Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, umuyobozi wa Korali Amahoro, Narwaka Angelique, yavuze ko iyi ndirimbo ishingiye ku kwizera no kwiringira Imana, yibutsa abantu ko imbaraga zayo zidahinduka uko ibihe bisimburana.
Yagize ati: "Indirimbo 'Ntiyarekeye Gukora' ikubiyemo ubutumwa bw'imirimo n'ibitangaza by'Imana. Igaragaza ko Imana yakoraga kera kandi na n'uyu munsi igikora, bityo abantu bakwiye kongera kuyigirira icyizere."
Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ishingiye no ku nkuru yo muri Bibiliya ivuga uko Yesu yagaburiye abantu ibihumbi bitanu akoresheje amafi abiri n'imigati itanu gusa, ashimangira ko iyo Mana yakoze icyo gitangaza ari na yo igikora n'uyu munsi.
Ati: "Iyi ndirimbo ikomeza ivuga inkuru y'ukuntu Yesu yahagije abantu ibihumbi bitanu akoresheje amafi abiri n'imigati itanu gusa. Ibyo bitwereka ko imbaraga ze zitigeze zihinduka, kandi na n'uyu munsi ziracyakora."
Korali Amahoro ibarizwa muri ADEPR Kinamba/Kimihurura, ikaba igizwe n'abaririmbyi 65 b'ingeri zitandukanye bakomeje gukoresha impano yabo mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
"Ntiyarekeye Gukora" ni indirimbo ya gatatu iyi korali ishyize hanze kuri album yayo yise "Isooko y'Urukundo", izaba igizwe n'indirimbo umunani. Ubuyobozi bwa korali buvuga ko iyi album izaba ikubiyemo ubutumwa bukomeza ukwizera kw'abakristo no guhamagarira abantu bose kwiringira Imana mu bihe byose.
Korali Amahoro ikomeje guhamagarira abakunzi b'umuziki wa Gospel kumva no gusangiza abandi iyi ndirimbo nshya, ivuga ko ubutumwa buyirimo bwibutsa abantu ko Imana itigeze ireka gukora ibitangaza, ahubwo ikomeje gukorera abayiringira no muri iki gihe.
Korali Amahoro yakoze mu nganzo yibutsa abakristo ko Imana yakoraga ibitangaza mu bihe bya kera na n'ubu igikomeje kubikora
REBA INDIRIMBO NSHYA "NTIYAREKEYE GUKORA" YA KORALI AMAHORO
