Mu
kiganiro aherutse gutanga kuri Radio Times, Atack yavuze ko yakorewe ihohoterwa
rishingiye ku gitsina mu kazi kose yakoze, yaba ari gukina filime cyangwa mu
birori byo gusoza gufata amashusho. Yagize ati:
"Nakorewe ihohoterwa rishingiye
ku gitsina mu kazi kose nakoze, yaba kuri 'set' nyirizina cyangwa mu birori byo
gusoza gufata amashusho."
Atack,
wabanje gukora porogaramu ivuga ku ihohoterwa ryo kuri murandasi (Emily Atack: Asking For It?),
ntiyatanze ibisobanuro birambuye ku ihohoterwa yakorewe. Yashimangiye ko
gukoresha abashinzwe kureba niba ntawe uhohotera undi mu gufata amashusho amwe n'amwe yihariye ari
intambwe nziza, kuko "bihamagarira abantu kumva no guhindura imyitwarire mu mashusho ya filime z'urukundo", asobanura ko atigeze yumva yisanzuye na rimwe mu bihe byashize.
Uyu mugore, yavuze ko yifuza gukora ikindi kiganiro kivuga ku bashinzwe kugenzura ifatwa ry'aya mashusho,
nyuma y’icyo yakoze mu 2023 agaruka ku ihohoterwa ryo kuri murandasi.
Muri
icyo kiganiro, Atack yagaragaje ko yohererezwaga amafoto n’ubutumwa bw’imibonano mpuzabitsina byeruye buri munsi, agashaka kumenya impamvu abagabo babikora n’icyo yakora ngo ibyo bihagarare.
Uyu
mukinnyi w’imyaka 35 yavuze ko yifuza kurera umwana we w’umuhungu, Barney,
akamenya kwitwara neza ku bagore no kumenya agaciro ke, kugira ngo
atazakurikira abagabo bo kuri murandasi bamurwanya cyangwa bahohotera
abandi bana.
Atack
yagaragaje ko filime nshya ya Netflix, Adolescence,
"igaragaza ukuri ku byerekeye ihohoterwa rikorwa mu ngo nyinshi."
Yagize ati:
"Turi umuryango ugaragaza ibintu
byose. Ndashaka ko Barney amenya ko ashobora kuvugana nanjye ku kintu cyose –
ndi umubyeyi nshaka kuba we."
Atack
yatangiye kumenyekana ubwo yari afite imyaka 17 y'amavuko, amaze guhabwa uruhare rwo gukina yitwa Charlotte
Hinchcliffe muri filime y'urwenya 'The
Inbetweeners'. Mu 2023 yabwiye BBC ko abagabo batangiye gushaka kumusagarira akiri muto cyane.
Yongeyeho
ko guhangana n’ihohoterwa yakorerwaga kuri murandasi ari bimwe mu bintu
bikomeye yabashije guhangana na byo, aho yagiye ajya mu myitozo yihariye kugira
ngo akire ibikomere byo mu bihe byashize.
Umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya Emily Atack yahishuye ihohoterwa yakorewe ari gukina filime