Ibi yabigarutseho mu mugoroba wo kuri uyu wa Kane aho yari yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy muri Camp Kigali. Yasobanuye ko yatangiye gukina umupira w’amaguru muri 2008 ahereye muri Vision FC ndetse avuga ko yatangiye akina mu kibuga hagati gusa akaza kwisanga mu kibuga hagati.
Kwizera Olivier yagize ati: ”Hashize igihe kinini cyane imyaka ibaye myinshi, natangiye gukina umupira w’amaguru muri 2008. Natangiriye kuri Tapis Louge mu ikipe bita Vision FC. Mbere nakinaga imbere nkina kuri nimero 8.
Umunsi umwe nagiye ngiye kureba umukino nsanga babuze umunyezamu kubera ko najyaga nkora imyitozo yo gukina mu izamu barambwira ngo kubera iki se utaza ukadufasha ukajyamo”.
Yakomeje ati: ”Nagerageje uko nshoboye njyamo ubundi mbikora neza. Icyo gihe narigiyemo umunyabigwi Muhamud Mossi yari ahari umukino urangiye arambwira ati 'ko nabonye ubizi wazabikomeza', ndamubwira ngo 'ntabwo njyewe mbikunda nazakomeza gukina imbere', arambwira ngo 'ndimo ndabona ari byo bishobora kuzavamo ahazaza hawe wabigerageza ukazareba ko byakunda'”.
Kwizera yavuze ko n’ubu n’ubundi na nimero 8 yayikinaho ndetse ko bagerageje bakamuha amahirwe yakora ibitangaza. Uyu munezamu w’Amavubi yavuze kandi ko abakinnyi babyiruka muri iki gihe bafite amahirwe menshi aho bafite ababafasha kubona amakipe.
Ati: ”Navuga ko muri iki gihe hari amahirwe menshi cyane, ubu hari abashinzwe gushakira abakinnyi amakipe benshi. Njye ntangira gukina ntabwo habagaho umuntu ushobora kuguha amahirwe yo kujya gukina hanze byari bigoye cyane ariko ab'ubungubu bafite amahirwe menshi cyane, bagerageza bakayabyaza umusaruro ariko bivuye mu gukora. Iyo wiyumvamo ko ufite impano ndatekereza ko nta kintu utageraho rero ayo mahirwe twe tutabashije kugira bo barayafite muri iki gihe”.
Yavuze ko yakuze afatira icyitegererezo kuri Manuel Neuer w’u Budage n'ubu akaba ariko bikimeze.

Kwizera Olivier yasobanuye uko yatangiye gukina akina mu kibuga hagati gusa nyuma akisanga ari umunyezamu

Kwizera Olivier avuga ko abana bakina umupira w'amaguru iki gihe bafite amahirwe menshi ugereranyije n'ayo bo bari bafite
