Ishimwe
Habimana Olga uzwi nka Producer Kompressor, ni umwe mu basore bakiri bato
bamaze kwigaragaza mu gutunganya indirimbo muri studio ya 1:55 AM. Iyo arebye
aho urugendo rwe rwatangiriye n’aho rugeze uyu munsi, agaruka cyane ku ruhare
rwa Producer Element, wamubereye ikiraro cyamugejeje ku nzozi ze.
Uyu
musore wavukiye mu Karere ka Nyanza, yize amasomo ya MPC (Imibare, Ubugenge
n’Ubutabire), mbere yo gukurikira inzozi ze zo gutunganya umuziki muri Agahozo
Shalom Youth Village i Rwamagana.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Kompressor yavuze ko ubucuti bwe na Producer Element
bwatangiye mu buryo bworoheje, ariko bugenda bubyara amahirwe akomeye
yamuhinduriye ubuzima.
Ati:
“Bwa mbere nahuye na Element byaturutse ku rugendo shuri twakoze turi abanyeshuri.
Twari twaje gusura aba Producer i Kigali kugira ngo turebe uko bakora. Icyo
gihe twamusanze agikora muri Country Records.”
Ni
urugendo rwari rugamije gufasha abanyeshuri kumenya byinshi ku mwuga wo
gutunganya umuziki. Nubwo bari benshi, Kompressor avuga ko hari ikintu cyatumye
Element amwibuka kurusha abandi.
Ati:
“Twamwumvishije indirimbo zitandukanye twakoraga turi ku ishuri, ariko mu
banyeshuri bose twari kumwe ni njye wabashije kugumana umubano na we. Nibuka ko
namubwiye ko nitwa Kompressor, ahita ambwira ati ‘ufite izina ryiza’. Ntekereza
ko byatumye anyibuka byoroshye.”
Nyuma
y’uko guhura bwa mbere, ntabwo umubano wabo wahise urangirira aho. Element
yongeye gusura Agahozo Shalom mu 2022 ari kumwe na Juno Kizigenza, wari ugiye
kumurika album ye “Yaraje”. Icyo gihe Kompressor yari akiri umunyeshuri, ariko
yakomeje kwegera umuntu yabonagamo icyitegererezo.
Mu
2023, nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, amahirwe yari amaze igihe yubakwa
bucece yatangiye kwigaragaza. Element yongeye kumwiyegereza amuhuza na Coach
Gael, umwe mu bafite izina rikomeye mu gucunga no guteza imbere impano
z’abahanzi mu Rwanda.
Ni
intambwe Kompressor afata nk’iy’ingenzi cyane mu buzima bwe. Kompressor avuga
ko adafata Element nk’umuntu wamuhaye akazi gusa, ahubwo nk’umwarimu yakuyemo
amasomo menshi akomeje kumufasha kugeza n’uyu munsi.
Ati:
“Isomo rya mbere namwigiyeho ni uguhora ushaka ibishya. Element yatangiye
gukora cyane kuva mu 2020, ariko n’uyu munsi aracyari ku rwego rwo hejuru. Hari
benshi batangiranye urugendo na we batakigaragara nk’uko we akigaragara. Ikindi
namwigiyeho ni uburyo bwo kubana no gukorana n’abahanzi.”
Nubwo
izina rya Element rikunze kuvugwa cyane mu ndirimbo nyinshi zakunzwe mu myaka
yashize, Kompressor we yahawe inshingano zikomeye zo gukomeza umurage yari
asize muri 1:55 AM.
Igihe
Element yafataga icyemezo cyo gutangira ibikorwa bye bwite muri studio ye,
Kompressor ni we wasigaranye inshingano zo gukomeza ibikorwa byo gutunganya
umuziki muri iyi label.
Kuba
yarageze mu mwanya wari warasizwe n’umwe mu ba Producer bakomeye mu gihugu
ntabwo byari ibintu byoroshye. Byamusabye gukora cyane no guhora yiyubaka
kugira ngo yigarurire icyizere cy’abahanzi ndetse n’abayobozi b’iyi nzu ifasha
abahanzi.
Uyu
musore avuga ko nubwo urugendo rugikomeje, yishimira ko amaze kwerekana ko
ashoboye guhagarara muri uwo mwanya.
Kompressor
kandi ntiyibagirwa gushimira Coach Gael wamwakiriye nk’umwana w’umuryango wa
1:55 AM, akamugirira icyizere cyo gukora akazi kari gasanzwe gakorwa n’umuntu
wari ufite ubunararibonye n’izina rikomeye.
Ati
"Ndamushimira cyane Coach Gael, kuko byari gushoboka ko Coach Gael anzana
ariko we ntanyiyumvemo, cyangwa se niduhuze tukaba twatandukana. Ariko, ni
umubyeyi baranyakiriye, bamfata nk'umwana mu rugo, nyine ninjira mu
muryango."
Inkuru
ya Kompressor ni imwe mu zigaragaza ko impano iyo ihuye n’amahirwe ndetse
n’abantu bayizera, ishobora gutanga umusaruro urenze uko benshi babyibwira.
Kuva
ku ntebe y’ishuri muri Agahozo Shalom kugeza muri studio ya 1:55 AM, urugendo
rwe rugaragaza ko rimwe na rimwe umuntu umwe ashobora ku kubona mbere y’abandi
ashobora guhindura amateka yawe.
Kuri Kompressor, uwo muntu yabaye Producer Element; umuntu atatinya kuvuga ko yamubonye akiri muto, akamwubakira icyizere, kugeza ubwo amusigiye intebe ikomeye muri imwe mu label zikomeye mu muziki nyarwanda.

Producer Kompressor yatangaje ko amahirwe yo kwinjira mu batunganya indirimbo yayabonye nyuma y’urugendo shuri yagiriye muri studio ya Country Records aho Element yakoreraga

Kompressor
avuga ko Element yamuciriye inzira yamugejeje ku gukorana na Coach Gael muri
1:55 AM
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA PRODUCER KOMPRESSOR
