Uko Mico The Best yafashije Afrique kwandika indirimbo amusanze muri studio – VIDEO

Imyidagaduro - 10/06/2025 7:34 AM
Share:

Umwanditsi:

Uko Mico The Best yafashije Afrique kwandika indirimbo amusanze muri studio – VIDEO

Umuhanzi Turatsinze Prosper wamamaye nka Mico The Best yagize uruhare rukomeye mu myandikire y’indirimbo nshya yitwa ‘Sana’ ya Afrique, nyuma yo kumusanga atunguranye muri studio aho bari batangiye kuyikorera.

Iyi ndirimbo yasohotse ku Cyumweru tariki 8 Kamena 2025, iri no mu zigize Album ya mbere ya Afrique yise ‘N2STAY’ izajya hanze mu byumweru bibiri biri imbere.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Producer akaba n’umujyanama wa Afrique, Niz Beat, yavuze uko iyi ndirimbo yanditswe byoroshye cyane bitewe n’uko Mico The Best yatanze ibitekerezo by’ingirakamaro ndetse akanafasha mu kuyandika.

Ati “Afrique yari muri studio, hanyuma Mico The Best aza kwa Producer Loader aho twakoraga kuko nawe yari ahafite gahunda. Nta gahunda yari afitanye na Afrique. Ni kwa kundi usanga umuntu ari gukora indirimbo ukamwumva, ukamuha ibitekerezo. Mico yasanze batangiye kuyikora, atangira gufasha Afrique ku buryo bumwe na bumwe, hari amagambo yamwandikiye, abandi amuha igitekerezo. Byarafashije cyane.”

Afrique aherutse gutangaza ko Album ‘N2STAY’ igizwe n’indirimbo zigaruka ku nkuru z’urukundo n’izindi nyigisho abantu bazishimira. Yavuze ko yahisemo izina  (N2STAY) kuko rifite ibisobanuro bibiri.

Ati “Risobanura kuba uri ahantu kubera urukundo, utiteguye kuhava, cyangwa gukora ibintu udafite gahunda yo kubireka. Ni nk’ubuzima ubayeho ugambiriye kugumamo.”

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo Agatunda, yavuze ko yahaye agaciro imyandikire y’izina rya Album ye kugira ngo rimere nk’irivuga ku muntu wese. Yagize ati: “Ni izina natekerejeho igihe kinini. Ni ijambo umuntu wese ashobora kumva vuba no kwiyumvamo.”

Uyu muhanzi yatangaje ko azashyira hanze urutonde rw’indirimbo zigize Album ye ndetse n’abahanzi bayirimo, barimo abaturuka muri Uganda, u Burundi ndetse na ba Producer b’ahandi.

Yagize ati: “Nagiye nshyira imbere ubucuti dufitanye n’impano zabo. Iyo uri kumwe n’umuntu mwumva kimwe, indirimbo iraryoha kandi n’Abanyarwanda bazayumva neza.”

Afrique yavuze ko gusohora iyi Album ya mbere ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki: Ati “Ni nk’uko umugore abyara bwa mbere. Iyo Album irasohotse uba wumva ushimishijwe n’umusaruro w’akazi wakoze igihe kirekire. Ni nayo mpamvu mvuga ko ari nk’imfura yanjye mu muziki.”

 

Afrique yasohoye indirimbo ‘Sesa’ yifashijemo Mico The Best mu myandikire


Mico the Best yatanze ibitekerezo mu ikorwa ry’iyi ndirimbo, ndetse hari amwe mu magambo yandikiye Afrique

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SESA’ YA AFRIQUE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...