Muri Gashyantare 2025, The Ben
yakoreye igitaramo muri Canada mu mujyi wa Ottawa cyari kigamije kumenyekanisha
album ye “Plenty Love”. Muri icyo gitaramo, yahuriye ku rubyiniro n’umuhanzikazi
w’umunyarwanda utuye muri Canada, Nattyva.
Iki gitaramo kirangiye, The Ben yafashe
umwanya aganira na Nattyva aho ibiganiro byaganishaga ku guteza
imbere umuziki ndetse n’uburyo bwo guhuza umuziki n’indi mirimo abatuye mu
bihugu byo hanze baba bafite.
Nattyva yavuze ko bitajyaga bimworohera
gukora umuziki kubera inshingano aba afite zirimo no kwita ku muryango we ariko
akagerageza gukora ibishoboka byose kubera gukunda umuziki gusa kuganira n’undi
muntu ukora umuziki nkawe akumva ko byamunyura.
The Ben yunze mu gitekerezo cya
Nattyva cyo gukorana n’abanyarwanda cyane amwibutsa ko umuziki akora awukorera
Abanyarwanda kandi byaba byiza abashyize mu bikorwa bye byose.
Ati: “Ben yarambwiye ngo umuziki
ukora, mbere na mbere uwukorera abanyarwanda. Ni byiza ko ubashyira mu bikorwa
byawe by’umuziki. Ukora indirimbo nziza kandi abanyarwanda benshi baba
bacyeneye kuzumva.”
Akomeza agira ati: “Nange nabaye Amerika
imyaka myinshi kandi narakomeje ndakora. Uyu muziki dukora, ni urukundo.
Inshingano zaba nyinshi ariko ntabwo zakwibagiza urukundo(Umuziki).”
Nattyva nubundi wari ufite gahunda zo
gukorana n’abanyarwanda kuva kera na kare, yumvishe ko izo nama yari yarigiriye
ari iz’ukuri hanyuma ahita ashaka uko yakorana n’umuhanzi w’umunyarwanda aho
gukorana na ba producers.
Nyuma yo kumva abahanzi bo mu Rwanda bagezweho, yaje kumva indirimbo yifuzaga gukora ijyanye neza n’imiririmbire ya Kenny K Shot hanyuma amusaba ko bakorana indirimbo, undi nawe arabyemera, bakorana indirimbo ‘I Do’.

The Ben yibukije Nattyva ko umuziki ari urukundo amusaba ko atacika intege ahubwo abanyarwanda bamutegerejeho byinshi

Nattyva avuga ko n'ubwo aba afite inshingano nyinshi zo kwita ku muryango ariko agomba gukora umuziki no kudatenguha abafana be
Reba amashusho y'indirimbo 'I Do' ya Nattyva na Kenny K Shot
Dore incamake y'uko Nattyva yitwaye mu gitaramo yahuriyemo na The Ben
