Alicia na Germaine [Alicia Ufitimana na Germaine Ufitimana], bakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo: "Urufatiro", "Rugaba", "Wa Mugabo", "Ihumure" na "Uri Yo". Ni abakobwa bavukana, bakaba batuye i Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba. Bafatanya umuziki n'ishuri kandi bavuga ko kubifatanya "biryoshye" kuko buri kimwe bagiha umwanya wacyo.
Ufitimana Alicia yiga muri Kaminuza y'u Rwanda muri Medecine and Surgery akaba yitegura kujya mu mwaka wa gatatu, naho murumuna we Ufitimana Germaine yiga kuri Ecole de Lettre de Gatovu mu Indimi n'Ubuvanganzo (LFK). Alicia anaririmba muri Korali Bethania ya ADEPR Gisenyi, akaba anayifasha by'umwihariko mu bijyanye n'ikoranabuhanga.
Indirimbo y'aba bakobwa b'impano idashidikanwaho yakunzwe kurusha izindi ni "Rugaba" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 648 mu mezi 11 imaze kuri Youtube. "Uriyo" nayo iri kuzamuka cyane, ikaba ishobora kuzaca agahigo ko gukundwa kurusha izindi.
Mu mwaka umwe bamaze mu muziki, Alicia na Germaine, bamaze kwibikaho igikombe cyabo cya mbere cya “Best Gospel Artist” bahawe tariki 24 Gicurasi 2025 mu irushanwa rya Rubavu Music Awards & Talent Detection ryari ribaye ku nshuro ya mbere.
Uko umubyeyi wabo yavumbuye impano bafite yo kuririmba
Innocent Ufitimana, Se wa Alicia na Germaine, yabwiye inyaRwanda uko yavumbuye impano z'abakobwa be, akiyemeza kubashyigikira mu muziki, bakaba bamaze kuba ibyamamare mu gihe gito. Yavuze ko yabumvise barimo kuririmba, binyura umutima we ahita abajyana muri studio, anabaha indirimbo yashakaga nawe kuzaririmba, aba ariyo batangiriraho.
Yagize ati: "Impano z'abana [Alicia na Germaine] nazibonye bakiri bato. Umunsi umwe numvise baririmbana numva ni byiza, mbajyana muri Studio, dukora indirimbo ya mbere yitwa "Urufatiro", ni nanjye wayanditse nzi ko nzayiririmba ariko numvise ukuntu abana baririmba neza ndayibaha".
Yavuze ko impamvu yiyemeje kubashyigikira mu muziki "ni uko nabonye nabo babikunda, kandi burya ikintu umwana wanjye akunda numva nakora uko nshoboye kose akakigeraho mu gihe mbishoboye. Uretse ko nanjye nkunda umuziki byarahuriranye rero."
Innocent Ufitimana usanzwe ari umu Producer utunganya amajwi y'indirimbo, yavuze ko aba bana be akunze kubasaba "kwitwararika no kwirinda ibintu byose byabashuka bibajyana mu nzira mbi". Avuga ko mu mpanuro akunda kubaha iyo barimo kuganira, abibutsa ko ari Abari ndetse bakaba n'Abakristo.
Yanahishuye ibanga rikomeye rimufasha guhanura aba bakobwa be kandi bakamwumvira. Ati: "Ikindi burya njye nkunda kubaha 'Motivation' cyane no kubagira inshuti kugira ngo n'ibyo nzajya mbabwira byose bijye binyorohera kubibumvisha".
Alicia na Germaine bakunzwe mu ndirimbo nshya "Uriyo" baheruka gushyira hanze. Imaze kurebwa inshuro ibihumbi 260 mu kwezi kumwe gusa ndetse imaze gutangwaho ibitekerezo 1362. Aba bakobwa baragira bati "Yesu ajya kujya mu ijuru yasize asezeranije abigishwa be ko azaboherereza Umufasha ari we Mwuka Wera (Holy Spirit).
Uwo Mwuka Wera ni we utuyobora buri munsi, ni na we utwemeza ko twakoze icyaha, tukihana. Ku bw'urukundo rwinshi Yesu adukunda yanze kudusiga twenyine ahubwo yatwoherereje umufasha ariwe Mwuka Wera". Bahishuye ko ari naho hashibutse indirimbo "Uriyo".
Aba bakobwa bafite imishinga myinshi bifuza gukora mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana harimo gukora album zitandukanye ndetse banifuza kugera ku rwego mpuzamahanga, bati: "Turifuza ko byaba International, ubutumwa bukagera hose, birumvikana tuzajya dukora indirimbo no mu zindi ndimi". InyaRwanda yamenye ko vuba batangira no kuririmba mu ndimi z'amahanga.
Mu 2024 ni bwo Alicia na Germaine binjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko ni bwo bashyize hanze amashusho y'indirimbo yabo ya mbere yitwa "Urufatiro" yanditswe n'umubyeyi wabo [Se] ari na we ubafasha byihariye mu muziki binyuze muri kompanyi ye yitwa ABA Music.
Alicia na Germaine baherutse gushyira hanze indirimbo bise "Uriyo"
Innocent Ufitimana, Se wa Alicia na Germaine, yahishuye ko yakuruwe n'impano y'abakobwa be yiyemeza kubafasha
Alicia na Germaine barakunzwe cyane mu muziki wa Gospel bamazemo umwaka umwe
Alicia na Germaine bahiriwe cyane n'umuziki wa Gospel bamazemo umwaka umwe, baherutse guhabwa igikombe
Bafite indoto zo kogeza Yesu ku Isi hose
REBA INDIRIMBO NSHYA "URIYO" YA ALICIA NA GERMAINE IKOMEJE GUKUNDWA CYANE
REBA INDIRIMBO "RUGABA" IYOBOYE IZINDI ZOSE ZA ALICIA NA GERMAINE MU GUKUNDWA CYANE