Uko Lyse yatswe ruswa y’igitsina n’abanyamakuru bane bikamutera igikomere - VIDEO

Imyidagaduro - 28/06/2025 6:24 AM
Share:

Umwanditsi:

Uko Lyse yatswe ruswa y’igitsina n’abanyamakuru bane bikamutera igikomere - VIDEO

Umunyamideri Lyse uri mu bahatanye mu irushanwa rya Rwanda Global Diversity, yavuze agahinda yahuye nako ubwo yinjiraga mu muziki akakwa ruswa y’igitsina n’abanyamakuru bane bose.

Ni mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv agaruka ku rugendo rwe rwo kwisanga mu marushanwa ya Rwanda Global Diversity avuga uko yarijemo ndetse n’inzira byanyuzemo ngo agere muri aya marushanwa.

Lyse yavuze ko yabanje kuba umuhanzi ariko aza kubivamo kubera uburyo abanyamakuru bagera kuri bane bashatse kumusambanya ku munsi umwe harimo n’uwamuraje yicaye mu ntebe kubwo kwanga ko baryamana.

Yavuze ko ibyo byamuteye igikomere bigatuma adakomeza umuziki ndetse akagira n’ubwoba bwo kubibwira ababyeyi kubwo guhura n’agahinda gakabije agategereza igihe kirekire ngo abone kubisobaurira ababyeyi be.

Yagize ati “Umunsi wa mbere nagombaga guhura n’abantu bane hanyuma uwa mbere njya kumureba mu gitondo nsanga yantekeye umureti. Urumva hari ukuntu uganira n’umuntu akakubaza ibyo ukunda nari namubwiye. Nagezeyo nsanga urahiye, turaganira angira inama nk’umuhanzi mushya. Nyuma y’aho, yatangiye kunyereka ibimenyetso mpita umbwira nti ntabwo ari ibyo byanzanye.”

Akomeza agira ati “Iyo ukeneye serivisi ntabwo wahita wirya ku muntu ngo uvuga ngo ndatashye. Nahise umbwira nti nibwo tukimenyana, ibi ntabwo byahita biba kandi ntabwo biboneye, byazanangarura. Hanyuma mujyana gake gake turaganira ariko abona ko nta gahunda mfite. Yahise ambwiza ukuri ambwira ko niba nje mu myidagaduro nta kintu kimvaho nayobye.”

Avuga ko hari abamugiriye inama yo kubanza gushaka amafaranga yo kumenyekanisha indirimbo ze kuko nta mafaranga azahura n’abamwaka ruswa y’igitsina.

Ati: “hari umuntu wanyicaje arambwira ati Nshuti yange, uri umukobwa kandi nta mafaranga ufite ngo ujye uyatanga rero nucika ku ndirimbo ya mbere, bizagenda gute ku ndirimbo ya kabiri, iya gatatu?”

Lyse avuga ko nyuma yo guhura n’izo mbogamizi zose yahisemo kuva mu muziki kugira ngo ashake ubushobozi azagarukemo afite amafaranga nta bantu benshi ahura nabo bamusaba ruswa z’igitsina.

Kuri ubu, Lyse ahatanye mu irushanwa rya Rwanda Global Diversity akaba ari no mu bamurikamideri 15 bageze ku kiciro cya nyuma aho Ushobora kumushyigikira akaba yakwegukana iri Kamba. Wamutora unyuze kuri noneho.rw ni nimero 6 akaba ari n’umwe mu bayoboye mu majwi.

Lyse yavuze uko yatswe ruswa y'igitsina n'abayamakuru bane

Lyse yavuze ko nyuma yo kwakwa ruswa y'igitsina ntayitange, yahisemo guhagarika umuziki

Reba ikiganiro kirambuye twagiranye na Lyse 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...