Kayiranga Baptiste ni byo koko ni umutoza ufite ubunararibonye yaba mu makipe makuru n’amato yewe akaba yaranakinnye umupira w’amaguru mu Rwanda no hanze yarwo. Gusa mu gihe abantu bahora barwana no gushyira mu myanya abantu babifitiye ubushobozi cyangwa batanga umusaruro ku buryo binanga abantu bakamenya aho bashakira, ntabwo uyu mugabo yakabaye ahabwa uyu mwanya kuko mu busanzwe ntajya akurikirana umupira w’amaguru w’aba bakobwa ku buryo azi ngo araza guhera he ahamagara ikipe abantu bakwizera ko izahita itanga umusaruro.
Kayiranga Baptiste azaba yungirijwe na Mbarushimana Shaban umutoza mukuru w’ikipe ya AS Kigali, ikipe n’ubundi byitezwe ko izaba ifitemo abakinnyi bazaba barenga 80% by’abakinnyi bazahamagarwa muri iyi kipe izaba ihatana kuva kuwa 12-20 Gicurasi 2018.
Nyuma y’igenda rya Nyinawumuntu Grace wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’Abagore akanaba uwa AS Kigali WFC, abantu bakurikirana umupira w’amaguru w’abagore bumvaga ko n’ubundi Mbarushimana Shaban ari we ugiye kuba aramutswa uyu mwaka kuko n’ubundi ikipe izaba ishingiye kuri AS Kigali WFC yaba mu bakinnyi 23 bazakoreshwa na 11 bazajya babanza mu kibuga.
Ibishobora kuba cyashingiweho kugira ngo Kayiranga ahabwe ikipe:
1.Kwirinda amarangamutuma mu guhamagara ikipe:
Akenshi usanga mu ihamagarwa ry’ikipe y’igihugu zose hakunze kuzamo kutumva kimwe ku mazina y’abakinnyi baba bahamagawe. Aha abantu batoranyije abatoza batoza She-Amavubi banze ko Mbarushimana Shaban yazagwa mu mutego wo guhamagara umubare munini w’abakinnyi asanzwe atoza muri AS Kigali. Bityo bakaba baragiye babibona mu myaka yabanje wenda ntibinatange umusaruro.
2.Kuzamura ubunanaribonye bwa Mbarushimana Shaban
Mbarushimana Shaban umutoza wa AS Kigali WFC
Indi ngingo ishobora gutuma Mbarushimana Shaban yaba yagizwe umutoza wungirije Kayiranga utazi neza uko umupira w’abagore uhagaze magingo aya, nuko Mbarushimana nawe ubwe adafite uburambe muri iyi kipe y’abagore ndetse akaba nta kipe n’imwe y’igihugu yatoje ku buryo yaba afite uburambe mu mitegurire myiza y’ikipe y’igihugu bityo FERWAFA ikaba imuzaniye Kayiranga Baptiste kugira ngo amusangize ku bumenyi.
3.Kayiranga Baptiste arazwi muri FERWAFA:
Kayiranga Baptiste wanakiniye Rayon Sports, azwi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA) kuko yagiye akora akazi ko gutoza ikipe y’igihugu Amavubi (U20), ikipe iheruka gukurwamo na Misiri ubwo bari bageze mu ijonjora rya nyuma. Kuba Kayiranga asanzwe ari mu mpapuro ziriho abatoza b’abanyarwanda bagiye baca mu ikipe y’igihugu, biri mu byamufasha kuba yahabwa uyu mwanya kuko mbere y'uko bajya gutoranya babanza kureba abari bahasanzwe. Ibi byo kuba Kayiranga asanzwe ari umutoza wisanga muri FERWAFA yewe akaba nta n’akazi afite nyuma yo gutandukana na Pepinieres FC, biri mu byamuha amahirwe yo guhabwa akazi akaba yanava mu bushomeri.
Imikino ya CECAFA 2018 ku makipe y’ibihugu y’abagore, izakinwa kuva kuwa 12-20 Gicurasi 2018 kuri sitade ya Kigali. Biteganyije ko mbere y'uko iki Cyumweru turimo gisozwa, abatoza bazahura bagashyiraho uburyo ikipe izahamagarwa ndetse no gushyiraho gahunda bazagenderaho mu myiteguro. Iri rushanwa rizahuza ibihugu umunani (8) birimo n’u Rwanda ruzakira irushanwa. Ibindi bihugu birimo; Kenya, Uganda, Zanzibar, Burundi, Ethiopia, Tanzania na Djibouti.
Abazaba bicaye ku ntebe ya tekinike (Technical Staff):
1. Kayiranga Jean Baptista (Head Coach/Umutoza mukuru)
2. Mbarushimana Shabani (Assistant Coach/Umutoza wungirije)
3. Umunyana Seraphina (Assistant Coach/Fitness Coach/ushinzwe ingufu z’abakinnyi)
4. Maniraguha Claude (Goalkeeper Coach/Umutoza w’abanyezamu)
5. Kayishakire Hadidja (Team Manager/ushinzwe ibikorwa by’ikipe)
Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC ni we uzaba atoza abanyezamu ba She-Amavubi
Scandinavia WFC na AS Kigali WFC ni yo makipe azibandwaho mu guhamagara ikipe y'igihugu