Sandrine Dushimumukiza, umunyeshuri
wiga muri APACE, ni umwe mu banyeshuri bahisemo kudahagarara ku kwiga gusa uko
AI ikora, ahubwo akayikoresha mu gushaka igisubizo ku kibazo kimaze igihe
kigaragara mu burezi.
Yibajije impamvu bamwe mu
banyeshuri bagorwa no kwitegura ibizamini bya Leta, maze atekereza ku buryo ikoranabuhanga
ryabafasha kwitoza no kwisuzuma mbere yo kujya gukora ibyo bizamini.
Ni muri urwo rwego yakoze urubuga
rurimo ibibazo byagiye bibazwa mu bizamini bya Leta mu myaka ishize hamwe
n’ibisubizo byabyo, ku buryo umunyeshuri ashobora kurukoresha mu kwitoza no
kumenya urwego agezeho.
Igitekerezo cya Sandrine ni uko
umunyeshuri udashaka gutegereza umwarimu cyangwa gushakira ahandi ibibazo
by’ibizamini byo mu myaka ishize, ashobora kubisanga ahantu hamwe,
akabyifashisha mu myitozo ye.
Uyu mushinga ni umwe mu yatanzwe
n’abanyeshuri 50 basoje amahugurwa y’ukwezi kumwe ku ikoreshwa rya Artificial
Intelligence, aho berekanye ko ubumenyi bungutse bashobora kubuhinduramo
ibisubizo bifatika.
Ukwezi
kumwe kwahinduye abanyeshuri abahanga ibisubizo
Ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri
2026, ni bwo habaye umuhango wo gusoza ku mugaragaro aya mahugurwa yateguwe na
Simon Nsengamungu, binyuze muri gahunda ya Isi Mind AI, ikorera mu Turere twa
Nyarugenge na Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Abanyeshuri 50 bo mu bigo bitandukanye
bamaze ukwezi bigishwa uburyo Artificial Intelligence yakoreshwa mu guhanga
udushya no gushakira ibisubizo ibibazo biri mu buzima bwa buri munsi.
Amahugurwa ntiyari agamije
kubigisha gusa gukoresha ibikoresho bya AI, ahubwo yabasabaga no kureba ibibazo
bibakikije, bakibaza niba ikoranabuhanga ryabifashamo.
Ni yo mpamvu ku munsi wo gusoza aya
mahugurwa, bamwe mu banyeshuri berekanye imishinga bakoze, buri umwe ashingiye
ku kibazo runaka yasanze gikwiye gukemurwa.
Simon Nsengamungu, watangije iyi
gahunda, yashimiye ibigo by’amashuri byagize uruhare mu kuyishyigikira, birimo
APACE I Nyamirambo, ari na ho yize, ndetse na Kigali Christian School (KCS).
Yashimiye kandi ababyeyi bohereje
abana babo muri aya mahugurwa mu gihe bari mu biruhuko, avuga ko bahisemo
kubafasha gukoresha neza icyo gihe mu kwiga ubumenyi bushya.
Simon avuga ko igitekerezo cyo
gutangiza aya mahugurwa cyatangiye ubwo yigaga ibijyanye na AI, akibaza niba
abantu, cyane cyane urubyiruko, bazi amahirwe iri koranabuhanga ritanga.
Ati: “Twatangiriye aya mahugurwa
hano iwacu murugo, ariko turifuza kuzagera hose mu gihugu no hanze yacyo. Ni
igitekerezo nagize ndimo kwiga ibijyanye na AI, nibaza nti ese abantu bazi ko
ibi bintu bihari?”
Yaje kubona ko abantu bakuru benshi
baba bahuze, bityo ahitamo gutangirira ku bana babo, kugira ngo abo bana nabo
bazabashe gusangiza imiryango yabo ubumenyi baba bungutse.
Ati: “Nasanze abantu bakuru bo
ntahita mbabona kubera ukuntu bahuze cyane, ngira inama yo guhera ku bana babo.
Nimubona imishinga bakoze namwe murumirwa. Murabona umusaruro w’iyi gahunda,
kandi ni imishinga y’ikoranabuhanga bakoze ivuye mu bibazo bafite mu buzima
bwabo bwa buri munsi babamo.”
David yashatse gukemura ikibazo cyo
gutinda kwishyura amafaranga y’ishuri
Mu banyeshuri bagaragaje imishinga
yabo harimo David wiga muri APACE.
Aho kwibanda ku kibazo gusa, David
yatekereje ku buryo ikoranabuhanga ryagabanya ubukererwe mu kwishyura.
Ubu buryo bwafasha umubyeyi kubona
ubutumwa bumwibutsa kwishyura amafaranga y’ishuri kuri telefoni, aho gutegereza
ko ubuyobozi bw’ishuri bumuhamagara cyangwa ngo umwana abe ari we ugomba
kubimenyesha umubyeyi.
Lionel
we yashatse kugabanya igihe abantu bamara bategereje serivisi
Undi munyeshuri witwa Lionel we
yibanze ku gihe abantu bamara bategereje serivisi mu maduka n’ahandi
hacururizwa.
Serivisi cyangwa ibyo yatumije
bigatangira gutegurwa mbere y’uko agera aho agomba kubifatira.
Ku ruhande rw’umukiliya, ibi
bishobora kugabanya igihe amara ategereje, mu gihe ku mucuruzi bishobora
kumufasha kumenya hakiri kare ibyo abakiliya bakeneye no kubitegura.
Ibi byose bigaragaza ko aba
banyeshuri batangiye kubona AI nk’igikoresho cyo kubafasha gutekereza ku bibazo
bibakikije, aho kuyifata nk’ikoranabuhanga ryo gukoresha mu gushaka amakuru
gusa.
Sandrine
n’abandi banyeshuri berekanye ko igitekerezo gishobora kuvamo igisubizo
Urubuga Sandrine yakoze ku bijyanye
no kwitegura ibizamini bya Leta, urwa David ku kwishyura amafaranga y’ishuri
ndetse n’urwa Lionel rugamije kugabanya igihe abantu bamara bategereje
serivisi, byose bifite ikintu bihuriyeho.
Icyumweru kimwe cyangwa ukwezi
kumwe bishobora kuba igihe gito cyo kubaka umushinga w’ikoranabuhanga ukomeye,
ariko aba banyeshuri berekanye ko igihe gito gishobora kuba intangiriro yo
kubona igitekerezo, kukigerageza no kugihindura umushinga ushobora gukura.
Ni na ho umwihariko w’aya mahugurwa
ugaragarira: ntabwo abanyeshuri bigishijwe gusa gukoresha AI, ahubwo bigishijwe
gutekereza nk’abashaka ibisubizo.
Intego
ni uko AI igera ku rubyiruko rwinshi
Simon Nsengamungu avuga ko gahunda
ya Isi Mind AI igamije gufasha abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye ndetse
n’abiga muri za kaminuza kunguka ubumenyi ku bijyanye na Artificial
Intelligence.
Intego nyamukuru ni ukubafasha
kumenya gukoresha AI mu buryo bwubaka, cyane cyane mu guhanga ibisubizo
bishobora kugira akamaro mu buzima bwa buri munsi.
Ababyeyi bitabiriye umuhango wo
gusoza aya mahugurwa na bo bagaragaje ko bishimiye ibyo abana babo bagezeho.
Bamwe bagaragaje ko babonye
impinduka mu buryo abana babo batangira kureba ibibazo bibakikije. Aho kubona
ikibazo nk’ikitagira igisubizo, batangiye kwibaza icyo ikoranabuhanga ryakora
kugira ngo gikemuke.
Kuri Simon, gutangirira ku
banyeshuri ni bumwe mu buryo bwo kugeza ubumenyi bwa AI mu miryango, kuko abana
biga bashobora gusangiza ababyeyi n’abandi bo mu miryango yabo ibyo bungutse.
Avuga ko icyifuzo ari uko iyi
gahunda yazagera ku bana n’urubyiruko bo mu bice bitandukanye by’u Rwanda
ndetse no hanze yarwo.
Ariko ku mishinga nka ya Sandrine,
David na Lionel, impamyabumenyi ishobora kuba atari yo mpera y’urugendo. Ahubwo
ishobora kuba intangiriro y’ibitekerezo byakomeza kunozwa, bigakura bikaba
ibisubizo bifatika mu burezi, mu bucuruzi no mu buzima bwa buri munsi.
Kuko kuri aba banyeshuri, AI ntabwo
yabaye gusa ikoranabuhanga ryo kwiga gukoresha; yabaye uburyo bwo kwiga
gutekereza ku kibazo no gushaka igisubizo.


Umwe mu banyeshuri bitabiriye amahugurwa, yakoze umushinga ugamije gufasha mu kwibutsa ababyeyi igihe cyo kwishyura amafaranga y’ishuri

Simon Nsengamungu, watangije
gahunda ya Isi Mind AI, yashimiye abanyeshuri n’ababyeyi bagize uruhare mu
migendekere myiza y’aya mahugurwa
