Ufitimana Innocent, Se w’aba bakobwa yasobanuye ko igitekerezo cy’amashusho y'indirimbo "Ndahiriwe" cyakomotse ku nyigisho nyirakuru w'aba bakobwa yamuhaye akiri muto. Yavuze ko nyina yigeze kumubwira inkuru y’ukuntu yari yikoreye inkwi kandi ananiwe, agasaba umwana wari umunyuzeho kumutwaza ariko akabyanga.
Iyi nkuru yabaye isomo rikomeye kuri we, ikaba ari yo mpamvu yashyize ubu butumwa mu mashusho y'indirimbo “Ndahiriwe”, ashishikariza abakiri bato gufasha abandi no kugaragaza imbabazi. Ni indirimbo yasamiwe hejuru n'abakunzi b'umuziki wa Gospel dore ko imaze kurebwa inshuro ibihumbi 98 mu minsi 5.
Ati: “Video irimo umukecuru, biriya ni ibintu mama yansobanuriye maze gukura, ambwira ko umunsi umwe yagendaga, ageze ahantu ananiwe, yikoreye inkwi, ahura n’umwana amusaba kumwakira, uwo mwana arabyanga arigendera, akomeza kurwana n’uwo muzigo yari yikoreye ari ahantu hazamuka, birangira n’ubundi abyikoreye.”
"Ariko twe mu ndirimbo twashyizemo buriya buryo, umwana uba uvuye kwiga yambaye impuzankano yo mu mashuri yisumbuye (Alicia) anyura ku mukecuru akabanza kwanga kumwakira, yagera imbere akabitekerezaho, agasubira inyuma akamutwaza. Kuko mama yansobanuriye ati ‘Mwana wanjye, nujya ubona umuntu ananiwe uzamufashe, nubona umuntu ufite ikibazo ukaba hari icyo wabikoraho, uzagikore.’
Byambayemo, bingumamo igihe kinini kuko Mama yapfuye nkiri muto ntarakura neza. Ibyinshi nari mbizi ariko ntaraba mukuru, hanyuma ibyo bintu byangumye mu mutwe, kuko iyo mutekereje nibuka amagambo yambwiye harimo n’ibi ngibi rero.
Mu gitekerezo cya videwo, icyo nabikoreye ni uko nifuzaga gushishikariza abato gufasha umuntu uri mu bibazo bakamugirira neza, no gutoza abakobwa banjye kuba abantu bagomba gufasha. Niba wowe warahiriwe, Imana ikaba hari icyo yagufashije, ukwiriye no gufasha abandi.
Dukomeje ku bigaragara mu mashusho, undi mwana (Germaine) we yari mu modoka. Alicia we yari yafashije uwo mukecuru umuzigo yari afite, bageze ahantu imodoka Germaine yari atwaye (umwana wo mu bakire) ibanyuraho, arikomereza, ageze imbere gato abwira umushoferi wari umutwaye ati ‘Hari abantu mbonye inyuma, wareka tukabashyiramo.’
Ni bwo baje bakabashyiramo, bakabatwara. Nashakaga kuvuga ko niba Imana yarakugiriye neza, ukwiriye no gufasha abandi, kuko Imana igaragarira mu bikorwa. Nifuzaga gufasha abakobwa banjye ngo na bo bige ibikubiye muri kiriya gitekerezo cya videwo, byose mbikomoye kuri mama.”
Ibindi bigaragara mu ndirimbo, ni aho Alicia and Germaine baba bafasha ababyeyi mu mirimo yo mu rugo irimo gusekura, kugosora, hakabamo no kugaragara mu buzima bwa Gospel baririmba bambaye neza, bashimira Imana ku bw'ibyiza yabakoreye.
Uretse ubutumwa bukomeye, amashusho yose y’indirimbo esheshatu bakoze, harimo “Rugaba”, “Urufatiro”, “Ihumure”, “Wa Mugabo”, “Uriyo”, n’iyi nshya “Ndahiriwe”, yafatiwe mu Karere ka Rubavu aho bakomoka, hagamijwe kugaragaza ubwiza bw’ivuko ryabo no kuzamura ibendera ry’akarere.
"Ndahiriwe" ni indirimbo yanditswe na Alicia and Germaine ariko umubyeyi wabo Innocent Ufitimana abafasha kuyitunganya neza kuyiha ururirimbo (Rhythm & Melody) no gukosora amagambo amwe n'amwe.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Alicia na Germaine bavuze ko "Ndahiriwe" yavuye ku karago. Bati: "Yavuye mu bihe by'amasengesho twari tumazemo iminsi". Bayivomye muri Zaburi 105:8 [Yibuka isezerano rye iminsi yose, Ijambo yategetse aryibuka ibihe ibihumbi], ikaba igamije guha ihumure no gukomeza kwizera ku bayumva.
Alicia and Germaine bagezweho cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Mu mwaka umwe bamaze mu muziki bamaze gukora indirimbo esheshatu zirimo "Ndahiriwe"
Alicia and Germaine bavuga ko bakora umuziki bisanzuye kubera ko bashyigikiwe n'ababyeyi babo
REBA INDIRIMBO NSHYA "NDAHIRIWE" YA ALICIA AND GERMAINE