Uko intambara ya Amerika-Israel na Iran ishobora gutuma ibiciro by’ibiribwa bizamuka

Ubukungu - 04/03/2026 6:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Uko intambara ya Amerika-Israel na Iran ishobora gutuma ibiciro by’ibiribwa bizamuka

Intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati yamaze gutuma ibiciro fatizo by’ibikomoka kuri petroli bizamuka ku isoko mpuzamahanga.

Ariko kandi ishobora no gutera ubukene bw’umusaruro w’ibihingwa no kuzamuka kw’ibiciro byabyo niramuka ikomeje guhungabanya ubwikorezi bwo mu nyanja ku isi.

Umuhora wa Hermuz nukomeza gufungwa ibi bishobora kuganisha ku izamuka ry’ibiribwa by’ibanze ku isi nk’ibigori, umuceri n’ingano kuko inzira y’amazi ari ingenzi mu gutwara kimwe cya gatatu cya ‘urea’ – ikinyabutabire cy’ingenzi cyane mu ifumbire.

Ibi ni ibyatangajwe mu kinyamakuru World Business Express n’umukuru wa Yara ikigo cyo muri Norway cya kabiri ku isi mu gukora ifumbire.

Svein Tore Holsether yagize ati: "Mu bihingwa bimwe, ushobora kubona kugabanuka [k’umusaruro] kugera kuri 50%.

Ugufungwa k’uriya muhora gusobanuye ko kugeza ‘urea’ aho ikenewe bitagishobotse mu gihe ubu abatunganya ifumbire n’abahinzi henshi ku isi barimo kugura ifumbire yo gushyira mu mirima, nk’uko abivuga.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...