Uko Diamond Platnumz yashyizwe ku gitutu na Jason Derulo bakoranye indirimbo yatwaye Miliyoni 242Frw

Imyidagaduro - 30/07/2024 8:35 AM
Share:
Uko Diamond Platnumz yashyizwe ku gitutu na Jason Derulo bakoranye indirimbo yatwaye Miliyoni 242Frw

Bigoranye kubona indirimbo Diamond Platnumz yahuriyemo n'undi muhanzi ntitange umusaruro ufatika. Uyu muhanzi yahuriye muri ‘Komasava Remix’ na Jason Derulo bakoranye mu buryo bugoranye ndetse bikamutwara akayabo.

Imwe mu ndirimbo zikomeje kugira igikundiro cyo hejuru mu Karere k’Ibiyagabigari ni "Komasava Remix", Diamond yasubiranyemo na rurangiranwa mu njyana ya pop na RnB, Jason Derulo.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu bihugu bitandukanye birimo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu muri Dubai aho aba bahanzi bombi bahuriye.

Nk'uko byatangajwe n’Umujyanama wa Diamond, SK Sallam yavuze ko iyi ndirimbo yatwaye amafaranga arenga Miliyoni 242Frw [Miliyoni 500 z’amashilingi ya Tanzania].

Ni amafaranga yakoreshejwe ku bintu bitandukanye birimo kwishyura aho yakorewe, abayikoze n'aho kurara aho byabaye ngombwa n’ibindi.

SK Sallam avuga kuri iyi ngingo yagize ati: "Iyi ndirimbo yakorewe ahantu hatandukanye, ikorwa n'aba ‘video director’ batatu. Yafatiwe mu duce turimo ubutayu bwa Dubai, muri Paris n’ahandi "

Sallam avuga ko kimwe mu byatumye iyi ndirimbo ihenda kurushaho harimo no kuba yarahuriyemo abahanzi benshi, kandi byasabye Diamond kujya muri South Africa kugira ngo bafate amashusho na Chleye Nkosi na Khalil Hilson.

Mu bindi basabwe gukora mu buryo bwihuse harimo kwishyura ikiguzi cyo gukorana Derulo aho bashyizwe ku gitutu ati: "Ntabwo byari byoroshye gushyira buri kimwe ku murongo kuko nta mwanya wari uhari wo kwitegura.

Twasabwe kwishyura Derulo byihuse, twagombaga kwishyura ahantu hatandukanye ho gukorera kimwe n’ikiguzi cyo kwemererwa gufatira amashusho i Dubai."

Sallam agaragaza ko basabwaga guhita batangira gukora kuko umwanya wari muto kuri buri kintu cyose.

Iyi ndirimbo yihariye agahigo ko kugira abayirebye inshuro Miliyoni 1 kuri YouTube mu gihe kingana n’amasaha 14, mu gihe kitagera ku minsi ibiri yari yamaze kurebwa na Miliyoni zisaga 2.

Kuva yajya hanze kuwa 25 Nyakanga 2024, kugera ubwo twakoraga iyi nkuru imaze kurebwa inshuro zigera kuri Miliyoni 4 kuri uru rubuga.Sallam SK ubwo yari kumwe na Diamond i Dubai mu ifatwa ry'amashusho ya "Komasava Remix"Jason Derulo n'itsinda rye bashyize ku gitutu Diamond ngo abishyure kugira ngo bahite barangiza akazi i Dubai

KANDA HANO UREBE KOMASAVA REMIX


 

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...