Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 25
Ugushyingo 2020, ihita ikundwa cyane ndetse iracyumvikana hirya no hino mu
gihugu. Yagize uruhare runini mu kumenyekanisha Papa Cyangwe no kumufasha
kwinjira mu bakunzwe mu njyana ya Hip Hop.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda,
Papa Cyangwe yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse kuri
Bruce Melodie, wari waramugiriye inama yo gukoresha ijambo ‘Kuntsutsu’, kuko
yari yararimwumvanye kenshi mu biganiro bitandukanye kuri YouTube.
Yagize ati “Ni Bruce Melodie
wambwiye ngo nakore indirimbo yitwa ‘Kuntsutsu’. Ni ijambo yari yarakunze kumva
ndivuga. Twari kumwe kwa Element ubwo twatangiraga kuyikoraho, ndetse Bruce
ni we waririmbye bwa mbere muri iyo ndirimbo.”
Papa Cyangwe yakomeje avuga ko Bruce
Melodie ari nawe wabaye imvano yo gukorana n’umuraperi Racine, wamufashije
kwandika amagambo y’indirimbo.
Yemeza ko Racine ari umuhanga, ku
buryo yakoresheje amagambo y’indirimbo azimije ku buryo “uwumva wese atahita
amenya ibyo twashakaga kuvuga.”
Nyuma yo kurangiza igice cya
‘Audio’, Papa Cyangwe yatangiye kwitegura gufata amashusho, ariko Bruce Melodie
ntiyaboneka. Icyo gihe ngo yari yagiye ku Kibuye ari kumwe n’umujyanama we Lee
Ndayisaba, aho bari bari gufata amashusho y’indirimbo ‘Bado’.
Papa Cyangwe ati “Byari muri
Covid-19, kujya mu Ntara byasabaga uruhushya rwihariye. Ibyo Bruce yari yagiye
gukora byatumye nanjye ntabasha gukomeza gahunda yanjye. Icyo gihe nari
nashyize hanze indirimbo ‘Imbeba’ nakoranye na Igor Mabano, nari ngezweho.”
Ni bwo Papa Cyangwe yicaranye na
Producer Element bemeranya ko Bruce Melodie bamukura muri ‘Kuntsutsu’. Babonaga
bidakwiriye gusohora indirimbo itarimo amashusho, kandi Bruce Melodie
atabonetse.
Yagize ati: “Twaricaye na Element
turavuga ngo iyi ndirimbo tuyikore dute? Ko Bruce ataboneka, kandi urwego ariho
ntabwo rwakwihanganira gusohora Audio gusa. Element niwe wampamagaye ambwira
ati ‘Ese wumva Juno Kizigenza yajya muri iyi ndirimbo?’ Ndamubwira nti nta
kibazo, ati ‘Ese utekereza ko Juno yayikora neza?’”
Element yamuhumurije ko Juno
Kizigenza ashoboye, ndetse ko anafite ubunararibonye mu ndirimbo bamaze
gukorana.
Papa Cyangwe avuga ko ari bwo bwa
mbere yahuraga na Juno amaso ku maso, ndetse ni nabwo bwa mbere bavuganye kuri
telefoni.
Nubwo Bruce Melodie atigeze
amenyeshwa ko yasimbujwe muri iyo ndirimbo, Papa Cyangwe avuga ko atabyakiriye
neza. Yagize ati: “Bruce yabibonye ku ndirimbo yasohotse. Ariko urumva yari azi
ko atari buboneke. Twashyizemo undi muntu tutabimubwiye, ntabwo yabyishimiye,
ariko ntabwo yanabitindaho cyane.”
Kugeza n’ubu, ‘Kuntsutsu’ ikomeje gucurangwa mu bitangazamakuru bitandukanye. Ni indirimbo yashyize Papa Cyangwe ku rundi rwego, kandi igaragaza uruhare rwa Producer Element mu gufasha abahanzi gufata ibyemezo bikomeye mu gihe gikwiye.
Papa Cyangwe yatangaje ko Element
ari we wamugiriye inama yo gusimbuza Bruce Melodie mu ndirimbo ‘Kuntsutsu’
ikaririmbamo Juno Kizigenza
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO
CYIHARIYE TWAGIRANYE NA PAPA CYANGWE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KUNTSUTSU' YA PAPA CYANGWA NA JUNO KIZIGENZA