Uko kureba izuba rirenga bigira akamaro ku bwonko, ibitotsi n’imyumvire ya muntu

Utuntu nutundi - 20/09/2026 12:38 PM
Share:

Umwanditsi:

Uko kureba izuba rirenga bigira akamaro ku bwonko, ibitotsi n’imyumvire ya muntu

Kureba izuba rirenga ntibigarukira ku kuba ari ibintu byiza, bibereye ijisho gusa, kuko ubushakashatsi butandukanye bugaragaza bishobora kugira uruhare mu gutuma umuntu agira imyumvire myiza, kugabanya guhangayika, gufasha ubwonko kwibuka neza ndetse no gutegurira umubiri gusinzira neza.

Izuba rirenga, rizwi cyane nk’igihe cy’urumuri rwa zahabu cyangwa golden hour, ritanga urumuri rufite amabara y’umuhondo, zahabu, umutuku n’umutuku wijimye bitewe n’uko imirasire y’izuba inyura mu kirere uko riba riri hafi kurenga.

Abashakashatsi bagiye bagaragaza ko kureba ibintu byiza kandi bitangaje nk’izuba rirenga bishobora gutuma umuntu agira ibyiyumvo byiswe ‘awe,’ ari byo byiyumvo umuntu agira iyo abonye ikintu gikomeye, cyiza cyangwa gitangaje ku buryo kimurenze mu bitekerezo.

Michelle Shiota, umwarimu w’ubumenyi bw’imitekerereze y’abantu muri Arizona State University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba amaze igihe akora ubushakashatsi kuri ibi byiyumvo, avuga ko kimwe mu bintu biranga ‘awe’ ari uko umuntu yumva ubuzima bwe bwite n’ibibazo bye ari bito ugereranyije n’ubugari bw’isi.

Ibi bishobora gufasha umuntu kuva mu bitekerezo byinshi no guhangayika, kuko ikintu gitangaje nk’izuba rirenga gishobora gukurura ibitekerezo bye kikamugarura ku byo arimo kubona muri uwo mwanya, aho gukomeza kuzenguruka mu bitekerezo bibi.

Izuba rirenga n’ubushobozi bwo kwibuka

Ubushakashatsi bugaragaza kandi ko ibyiyumvo byo gutangazwa n’ikintu bishobora kugira uruhare mu gufasha umuntu kwibuka neza.

Mu bushakashatsi bumwe, abantu barebye filimi zitandukanye, harimo imwe yari igamije kubatera ibyiyumvo bikomeye byo gutangara. Nyuma yaho basabwe kumva inkuru no kwibuka amakuru yari ayirimo.

Abarebye iyo filimi yateje ibyiyumvo byo gutangara ni bo bagaragaje ubushobozi bwo kwibuka neza kurusha abandi.

Abashakashatsi bavuga ko impamvu nyayo y’ibi itarasobanuka neza, ariko bishoboka ko iyo umuntu atangajwe n’ikintu, ibitekerezo bye byibanda cyane ku byo ari kubona cyangwa yumva muri uwo mwanya.

Ibi bituma kureba izuba rirenga bishobora kuba akanya ko kuruhura ubwonko no kubufasha kuva ku bintu byinshi bisanzwe bibuhugije.

Bishobora no kugabanya umunaniro wo mu mutwe

Ubushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19 bwagaragaje ko kugira ibihe umuntu agira ibyiyumvo byo gutangara bishobora gufasha kugabanya imihangayiko, yaba iy’igihe gito cyangwa imaze igihe.

Mu bundi bushakashatsi bwakorewe ku bantu bakuze, basabwe kujya bagenda buri cyumweru bashaka ibintu bibatera ibyiyumvo byo gutangara, birimo kureba ibibabi by’ibiti mu gihe cy’impeshyi cyangwa kubona umwana wishimye.

Nyuma y’ibyumweru umunani, abo bantu bagaragaje ko ibitekerezo byabo byibandaga cyane ku bidukikije kurusha mbere.

Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko ibyiyumvo byo gutangara bishobora gutuma umuntu atita cyane ku bibazo bye bwite, ahubwo akumva ko ari umwe mu bigize isi imukikije.

Kureba izuba rirenga bishobora gutuma umuntu agira umutima wo gufasha abandi

Ibyiyumvo byo gutangara bishobora kandi kugira uruhare mu myitwarire umuntu agirira abandi.

Mu bushakashatsi bumwe, abanyeshuri barebye ibiti binini cyane bya eucalyptus. Nyuma yaho, umushakashatsi yataye amakaramu menshi abasaba kumufasha kuyatoragura.

Abari barebye ibiti kandi bakagira ibyiyumvo byo gutangara ni bo bafashije uwo mushakashatsi gutoragura amakaramu menshi kurusha abari barebye inyubako.

Abashakashatsi bavuga ko ibyo bishobora kugaragaza ko iyo umuntu yumva ko ari muto imbere y’ikintu gikomeye kandi cyiza, ashobora kurushaho kumva yifuza gufasha abandi no kubagirira impuhwe.

Bityo, kureba izuba rirenga bishobora kutaba uburyo bwo kwishimisha gusa, ahubwo bishobora no kugira uruhare mu gutuma umuntu arushaho kugira imyitwarire myiza ku bandi.

Izuba n’umubiri: uko rishobora gufasha ibitotsi

Uretse ibyiyumvo byo gutangara, urumuri rw’izuba ubwaryo rufite uruhare rukomeye mu kugena isaha karemano y’umubiri, izwi nka circadian rhythmIyi ni gahunda y’umubiri imara amasaha hafi 24 ikagena ibihe umuntu aba maso n’igihe umubiri uteganya gusinzira.

Kugira urumuri karemano mu gitondo no mu gihe cy’umunsi bifasha umubiri kumenya igihe cyo kuba maso n’igihe cyo gutangira gutegura ibitotsi.

Uko umunsi ugenda urangira, urumuri rw’izuba rugenda ruhinduka, rukaba rufite amabara yoroheje kandi atuje. Ibi bishobora gufasha umubiri kumenya ko igihe cyo kuruhuka cyegereje.

Iyo urumuri rw’izuba rutakiriho, umwijima ufasha umubiri kongera gukora melatonin, umusemburo ufasha gutegura umubiri gusinzira.

Ku rundi ruhande, urumuri rukomeye rwa nijoro, cyane cyane urumuri ruturuka kuri telefone, mudasobwa n’izindi ecran, rushobora kuvanga ibimenyetso umubiri ukoresha mu kugena igihe cyo gusinzira.

Izuba rirashe na ryo rifite akamaro

Ntabwo izuba rirenga ari ryo ryonyine rifite uruhare mu buzima. Abashakashatsi bavuga ko kureba izuba rirashe na byo bifasha umubiri gutangira gahunda y’umunsi.

Urumuri rwo mu gitondo rufasha umubiri guhagarika gukora melatonin nyinshi no gutangira gahunda yo kuba maso. Ni kimwe mu bimenyetso bikomeye bifasha guhuza isaha karemano y’umubiri n’igihe nyacyo cy’umunsi.

Urumuri rwo mu gitondo kandi rushobora kugira uruhare mu mikorere y’imisemburo n’imikorere y’ubwonko bifitanye isano n’imyumvire. Abahanga bavuga ko ari yo mpamvu urumuri rwo mu gitondo rufatwa nk’ikimenyetso gikomeye cyane mu kugena gahunda y’ibitotsi no kuba maso.

Guhora ubona urumuri karemano bishobora kuba ingenzi

Mariana Figueiro, umwarimu wiga ku bijyanye n’urumuri n’ubuzima muri Icahn School of Medicine at Mount Sinai i New York, avuga ko guhungabana kw’isaha karemano y’umubiri bifitanye isano n’ibibazo birimo guhangayika no kwiheba.

Umubiri kandi ugira gahunda karemano y’umusemburo wa cortisol, ukaba ugira uruhare mu gutanga ingufu no gufasha umuntu kuba maso. Ubusanzwe cortisol izamuka nyuma gato yo kubyuka, hanyuma ikagenda igabanuka uko umunsi ugenda ugana ku mugoroba.

Abashakashatsi bavuga ko ari yo mpamvu kubona urumuri karemano mu gitondo no mu mugoroba bishobora gufasha umubiri gukomeza kumenya neza igihe cyo kuba maso n’igihe cyo kuruhuka.

Izuba rirenga rishobora kuba akanya ko kuruhura ubwonko

Nubwo ubushakashatsi butaragaragaza ko kureba izuba rirenga byonyine bishobora gukiza indwara runaka, hari ibimenyetso byerekana ko ibihe bitera ibyiyumvo byo gutangara, cyane cyane ibituruka kuri kamere, bishobora kugira uruhare mu buzima bwo mu mutwe no mu mibereho myiza.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 200 bwagaragaje ko abantu bavuze ko bakunze kugira ibyiyumvo byiza, birimo ibyishimo no gutangara, bagiraga urugero ruri hasi rw’ibimenyetso bimwe by’umuriro mu mubiri, bizwi nka cytokines.

Abashakashatsi bavuga ko hakenewe ubundi bushakashatsi kugira ngo hasobanuke neza uburyo ibyo byiyumvo bishobora kugira ingaruka kuri ibyo bimenyetso by’umubiri.

Muri rusange, abahanga bavuga ko umuntu ashobora kungukira mu gufata akanya ko kureba izuba rirashe cyangwa rirenga, cyane cyane iyo abikoreye ahantu hatuje kandi muri kamere.

Nubwo ubuzima bwa buri munsi bushobora kuba burimo imirimo myinshi, ibibazo n’igihe kinini tumara kuri telefone n’izindi ecran, gufata akanya ko kureba ijuru rihindura amabara uko izuba rirenga bishobora kuba uburyo bworoshye bwo gutuza, kwita ku kanya urimo no guha ubwonko akanya ko kuruhuka.

Kandi nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza, icyo gihe gito umuntu amara areba izuba rirenze gishobora kuba gifite akamaro karenze ubwiza bw’ibirebwa n’amaso gusa.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...