Akurikira ni amafoto yafashwe ahagana ku isaha ya moya z’ijoro (19h00) na saa sita z’ijoro ubwo umunsi nyirizina wari umaze gutangira. Ugereranyije wabonaga abantu bagikora ingendo kugeza mu masaha akuze bitandukanye n’indi minsi isanzwe yo mu mibyizi. Bamwe bagana cyangwa bava gusenga mu gihe hari abandi bari bari kujya kwica akanyota mu tubari dutandukanye tubarizwa mu Mujyi wa Kigali. Nk’ibisanzwe Nyamirambo niho hantu wabonaga hashyushye kurusha utundi duce.
Bamwe na bamwe bagiye bataka amatara mu buryo bunyuranye ku miryango bacururizamo
Ku nyubako za RSSB Rwanda
Imbere y'ibiro bikuru by'Umujyi wa Kigali ni uku hakaga
Serena Hotel
Mu masaha ya nimugoroba, kuri Paruwasi ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo haberaga Misa yo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli
Abantu bari benshi kuburyo abaje nyum byabasabye guhagarara
Ku rundi ruhande, abandi bicaga akanyota
Barasindagiza umugore moto yari imaze kugonga
Inyubako ya M.Peace Plaza ni uku yari itatswe
Muri 'Rond Point' nini ya Kigali ni uku hari hatatswe
Mu masangano y'imihanga ahazwi nko mu kanogo, hamanitse ikirugu cyamamaza Coca-Cola
Mu masangano y'imihanda yo ku nyubako ya Convention Centre ni uku hakaga
Iruhande rwayo ku nyubako ya Kigali Heights naho hashyizwe amatara yo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli no kuwifuriza abahagana baje guhaha
Ku isaha ya saa tanu z'ijoro, ubucuruzi mu Mujyi rwagati bwari bukomeje
Arapakira ibyo avuye guhaha azifashisha mu munsi mukuru
Inyubako ya CHIC yari izengurukijwe amatara
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE