Mu
ijoro ryo kuwa Gatatu ni bwo umunyamakuru wa SK FM akaba n’umwe mu
bashyushyarugamba bagezweho bayoboye ibirori n’ibitaramo bikomeye mu Rwanda,
Bianca yatangaje ko bamwibye imodoka.
Kuri
uwo mugoroba wo ku wa Gatatu ni bwo imodoka yari yibwe ndetse ahita ajyana
ikirego kuri RIB batangira gukurikirana irengero ryayo no gutangatanga ngo
idasohoka mu gihugu.
Nyuma
y’umunsi umwe gusa yibwe, iyi modoka yaje kuboneka mu karere ka Kamonyi ahitwa
Bishenyi (Urenze ku Ruyenzi gato ujya i Muhanga) gusa iboneka yangiritse kuko
uwayitwaye yayigongesheje.
Bianca
yabwiye Inyarwanda.com ati “Imodoka narayibonye. RIB yasanze imodoka
bayigongesheje bayita muri broudire. Uwayibye yarayigongesheje arayangiza
cyane.”
Yavuze
ko iyo modoka ye yagonze abanyonzi babiri ndetse nyiri ukuyiba ayikuramo
battery anatwara urufunguzo rwayo hanyuma ayisiga muri broudire.
Ati
“Uwayibye yayigongesheje abanyonzi babiri. Ubu imodoka iri mu igaraje bari
kuyikora kugira ngo nyisubirane. Yarayangije cyane, ayiba Battery akuramo
urufunguzo rw’imodoka arigendera. Ni ibibazo ariko ndashima Imana ko nayibonye
ubu bari kuyikora nikira nzongera nyisubirane.”
Ntabwo
uwayibye arafatwa ngo atabwe muri yombi aryozwe ibyo yakoze, icyakora hakaba
hacyekwa umukozi wa Bianca wo mu rugo.
Imodoka ya Bianca yari yibwe yabonetse