Mu 2014, ubwo yari afite imyaka 33 akuriye kompanyi y’umuryango we, Kushner Companies, Jared yagerageje kugura 47% bya sosiyete y’ubwishingizi n’imari yo muri Isiraheli yitwa Phoenix. Ariko urwego ruyobora ishoramari rwabaye inzitizi, umushinga uza gupfuba.
Nyuma y’imyaka 10, abinyujije muri Affinity Partners—ikigo cya Private Equity yashinze mu 2021—yarongeye agura hafi 10% by’iyo sosiyete. Ubu avuga ko ari ryo shoramari rye rikomeye kandi ryunguka kurusha andi yose, kuko rimaze kumugeza ku nyungu zifite agaciro inshuro zirenga 9 z’ayo yashoye.
Uretse Phoenix, Affinity Partners imaze gukusanya miliyari 4.6 z’amadolari, harimo miliyari 1.5 yavuye mu baterankunga bo muri Qatar na Abu Dhabi. Kugeza ubu, isosiyete ifite ibikorwa mu bihugu nibura 8, mu nzego zitandukanye kuva ku ikoranabuhanga rya siporo kugeza ku mabanki ya digitale.
Kushner afite 100% by’uyu mushinga, kandi Forbes iwushyira ku gaciro ka miliyoni 215 z’amadolari. Afite kandi 20% by’umuryango we Kushner Companies, bifite agaciro ka miliyoni 560. Yaguze kandi inzu kuri Indian Creek Island muri Florida mu 2020 ku madolari miliyoni 32; ubu iyo nzu ifite agaciro ka miliyoni 105.
N’ubwo yavuye mu bucuruzi bw’umuryango mu 2017 kugira ngo ajye mu biro by’umukuru w’igihugu nk’umujyanama wihariye wa Trump, ibyo byamuhaye amahirwe yo kwegera ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Yagize uruhare mu masezerano azwi nka Abraham Accords, yahuje Isiraheli na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse na Bahreïn. Ubu ni ho akura abaterankunga bakomeye bamufasha muri gahunda z’ishoramari.
Ntabwo ishoramari ryose ryamugendekeye neza. Urugero, kompanyi Mosaic y’i California yakoraga mu mishinga ya solar yashyizwe mu bucuruzi bw’ababerewemo umwenda (Chapter 11) muri Kamena 2025. Hari n’umushinga wo kubaka inyubako zihenze i Belgrade muri Serbie wahagaritswe n’inzitizi zijyanye n’ahantu hari hashyizwe mu rwego rw’ahantu ndangamateka.
Ariko Jared avuga ko afite icyizere. Kugeza ubu, ibikorwa bya Affinity Partners byamaze kwinjiza inyungu zifatika muri kompanyi nka QXO na Revolut. Ndetse mu 2024 yinjiye no mu ishoramari rishingiye ku bwenge bw'ubukorano (AI) binyuze muri UniversalAGI na Brain Co..
N’ubwo ari inshuro ya mbere yinjiye mu rwego rwa Private Equity, abaterankunga be bakomeye bo mu Burasirazuba bwo Hagati bakomeje kumutera inkunga. Ubu umutungo we uri hejuru ya Miliyari imwe y’amadolari [Tiriyari imwe na Miliyari 400 Frw], akaba ari mu cyiciro kimwe n’umuvandimwe we Josh (ufite Miliyari $5.2) ndetse na sebukwe Donald Trump (Miliyari $7.3).
Umukwe wa Trump yinjiye mu batunze Miliyari y'amadorali
Jared Kushner, umugabo wa Ivanka Trump, yinjiye mu baherwe bakomeye ku Isi