa mbere
ugutwi gukeneye ari;
·
Kwirinda gutinzamo amazi kugakomeza
gutoha
·
Kwirinda kujombamo uduti teurimo na Tije
Koto bibwira ko bari gusukura imyanda yinjiyemo
·
Kwirinda urusaku rukabije cyane cyane
abambara utwumwa dutambutsa amajwi y’umuziki (Headsets)
·
Ibindi.
Kuzisunika mu gutwi kure bikomeretsa ingoma y'ugutwi ikaba yarwara cyangwa umuntu akaba yatakaza ubushobozi bwo kumva burundu
Cotton Swabs mu rurimi rw'Icyongereza aho gusukura amatwi,zisohora imyanda imwe,indi zikayisunika ku ngoma y'ugutwi ikaba yatuma umuntu atumva neza
Utu duti dukwiye gukoreshwa ku myanda iri hafi y'ugutwi iri gusohoka
Amazi y'akazuzayizi asohora imyanda mu gutwi ikaza hafi,ukaba wayihanagura