Ku nshuro ya mbere mu mateka y’iki gitaramo kimaze imyaka 50, BRITs yimukiye mu mujyi wa Manchester nk’icyicaro cyayo gishya. Ni umwaka w’amateka, kuko na mbere y’uko ibirori bitangira ku mugaragaro, itapi itukura yari yamaze kurangwa n’imyambarire ihebuje kandi itangaje. Ni ibirori byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026.
Brit Awards ni ibirori bikomeye mu Bwongereza, bikaba bitegurwa n’ishyirahamwe ryitwa British Phonographic Industry (BPI), hagamijwe gushimira no guhemba abahanzi n’ibihangano by’indirimbo byahize ibindi mu Bwongereza no ku rwego mpuzamahanga mu mwaka wa 2025.
Ibi birori byayobowe na Jack Whitehall, binarangwa n’igitaramo gikomeye cyatanzwe n’abahanzi barimo Harry Styles, Olivia Dean na Mark Ronson. Mark Ronson wegukanye igihembo cya “Outstanding Contribution to Music”, yakoze igitaramo cyihariye kirimo indirimbo zaranze urugendo rwe.
Yafatanyije na Dua Lipa na Ghostface Killah, bafatanyije na Serge Pizzorno ndetse n’itsinda ryacurangiraga Amy Winehouse, aho hanatanzwe icyubahiro ku muhanzi witabye Imana. Imyambarire y'abitabiriye ibi birori yari iri ku rwego rwo hejuru aho buri wese yari yagerageje kurimba cyane kandi mu myambaro yihariye.
Olivia Dean: Umwamikazi w’ijoro
Byari ijoro rikomeye cyane kuri Olivia Dean wegukanye ibihembo bine birimo: Artist of the Year; Album of the Year; Best Pop Act ndetse Album ye "The Art of Loving" ni yo yegukanye igihembo cya Album of the Year [Album y'Umwaka].
Olivia Dean wanditse aya mateka, ni we wabaye umuhanzi mushya mwiza muri Grammy Awards 2026. Mu bandi bitwaye neza muri ibio bihembo BRIT Awards byo mu Bwongereza harimo: Sam Fender, Wolf Alice, Rosalía, Noel Gallagher na Lola Young.
Ibindi bihembo byatanzwe:
International Artist of the Year: Rosalía
International Group of the Year: Geese
International Song of the Year: APT. ya Rosé na Bruno Mars
Breakthrough Artist: Lola Young
Critics' Choice: Jacob Alon
Best Alternative/Rock Act: Sam Fender
Best Hip-Hop/Rap/Grime Act: Dave
Best R&B Act: Sault
Best Dance Act: Fred again.. (afatanyije na Skepta na PlaqueBoyMax)
Producer of the Year: PinkPantheress
Songwriter of the Year: Noel Gallagher
Ibi birori byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, bisiga amateka mashya mu muziki w’u Bwongereza no ku rwego mpuzamahanga.





















Maya Jama

Olivia Attwood

Vogue Williams

Ashley Roberts






Olivia Dean
























