Uko Shema Fabrice uri mu nzira zo kuyobora FERWAFA yashimishijwe n’igikombe cyatwawe na Rwanda B

Imikino - 29/08/2025 1:29 PM
Share:

Umwanditsi:

Uko Shema Fabrice uri mu nzira zo kuyobora FERWAFA yashimishijwe n’igikombe cyatwawe na Rwanda B

Shema Fabrice uri mu nzira zo kuba Perezida w’ishyirahamawe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ari mu bashimishijwe cyane n’igikombe cya CECAFA cyegukanwe n’Ikipe y’Igihugu "Amavubi" (Rwanda B) mu 1998.

Ku wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2025 muri Serena Hotel hategerejwe Inama y’Inteko Rusange ya FERWAFA izaberamo amatora ya komite nshya. Byitezweko Shema Fabrice n'abo bari kumwe ari bo bazatorerwa kuyobora iri shyirahamwe dore ko ari bo bonyine bemerewe kwiyamamaza.

Uyu mugabo usanzwe ari Perezida wa AS Kigali ntabwo akunze umupira w’amaguru vuba aha dore ko ari mu bashimishijwe cyane n’igikombe cya CECAFA cyegukanwe na Rwanda B mu 1998. Nk'uko bigaragara mu mashusho yafashwe icyo gihe, ubwo ikipe y’igihugu yari ikimara gushyikirizwa iki gikombe, yasazwe n’ibyishimo yirukira mu kibuga asanga abakinnyi ajya kugikoraho.

Uko iyi CECAFA yagenze

Iyi CECAFA yatangiye kuva tariki 24 Nyakanga kugeza tariki 07 Kanama 1999, yitabirwa n’Ibihugu 12 ariko u Rwanda rwo ruhagararirwa n’amakipe abiri [Rwanda A na Rwanda B], aho ikipe ya Rwanda A yari ifite abakinnyi b'indobanure ubona ari na bo bahabwa amahirwe yo kugera kure, gusa nyine umupira uridunda.

Rwanda A yisanze mu itsinda A ririmo: Rwanda A, Djibouti na Tanzania.

Umukino wa mbere u Rwanda rwitwaye neza rutsinda Djibouti ibitego 4-1, umukino wa 2 runganya na Tanzania, rurangiza ruyoboye itsinda runganya n’amanota 4 na Tanzania, ariko ruzigamye ibitego 3, Tanzania izigamye 1, muri ¼ Rwanda A yatsinze Uganda igitego kimwe ku busa (1-0), muri ½ rwanganyije na Kenya (0-0), bageze muri Penaliti u Rwanda rusezererwa kuri (4-1)

Urugendo rwa Rwanda B

Rwanda B yisanze mu itsinda D aho yari kumwe na Eritrea na Kenya

Rwanda B yakinnye umukino wayo wa mbere na Eritrea banganya (0-0), bakurikizaho Kenya irutsinda 1-0, icyo gihe ni nako kuri Eritrea byagenze kuko nayo yatsinzwe 1-0, bivuze ko Kenya yari iya mbere n’Amanota 6 yizigamye ibitego 2, naho u Rwanda na Eritrea zifite 0 n’umwenda w’igitego kimwe, biza kurangira Rwanda B ikomeje ku giceli.

Muri ¼ u Rwanda rwatsinze Ethiopia igitego kimwe (1-0), maze muri ½ ihura n’u Burundi maze u Rwanda rutsinda 2-1, icyo gihe Rwanda B yari itegereje ko tariki ya 7 Kanama igera maze ngo bahorere bakuru bayo Rwanda A yari yakuwemo na Kenya kuri Penaliti.

Ntibyatinze umunsi warageze maze Rwanda B ihura na Kenya, birangira u Rwanda rutsinze Kenya ibitego 3-1, ni ibitego byatsinzwe na Mugaruka, Nshizirungo na Ndizeye, ni mu gihe igitego cya Kenya cyatsinzwe na Kimuyu.

Ni uko Igikombe cya CECAFA cyasigaye mu Rwanda giherekejwe n’akayabo kibihumbi 4 by’Amadolari y’America mu maso ya Perezida Pasteur Bizimungu wari Perezida wa Republika icyo gihe ndetse na General Major Paul Kagame wari Visi perezida ukongeraho n’imbaga y’abafana bari buzuye Stade Amahoro.

Abakinnyi babanje mu kibuga icyo gihe:Ishimwe Jean Claude,Mulonda Jean Pierre,Rusanganwa Fredy (Wari Captain), Nshizirungu Hubert Bebe, Munyaneza Djuma, Sibo Abdul, Habimana Sosthene, Ndindiri Mugaruka, Mupimbi Yves, Habimana Batu na Gishweka Faustin.


Shema Fabrice uri mu nzira zo kuyobora FERWAFA yakunze umupira kuva kera 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...