Uko imodoka ya Bianca yari yibwe yabonetse yangiritse bayigongesheje abanyonzi babiri

Imyidagaduro - 16/06/2025 8:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Uko imodoka ya Bianca yari yibwe yabonetse yangiritse bayigongesheje abanyonzi babiri

Nyuma y’iminsi micye yibwe imodoka, Bianca yatangaje ko iyo modoka yafatiwe mu karere ka Kamonyi, icyakora yabonetse yangiritse kuko yari yagongeshejwe.

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu ni bwo umunyamakuru wa SK FM akaba n’umwe mu bashyushyarugamba bagezweho bayoboye ibirori n’ibitaramo bikomeye mu Rwanda, Bianca yatangaje ko bamwibye imodoka.

Kuri uwo mugoroba wo ku wa Gatatu ni bwo imodoka yari yibwe ndetse ahita ajyana ikirego kuri RIB batangira gukurikirana irengero ryayo no gutangatanga ngo idasohoka mu gihugu.

Nyuma y’umunsi umwe gusa yibwe, iyi modoka yaje kuboneka mu karere ka Kamonyi ahitwa Bishenyi (Urenze ku Ruyenzi gato ujya i Muhanga) gusa iboneka yangiritse kuko uwayitwaye yayigongesheje.

Bianca yabwiye Inyarwanda.com ati “Imodoka narayibonye. RIB yasanze imodoka bayigongesheje bayita muri broudire. Uwayibye yarayigongesheje arayangiza cyane.”

Yavuze ko iyo modoka ye yagonze abanyonzi babiri ndetse nyiri ukuyiba ayikuramo battery anatwara urufunguzo rwayo hanyuma ayisiga muri broudire.

Ati “Uwayibye yayigongesheje abanyonzi babiri. Ubu imodoka iri mu igaraje bari kuyikora kugira ngo nyisubirane. Yarayangije cyane, ayiba Battery akuramo urufunguzo rw’imodoka arigendera. Ni ibibazo ariko ndashima Imana ko nayibonye ubu bari kuyikora nikira nzongera nyisubirane.”

Ntabwo uwayibye arafatwa ngo atabwe muri yombi aryozwe ibyo yakoze, icyakora hakaba hacyekwa umukozi wa Bianca wo mu rugo.

Imodoka ya Bianca yari yibwe yabonetse



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...