Uko Miss Nishimwe Naomie atangiye kubera abandi icyitegererezo mu kwandika ibitabo

Utuntu nutundi - 08/11/2025 8:19 AM
Share:
Uko Miss Nishimwe Naomie atangiye kubera abandi icyitegererezo mu kwandika ibitabo

Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie witegura gushyira hanze igitabo cya mbere yatangiye kubera icyitegererezo abandi banditse bashya barimo Byukusenge Claudine witegura gushyira hanze igitabo yise ‘Umubwira Iki?”.

Byukusenge Claudine, umukobwa ukiri muto yamaze guteguza igitabo gishya yise ‘Umubwira Iki?’. Uyu mwanditsi mushya watangiye kwandika bwa mbere mu mwaka wa 2010 akaza kwandika igitabo cya mbere mu mwaka wa 2018, yamaze gutangaza igitabo cya mbere yise ‘Umubwira iki?’.

Ati: ”Iki gitabo gikubiyemo inama ku babyeyi, abana ndetse n' urubyiruko. Icyo ngaragaza ni imbaraga zihindura isi dusanga mu ijambo ribwiwe umwana n' uruhare rw' umuryango mu kurema abantu beza b' umumaro n'isi nziza muri rusange.”

Agaruka ku mpamvu yamuteye kumva ko mu bitabo byose amaze kwandika agomba guhera ku kigaruka ku mubano w’ababyeyi n’abana, avuga ko umuryango nuba mwiza Igihugu kizaba cyiza bikarema Isi nziza, umuryango mugari w' abantu uzaba mwiza.

Kuko asanga ijambo rivugiwe mu muryango, igikorwa gikorerwa mu muryango, urukundo ruhagaragarizwa byose ari inkingi ikomeye mu kubaka isi yo hanze y' umuryango.

Yizera ko hari ubutunzi bukomeye mu bana bavuka buri munsi cyangwa se uburibwe n'agahinda bitezwa n'abo bana icyo bahabwa bakiri bato ni cyo bazatuzanira imbere aha. Yifuza ko ababyeyi batangira kubiba ibyiza mu bana babo bakiri bato kugira ngo batazicuza, abana bo biteguye kwakira ibyo ababyeyi bazababibamo.

Uyu mukobwa agaragaza ko yari amaze igihe ashaka ubushobozi ngo abashe kuba yabasha gutangira gushyira hanze ibitabo ati: ”Kuva igihe nandikiye igitabo cya mbere imyaka irabarirwa muri irindwi na banje kwiyegeranya ariko na none nongera guterwa umuhate no kubona Miss Nishimwe Naomie yinjiye na we mu bwanditsi numva ndushijeho gukunda umwuga wo kwandika.”

Byukusenge Claudine avuga ko ari umuntu ukunda ibikorwa by’uyu Nyampinga yanifuje kuzitabira imurikwa ry’igitabo cya Nishimwe Naomie muri Convention Center mu Ukuboza 2025 ariko ubu ari mu kazi muri Kenya byagorana, gusa yifuza kuzaba umwe mu bazasoma igitabo cya Nyampinga w’u Rwanda ba mbere kandi azanishimira kuzabona na we ari gusoma igitabo cye.

Ku birebana n’igisobanuro cyo kwandika kuri Byukusenge Claudine agira ati: "Ni uburyo bwiza bwo gutanga ubutumwa bwa none, kubika inama z' ingirakamaro no guha umurage mwiza Isi, kuko nabo mu gihe kizaza baba bazasoma ibiri mu gitabo kandi bikaba ibisubizo byabo n' ibibongeramo imbaraga mu gihe bariho.”

Kugeza ubu uyu mukobwa amaze kwandika ibitabo bigera muri 3 n’izindi nyandiko zagutse zitari nyeya zose yifuza kuzasangiza abantu mu bihe biri imbere kandi aracyakomeje urugendo mu mwuga.

Mu nyandiko ze inkuru ziba zikubiyemo inama zitandukanye zafasha mu rugendo rwo kubaho, inkuru z' urukundo, inkuru z' abana n' amabaruwa agiye atandukanye akaba ari n’umunyempano zindi zitandukanye.
Kimwe mu bintu akunda kandi akorana umutima wagutse harimo kwita ku bababaye cyane abana no gutanga ubujyanama ku bakiri bato nubwo na we akiri muto.

Byukusenge uvuga ko mu bintu yiyiziho harimo gukunda, igihugu, amahoro n' umutuzo yageneye ubutumwa ababyeyi ati”Nugushyira mu ngiro inama dusanga muri iki gitabo no kuba hafi y' ibindi byose bibigisha kandi bibafitiye umumaro. Ababyeyi, urubyiruko, abana tugerageze tube beza mu mvugo no mu ngiro.”

Anakomoza ku bandi banditsi bakitinya agira ati: "Nukugerageza uko dushoboye tugashyira hanze inyandiko zacu kuko birashoboka ko hari ibibazo by' ibazwa na bamwe ariko ibisubizo bikaba bibitswe mu nyandiko zacu.”

Byukusenge Claudine aritegura gushyira hanze igitabo yise ‘Umubwira Iki?”

Byukusenge agira inama abandi banditsi bakiri bato kwitinyuka

Byukusenge avuga ko yanditse iki gitabo ashaka kugaragaza uruhare rw'amagambo abwirwa umwana mu mikurire ye

Miss Nishimwe Naomie nawe uri mu myiteguro yo kumurika igitabo cye cya mbere, ni icyitegererezo kuri Byukusenge


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...