Buri mpera z’umwaka Perezida Kagame
na Madamu Jeannette Kagame bakira abayobozi batandukanye n’abandi batumirwa
bari mu byiciro bitandukanye bigize ubuzima bw’igihugu.
Mu mpera za 2023 ibi birori bikaba byarabaye kuwa 30 Ukuboza.
Sol Solange yagarutse ku buryo nubwo haciyeho iminsi
kugeza n’ubu atariyumvisha ko byabaye avuga ko bidasanzwe.
Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na
Sol Solange yagize ati " Ubutumire nabubonye
nari nagiye gusura Nyungwe, ntakubeshye ntabwo nabyizeye na nyuma yaho
ndi umuntu wakomeje kubyibazaho cyane."
Sol Solange avuga ko atiyumvisha
uko byagenze ati "Nkibubona sinabyemeye naribazaga ngo gute se? Njyewe se ndi nde?
Numvaga ari ibintu bidasanzwe bidashoboka? Njyewe ntabwo nari nakabyizeye
kugera no ku munsi wa nyawo."
Uyu mukobwa agaruka ku buryo uwo
munsi yiteguye kare nubwo igikorwa nyirizinza cyari gitegerejwe mu masaha y’umugoroba
ati "Njyewe saa cyenda nari narangije kwitegura hari ukuntu nyine umuntu aba
afite mu turemangingo akantu ko gushya njyewe rwose nari narangije kwitegura."
Agaruka ku buryo yigiriye inama yo
kutaryama ngo adacikanwa ati "Imvura igitangira kugwa naravuze nti uwaba ryamye
ariko ndavuga ngo ndamutse ngiye kuryama sinkanguke amasaha akagenda, nageze no mu buriri
ariko ngeze aho ndabyuka nshyiramo."
Sol Solange yasoreje icyiciro cya
Kabiri cya Kaminuza muri Nursing muri Mount Kenya ari naho ubu ari kwiga icyiciro
cya Gatatu muri Public Health.
Uyu mukobwa kandi yanakuze akunda
itangazamakuru nyuma ariko yo kugerageza kenshi mu binyamakuru bitandukanye
ntibamuhe amahirwe yo kuba yabikora, yatangiye kubikora mu buryo bwo kubara
inkuru arangira abantu ahantu hatandukanye.
Ibi bikaba ari nabyo byatumye abantu benshi batangira kumukurikira ku mbuga zitandukanye.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SOL SOLANGE
Sol Solange yavuze ko n'ubu atarumva ukuntu yabashije gutumirwa mu birori bya Perezida Kagame na Madamu
Avuga ko asanzwe akunda cyana imikorere ya Perezida Kagame ku buryo yanze no kuryama ngo adacikwa n'amahirwe y'imbonekarimwe yari abonye