Mu kiganiro “Breakfast With Stars " cya Kiss FM, Humble Jizzo
na Nizzo bagarutse ku buzima bw’itsinda Urban Boys n’uko bahuye kugira ngo
barishinge, bahishura byinshi abantu batamenye. Humble Jizzo na Nizzo bo bari
basanzwe baziranye ndetse babana mu nzu kandi bakora umuziki buri wese ku giti
cye. Muri iki kiganiro bagaruka ku kuntu bashinze itsinda Urban Boys. Nizzo
yavuze ko ariwe wazanye Safi wari waramusabye ko bakorana indirimbo akamuhuza na Humble Jizzo ndetse uwo munsi akamuha n’ikizamini
kugira ngo barebe imiririmbire ye.

Humble Jizzo nawe yahise ahishura ukuntu Safi uwo munsi yaje yibye imodoka y’iwabo yo mu bwoko bwa pikapu nk’umuhanzi bari bagiye kwakira bwa mbere barakangarana. Yagize ati "Nizzo ndabyibuka baje muri pikapu hahahaha Safi yari afite pikapu ".
Humble Jizzo, bahise bamubaza niba Safi yari afite imodoka maze asubiza
agira ati "Yari iy'iwabo ariko Nizzo yarambwiye ati umupeti afite n’imodoka ankuye
ku itaba. Yaraparitse asohotse mbona ni dubure kabine hahahahahahaha“. Yakomeje
agira ati "ariko ubwo byari birenze nyine urumva nabaga nteze amaso kuri buruse
nawe nta bundi bushobozi yiba imodoka y’iwabo
bamucakira nyine ubwo "..".

Ibi babihishuriye mu kiganiro kuri Kiss FM
Yakomeje avuga ku buzima bugoye itsinda ryagiye rinyuramo
kugeza aryise Urban Boys kuko ryari ryaravukiye mu Cyarabu mu gasantire
gashyushye. Safi Madiba usigaye ukorera umuziki we muri Canada ari mu bahanzi
bagendaga mu mudoka zihenze zirimo BMW y’umuryango umwe na Toyota land cruiser.
Amakuru avuga ko n'ubwo abantu benshi bazi ko Safi Madiba akomoka i Huye, ubusanzwe awabo ari i Gitwe ariko akaba yarabaye i Huye cyane aho yabaga ku mugabo witwa Mujyarugamba wabaye umuyobozi mu badivantisite b'umunsi wa Karindwi. Birashoboka ko wenda iyo modoka bavuze yibaga ari ho yabaga yayikuye.
