Kuri uyu wa Gatatu saa Tatu z’ijoro kuri MetLife
Stadium i New Jersey ni bwo ikipe ya Real Madrid ikina na Paris Saint-Germain
muri ½ cy’igikombe cy’Isi cy’ama-club kirimo kubera muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika.
Iyi kipe ubwo yari igiye kuva i Miami
aho yari iri nyuma yo kuva New York aho yakiniye umukino wa ¼, yatindijwe n’umuyaga
mwinshi wari muri muri uyu mujyi bituma inasiba ibikorwa bitandukanye birimo n’ikiganiro n’itangazamakuru.
Umutoza w’iyi kipe, Xabi Alonso n’abakinnyi, Thibaut
Courtois na Federico Valverde bagombaga kuba baragiranye
ikiganiro n’itangazamakuru saa Mbiri n’iminota 15 gusa byarangiye batakitabiye
dore ko bageze i New Jersey saa Mbiri n’iminota 52.
Amategeko ya FIFA avuga ko iyo kipe ititabiriye ikiganiro n’itangazamakuru muri iki gikombe cy’isi cy’ama-Club ifatirwa ibihano gusa byitezwe ko Real Madrid yo ntabyo iri bufatirwe bitewe n’uko atari ibibazo byayiturutseho.