Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Umwana ni umutware’, Ngarambe François Xavier, yateye imitoma umugore we Yvonne Ngarambe ku munsi w'isabukuru y'imyaka 32 y'urushako, bizihije kuri uyu wa 10 Nzeri 2025.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, Ngarambe François Xavier, yatangiye agira ati: "Mugore wanjye nkunda kandi unkunda, kuri iyi tariki ya 10/9/2025, imyaka 32 iruzuye, dusezeranye mu mategeko ya Repubulika y’u Rwanda. Nkwifurije isabukuru nziza."
Yakomeje ati: "Uwo munsi niswe umugabo wawe, nawe witwa umugore wanjye. Nubwo, uwo munsi, tutahise, dutangira kubana, kuko twari dutegereje gusezerana imbere y’Imana, Yo Muremyi w’ugushyingirwa, twumvise inshingano ikomeye yo kubera igihugu cyacu umutako mwiza ukibereye, urugo rwacu rukaba mu ngo zibereye igihugu cyacu umusingi ukomeye, ku buryo tutaba intandaro z’uko cyasenyurwa n’ubuhemu umwe yagirira undi.
Imana idukomeze, idushoboze ubutumwa twahawe bwo kugaragaza ubwiza bw’urukundo, bw’ugushyingirwa n’ubw’umuryango, kugira ngo igihugu kitubara mu ngo zicyubatse, gikomeze gisusurutswe n’umuriro w’urukundo utugurumana mu mitima. Ndagukunda ubu kugeza ku ndunduro. Umugabo wawe ugukunda kandi ukunda."
Ngarambe François Xavier n'umugore we Yvonne Ngarambe ni intangarugero mu ngo zo mu Rwanda. Bahora mu ijuru rito nk'uko nabo ubwabo bakunze kubyitangiramo ubuhamya. Bafata umuryango nk'isaro rikomeye Imana yahaye muntu, igicumbi cy’urukundo, ishuri ry’ubuzima, ndetse n'ishusho y’Imana.
Yvonne Ngarambe avuga ko umuryango wabayeho nyuma y’uko Imana iremye umugabo n’umugore ikabaha inshingano yo gukundana no kororoka. Ngarambe François Xavier we ati: "Umuryango ni ikirango cy’urukundo, ni ikirango cy’ubumwe, rikaba n’ishuri ryabyo. Igihe rero ibyo bintu bibuze birakomeretsa cyane."
Mu 2023 ubwo bari mu mugoroba wiswe ‘Kigali Family Night’, bavuze ko batabara inshuro bashwanye kuko nta zibana zidakomanya amahembe. Icyakora bavuze ko batabara n'inshuro basabanye imbabazi maze urukundo rwabo rukarushaho gukura, ku buryo ngo hari aho bigeze kugera bakavuga ngo ‘ntako bisa gushwana.’
Yvonne Ngarambe ati: “Umuryango mwiza urashoboka, ariko umuryango nta makemwa ntushoboka ntibazababeshye. Ntabwo dushobora kuba intungane, Imana yonyine niyo itunganye. Kubera ko turi abantu duhora ducumura."
Ngarambe François Xavier yavuze ko bahora biyibutsa isezerano bagiranye kuko basezeranye nta gahato, bahita baririmba indirimbo yabo ivuga ngo ‘Nta gahato, nagukunze nta gahato, nta gahato, nagusanze nta gahato, nta gahato, twabanye nta gahato, ni ku bwanjye nanjye ni ku bwanjye kandi nzabikomeraho kugeza gupfa."
Bari mu mashimwe aremereye y'imyaka 32 bamaze babana nk'umugabo n'umugore
Bahora mu Ijuru rito
Ngarambe François Xavier yamamaye mu ndirimbo yise "Umwana ni umutware"