Ni
mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv agaruka ku rugendo rwe rwo kwisanga mu
marushanwa ya Rwanda Global Diversity avuga uko yarijemo ndetse n’inzira
byanyuzemo ngo agere muri aya marushanwa.
Lyse
yavuze ko yabanje kuba umuhanzi ariko aza kubivamo kubera uburyo abanyamakuru
bagera kuri bane bashatse kumusambanya ku munsi umwe harimo n’uwamuraje yicaye
mu ntebe kubwo kwanga ko baryamana.
Yavuze
ko ibyo byamuteye igikomere bigatuma adakomeza umuziki ndetse akagira n’ubwoba
bwo kubibwira ababyeyi kubwo guhura n’agahinda gakabije agategereza igihe
kirekire ngo abone kubisobaurira ababyeyi be.
Yagize
ati “Umunsi wa mbere nagombaga guhura n’abantu bane hanyuma uwa mbere njya
kumureba mu gitondo nsanga yantekeye umureti. Urumva hari ukuntu uganira n’umuntu
akakubaza ibyo ukunda nari namubwiye. Nagezeyo nsanga urahiye, turaganira
angira inama nk’umuhanzi mushya. Nyuma y’aho, yatangiye kunyereka ibimenyetso
mpita umbwira nti ntabwo ari ibyo byanzanye.”
Akomeza
agira ati “Iyo ukeneye serivisi ntabwo wahita wirya ku muntu ngo uvuga ngo
ndatashye. Nahise umbwira nti nibwo tukimenyana, ibi ntabwo byahita biba kandi
ntabwo biboneye, byazanangarura. Hanyuma mujyana gake gake turaganira ariko
abona ko nta gahunda mfite. Yahise ambwiza ukuri ambwira ko niba nje mu
myidagaduro nta kintu kimvaho nayobye.”
Avuga
ko hari abamugiriye inama yo kubanza gushaka amafaranga yo kumenyekanisha
indirimbo ze kuko nta mafaranga azahura n’abamwaka ruswa y’igitsina.
Ati: “hari umuntu wanyicaje arambwira ati Nshuti yange, uri umukobwa kandi nta mafaranga ufite ngo ujye uyatanga rero nucika ku ndirimbo ya mbere, bizagenda gute ku ndirimbo ya kabiri, iya gatatu?”
Lyse avuga ko nyuma yo guhura n’izo mbogamizi zose yahisemo kuva mu muziki
kugira ngo ashake ubushobozi azagarukemo afite amafaranga nta bantu benshi
ahura nabo bamusaba ruswa z’igitsina.
Kuri ubu, Lyse ahatanye mu irushanwa rya Rwanda Global Diversity akaba ari no mu bamurikamideri 15 bageze ku kiciro cya nyuma aho Ushobora kumushyigikira akaba yakwegukana iri Kamba. Wamutora unyuze kuri noneho.rw ni nimero 6 akaba ari n’umwe mu bayoboye mu majwi.
Lyse yavuze uko yatswe ruswa y'igitsina n'abayamakuru bane
Lyse yavuze ko nyuma yo kwakwa ruswa y'igitsina ntayitange, yahisemo guhagarika umuziki
Reba ikiganiro kirambuye twagiranye na Lyse