Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro cyihariye
yagiranye na InyaRwanda. Yavuze ko ubwo
yakoraga kuri Contact FM muri 2005 uwari umuyobozi wayo yamusabye gukora mu
bintu byinshi gusa akamubwira ko muri siporo yashaka undi bazajya bakorana.
Ati: "Albert Rudatsimburwa wari umuyobozi arambwira ngo rero tugukeneye muri byinshi.
Nari maze no gutangiza ikiganiro cy’igiswahili kitwa "Mambo Vipi", ubwo rero
arambwira ngo uzashake n’undi muntu wagufasha muri Siporo kuko tugukeneye mu
makuru, tugukeneye muri siporo, rero n’ubona undi muntu wagufasha uzamuzane”.
Romario yavuze ko yajyaga yumva Kazungu Claver
yagiye gukora ubusesenguzi kuri Radio Rwanda bityo aza kumutumaho umuntu ngo
amubwire azagende bakorane kuri Contact FM noneho mu buryo bw’akazi.
Ati: ”Icyo gihe najyaga numva Kazungu akora ubusesenguzi kuri Radio Rwanda
akorana na Yves Bucyana noneho nza kubwira umuyobozi nti 'hari umuntu nzi hariya
dushobora kuba twafatanya'. Kuko umuyobozi yari yambwiye ngo wowe umuntu uzazana nta kindi nzavugana nawe ni umushahara
agahita asinya agatangira. Ubwo rero Kazungu mutumaho umuntu witwa Karekezi, araza avugana n’umuyobozi
atangira akazi. Yakoraga ubusesenguzi bisanzwe ariko itangazamakuru yaritangiye
icyo gihe”.
Romario ukorera Isango Star muri siporo avuga ko
kuri Contact FM yahagiriye ibihe byiza akorana na Kazungu Claver.
Yavuze ko nawe nyuma yo kuva kuri Contact FM, Kazungu
Claver we wari ukihakora nawe yamurangiye akazi kuri City Radio.
Romario avuga ko Kazungu Claver ari umugabo yubaha cyane dore ko bakoranye neza ndetse ko atakwibagirwa ibyo yamukoreye nk'uko nawe atakwibagirwa ibyo yamukoreye.
