Assistant Commissioner of Police (ACP) Rose Kampire umaze imyaka 19 mu mwuga wo gukanika indege muri Polisi y’u Rwanda, wagarutsweho kenshi mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ni urugero rwiza ku bakobwa bakiri bato, bikaba indi ntambwe mu rugendo rukomeje mu Rwanda ruganisha ku guha ubushobozi abagore.
Si ukuba ACP Kampire yaranditse amateka adasanzwe gusa, ni n’urugero rukomeye rw’ibyo uburinganire n’ubwuzuzanye bushobora kugeraho mu gihugu kigendera ku ntego, uhereye mu kuba umunyeshuri wa siyansi wize amasomo y’imibare n’ubugenge.
Biteye ishema kandi byongerera imbaraga abana b’abakobwa zo gukunda kwiga muri rusange kugira ngo bazabashe gutwara indege cyangwa kuba ba injiniyeri nk’uko urugendo rwe rushimangira ubushake bw’igihugu mu guha amahirwe abagore.
ACP Kampire agira ati: “Nyuma yo kurangiza amasomo ya siyansi mu mashuri yisumbuye ntsinze neza imibare n’ubugenge, nabonye buruse yo kwiga ibijyanye n’indege mu mahanga. Ayo mahirwe nahawe n’igihugu, nahisemo kuyakoresha ntanga umusanzu muri Polisi y’u Rwanda.”
Kongerera ubushobozi abapolisikazi
Bitewe n'icyerekezo cya Polisi y'u Rwanda ku bijyanye no kongerera ubushobozi abagore, kuri ubu abapolisikazi bagaragara mu myanya y’ubuyobozi, mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, ba injiniyeri, abapilote, abaganga, impuguke mu by'amategeko n’indi myanya ifata ibyemezo bijyanye n’intambwe u Rwanda rumaze gutera ku buringanire mu mutekano atari ukuzamura umubare gusa, ahubwo no kubaka ubushobozi.
Police Constable (PC) Mukamuhoza Nadine, ukorera nu Ishami rishinzwe gutabara aho rukomeye (SIF), yagarutse ku buryo inshingano z’abapolisikazi zidatandukana n’iza basaza babo.
PC Mukamuhoza yagize ati: "Nkimara kwinjira mu kazi, nahise mbona ko ubushake ari bwo bwa mbere kugira ngo ubashe kugaragaza impano. Nubahiriza inshingano kimwe na bagenzi banjye b'igitsina gabo, haba mu kazi ndetse no mu mahugurwa."
Yakomeje agira ati: “Ndashishikariza bagenzi bacu; abahungu n'abakobwa kudatinya kuza mu kazi kwifatanya natwe gukorera igihugu cyacu mu kurengera ubuzima, kubungabunga umutekano, no kurinda abaturage. Ndashimira ubuyobozi bw'igihugu cyacu bukomeje guharanira uburinganire no guha amahirwe abagore."
ACP Kampire na PC Mukamuhoza, n’izindi ngero nyinshi zigenda zigaragara, zerekana uburyo muri Polisi y’u Rwanda uburinganire bugeze ku rwego rushimishije, bizamura isura y'u Rwanda ku isi yose, nk’ikitegererezo cyo guharanira uburinganire, atari mu nteko ishinga amategeko gusa, ahubwo no mu nzego zishinzwe umutekano.
Abapolisikazi mu myanya y'ubuyobozi
Mu myaka 25 ishize, Polisi y’u Rwanda ishinzwe; iterambere ry’uburinganire muri uru rwego ririvugira ubwaryo, aho muri icyo gihe, abapolisi b'igitsinagore bari bake kandi hari amashami amwe n’amwe bahezwamo. Kuri ubu, iza mu myanya y’imbere mu kwimakaza uburinganire, bigaragaza impinduka ku mbaraga igihugu cy’u Rwanda cyashyize mu guha agaciro umugore.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, uyobora Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, yagarutse ku rugendo rwa Polisi mu iterambere ry’uburinganire.
Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda ishingwa mu mwaka wa 2000, yatangiranye abapolisikazi bari munsi ya 70, ni ukuvuga ku kigero cya 0, 5 %. Bakoraga imirimo nk’iya basaza babo ariko kubera ko bari bake wasangaga abenshi biganje mu ishami ry’ubugenzacyaha, bakaba abanyamabanga mu biro bya Polisi bitandukanye abandi bakaba abakozi muri ibyo biro.
Kuri ubu, abapolisikazi bageze kuri 24% by'abapolisi bose muri rusange. Ubu kandi hari Abakomiseri batatu b'abagore, ba Ofisiye bakuru barenga 50, ba ofisiye bato, ba su ofisiye n’abapolisi bato benshi bakorera mu mashami yose.
ACP Ruyenzi yakomeje agira ati: "Ubu kandi abapolisi b’abagore bayobora amashami ya Polisi arimo irishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage ( Community Policing), ishami rifite mu nshingano ibiro bihuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake bikorera muri Polisi y'u Rwanda (Youth Volunteers Coordination Office) n’Ikigo cy’icyitegererezo mu karere gishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abagore n’abana (RCOE), kandi dufite umupolisi w’umugore muri umwe mu myanya yo hejuru; Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza."
Muri iki gihe abagore bakorera mu mashami yose ya Polisi y’u Rwanda, twavuga nk’irishinzwe umutekano wo mu muhanda, iryifashisha imbwa mu gucunga umutekano, irishinzwe umutekano wo mu mazi n’irishinzwe gutabara aho rukomeye, bikagira uruhare mu guhindura imyumvire no gutoza abakiri bato umurimo unoze, kuyobora no guharanira uburenganzira bwabo.
Umusaruro w’ivugurura rijyanye no guteza imbere uburinganire
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda (Director of Gender Promotion), Superintendent of Police (SP) Ruth Mbabazi, avuga ko kugeza ubu ibintu byahindutse umubare w’abapolisikazi wiyongereye n’imikorere igahinduka.
Yagize ati: “Ubu turishimira byinshi tumaze kugeraho; kuba abapolisikazi bahabwa amahirwe angana n’abapolisi b’igitsinagabo mu bijyanye n’amahugurwa, guhabwa inshingano, gushyirwa mu myanya y’ubuyobozi ifatirwamo ibyemezo, kuba harashinzwe ishami rishinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire muri Polisi, kuba haragiyeho inama ihuza abapolisikazi (Women Police convention) iba buri mwaka, kuba umubare w’abapolisikazi wariyongereye no kuba hari abapolisikazi bazamuwe mu ntera bagahabwa inshingano.”
Akomeza avuga kandi ko bishimira kuba abapolisikazi baremerewe gukorera hafi y’ingo zabo, kuba harashinzwe itsinda ry’abagore (RWAFPU) rijya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) kandi riyoborwa n’umugore, kuba abapolisikazi bayobora amashami, kuba bemererwa gukora amahugurwa atandukanye no kuba bitabira ubutumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.
Nk’uko bigarukwaho n’abayobozi babo, bagaragaza ko uruhare rw’abagore mu mutekano ari ingenzi kandi rufite ishingiro rikomeye mu kubaka amahoro arambye mu muryango, mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Iyo bari mu bikorwa byo kugarura amahoro no kunga abafitanye amakimbirane usanga bafite ubushobozi bwo gutanga ibisubizo bihamye kuko bashyira imbere impuhwe, ubwumvikane n’ubunyamwuga, bakaza ku isonga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko umugore ufite ijambo n’ubushobozi ahagararira neza abandi bagore bugarijwe naryo.
Mu myaka 25 ishize, urugendo rw’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda ni urugero rwiza kw’isi rw’umusaruro uva mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bikagaragaza kandi ko umutekano urambye udashoboka hatabayeho uruhare rw’umugore.
Kuri ACP Rose Kampire gukanika indege ni akazi ke ka buri munsi amazemo imyaka isaga 19, urugero rwiza rw'umusaruro wo kwimakaza uburinganire n'ubwuzuzanye
Ikipe y'Abapolisikazi yitabiriye amahugurwa yihariye mu Kigo cya Polisi cy'amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC Mayange) mu Karere ka Bugesera
Abapolisikazi bari mu myanya y'ubuyobozi ni ikimenyetso cy'imbaraga zishyirwa mu guteza imbere ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye muri Polisi y'u Rwanda
Ofisiye mukuru muri Polisi y'u Rwanda ahabwa umudali w'ishimwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo
Isibo y'abapolisikazi mu muhango wo gusoza amahugurwa ya ba ofisiye bato mu kigo cy'amahugurwa i Gishari mu Karere ka Rwamagana

Abapolisikazi bakora inshingano zimwe n'iza basaza babo haba mu kazi no mu mahugurwa