Massamba
yavuze ko indirimbo, imbyino n'ubuhanzi muri rusange byabaye imwe mu ntwaro
zifashishijwe mu kubaka icyizere, gushishikariza urubyiruko no gukusanya
inkunga yafashije urugamba rw'Inkotanyi.
Ibi
yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 9 Nyakanga 2026, ubwo yari
yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali, aho
yaganirije urubyiruko ku mateka y'urugamba rwo kubohora, anarusangiza
ubunararibonye bwe nk'umwe mu bahanzi bagize uruhare muri urwo rugendo.
Mu
kiganiro cye, yavuze ko mbere na mbere hari abantu bakwiye gushimirwa kubera
uruhare bagize mu kubohora igihugu.
Yavuze
ati: "Nagirango mbasabe mwese mumpere amashyi Inkotanyi. Inkotanyi ni zo
zabohoye uru Rwanda. None turishimye, turi Gen-Z dufite byinshi. Nabasabaga ko
muhamagaruka tugakomera amashyi Perezida Paul Kagame."
"Twifashishaga
inganzo kuko ari yo yari umuyoboro ukomeye"
Massamba
yavuze ko igihe urugamba rwatangiraga, benshi mu Banyarwanda bari mu mahanga
bumvaga ko u Rwanda rwabohowe rwari kuzahita ruba paradizo, ariko ngo inyuma
y'ibyo byifuzo hari hakenewe ubwitange n'uruhare rwa buri wese.
Yagarutse
ku rugendo rwe bwite, avuga ko icyo gihe yari atuye mu Burundi, afite ubuzima
bwiza ndetse n'akazi kamwinjirizaga amafaranga, ariko afata icyemezo cyo
kubireka akajya gutanga umusanzu mu rugamba.
Yagize
ati: "Byatangiye ari nk'amata n'ubuki. Twumvaga ko nitugera mu Rwanda
tuzabona nk'igiti twagitema kikavamo amata n'ubuki tukishima. Ariko mu
kwitegura icyo kintu kwari ukugira ngo tugukundishe igihugu."
Yakomeje
avuga ko yataramanye n’Itorero Indahemuka, ryari rifite inshingano zo gukoresha
ubuhanzi nk'igikoresho cyo gukangurira Abanyarwanda gutanga inkunga no kwinjira
mu rugamba.
Ati
"Nari umusore umeze neza, nkorera amafaranga menshi, ndi umusitari, ariko
naje kwiyemeza ndagenda. Mu byo nari nshinzwe harimo no gukorana n’Itorero
Indahemuka. Kwari ugushishikariza Abanyarwanda kugira ngo tubone inkunga ifasha
urugamba."
Avuga
ko abayobozi b'urugamba bari barabonye ko hari bamwe mu bahanzi bafite ijambo
rikomeye mu baturage, bityo bahitamo kubifashisha.
Akomeza
ati "Bavuze bati reka dufate aba basitari nka Kamaliza, Massamba, Mariya
Yohana n'abandi. Turabikora, icyo gihe twaririmbaga ziriya ndirimbo zose zituma
urubyiruko rubyiyumvamo."
Bahererekanyaga
ubutumwa mu ndirimbo no mu bitaramo
Massamba
yavuze ko we na bagenzi be batarangiraga ibikorwa byabo mu gihugu kimwe gusa,
ahubwo bazengurukaga ibihugu bitandukanye birimo u Burundi, Uganda, Tanzania na
Kenya, aho bakoreraga ibitaramo byo gukusanya inkunga no gukomeza gukangurira
Abanyarwanda gushyigikira urugamba.
Yasobanuye
ko icyo gihe ubuhanzi bwari uburyo bwihuse kandi bukomeye bwo kugeza ubutumwa
ku bantu benshi.
Ati: "Ntawundi muyoboro wari kubaho atari umuyoboro w'inganzo. Inganzo
twarayikoze, turayigendana, abantu barayoboka, baratabara, bazana
amafaranga."
Yavuze
ko hari n'igihe bajyaga gusanga abasirikare ku rugamba, bakabaririmbira
indirimbo zabongeraga imbaraga n'icyizere cyo gukomeza urugendo rwo kubohora
igihugu.
Yungamo
ati "Hari igihe twajyaga nko ku Murindi, tugahasanga abasirikare,
tugakorana ziriya ndirimbo zose."
Yongeyeho
ko ibitaramo byinshi bakoze muri ibyo bihugu byose byari bifite intego imwe
rukumbi: gushaka ubushobozi bwo gufasha urugamba.
"Uyu munsi
ibitaramo byiza ni umusaruro w'umutekano"
Massamba
yavuze ko iyo arebye aho igihugu kigeze uyu munsi, cyane cyane uburyo ibitaramo
bikomeye bitegurwa kandi bikitabirwa n'abantu benshi bafite umutekano, abona
ari kimwe mu bimenyetso by'ibyagezweho nyuma yo kubohora igihugu.
Yashimye
abagize uruhare mu gutegura Summer Country Tour, igitaramo cyazengurutse
uturere dutandukanye tw'u Rwanda, avuga ko cyerekanye urwego igihugu kigezeho.
Yagize
ati "Mwakoze ibintu byiza cyane bisukuye. Yewe n'abantu b'i Burayi bari
kuntumira bambwira ko bari kubona ibintu mwakoze."
Yahise
agaragaza ko asanzwe azi Alex Muyoboke kuva akiri umunyeshuri muri Kaminuza,
avuga ko yamubonanye ubushake bwo guteza imbere umuziki nyarwanda kuva kera.
Ati
"Muyoboke ndamuzi kuva cyera akiri muri Kaminuza. Turwana intambara kugira
ngo turebe abandi bahanzi bazadusigariraho."
Yanibukije
ko Alex Muyoboke afatanyije na David Bayingana ari bo bateguye kimwe mu
bitaramo bikomeye yakoreye muri Kaminuza y'u Rwanda, avuga ko cyagenze neza
kandi kikagira uruhare mu rugendo rwe rw'umuziki.
Massamba yavuze ku
mubano wa The Ben na Bruce Melodie
Mu
gusoza ikiganiro cye, Massamba Intore yanakomoje ku ngingo imaze imyaka
iganirwaho n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, ivuga ku mubano wa The Ben na Bruce
Melodie.
Mu
gihe hari abakunze kubafata nk'abahanzi bahora bahanganye, Massamba yavuze ko
ibyo abonye ku giti cye bitandukanye cyane n'ibivugwa.
Yavuze
ko yababonye basabana nk'inshuti, baganira kandi bahoberana, bityo asanga hari
igihe abafana bakabya guhangika amakimbirane hagati yabo.
Yagize
ati: "Nagirango dushimire The Ben na Bruce Melodie. Ibyo mwe mwita
guhangana, sindabona abantu b'inshuti nkabo. Mu bitaramo nka bibiri nabonye,
sindabona abantu b'inshuti, bicaranye, bakaganira, bagasanira. Nari mpibereye
bahobera cyane."
Aya
magambo ye yongeye kwerekana ko n'ubwo abafana bakunze kubashyira mu
marushanwa, abo bahanzi ubwabo bakomeje kubana neza no gusangira mu bihe
bitandukanye.
Mu
butumwa bwe bwose, Massamba Intore yagaragaje ko inganzo yabaye umuyoboro
ukomeye wubatse icyizere, igahuza Abanyarwanda ndetse igatanga umusanzu mu
rugamba rwo kubohora igihugu.
Yasabye urubyiruko rw'iki gihe gukoresha impano zarwo mu kubaka igihugu no gukomeza gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho, avuga ko iyo igihugu gifite amahoro n'umutekano, ari bwo ubuhanzi, umuco n'ibindi bikorwa by'iterambere bishobora gutera imbere.

Massamba Intore yashimye Alex Muyoboke ku bw'uruhare rwe mu gutegura ibitaramo 'Summer Country Tour'. Ubanza i buryo, ni Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-z Comedy

Massamba yavuze ko ari kumwe na Mariya Yohani, 'Kamaliza' n'abandi bakoresheje inganzo mu rugamba rwo kubohora Igihugu

Umukondo Gatore yataramiye abantu binyuze mu ndirimbo ye 'Intore Bavuga'

Imbere y'abana be, Massamba Intore yagaragaje ko inganzo ye ikomeje kurandaranda hirya no hino ku Isi


Mucyo Icyogere Alvin [Umuhungu wa Massamba, ubanza ibumoso] ni umwe mu bakinnyi ba APR BBC









Umunyarwenya 'Mitsustu' yasabye abantu kumufasha akabona ubushobozi bwo kuvuza umuvandimwe we umaze igihe arembye
