Uko Clapton na Killaman bazamuye urukundo rwa sinema muri Gato Charles washyize hanze iyitwa ‘Nawe siwe’

Imyidagaduro - 14/02/2026 8:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Uko Clapton na Killaman bazamuye urukundo rwa sinema muri Gato Charles washyize hanze iyitwa ‘Nawe siwe’

Gato Charles yagaragaje ko kubona abakinnyi bakora uyu mwuga banubatse, byatumye na we afata umwanzuro afatanije n’umugore we Mukabaziga Donatha, aho bamaze kwandika filime nyinshi ariko by’umwihariko izo bari gusohora muri iyi minsi zirimo ‘Nijye Urenze’ na ‘Nawe siwe’.

Umwuga wo gukina filime ugenda utera imbere kandi uko iminsi igenda yicuma ni ko ugenda wunguka abakinnyi bashya b'umumaro bamwe banabera icyitegererezo abandi mu byo bakora bakabatera umuhate wo kurushaho gukora ibyiza cyangwa gutinyuka gukora ibyo batiyumvishaga neza ko bakora.

Muri abo twavuga nka Clapton Kibonge na Killaman babereye ijisho Gato Charles umugabo w’abana babiri wakuze yiyumvamo ibirebana na sinema ariko yamara gushaka akumva ko birangiye ubu akaba akataje kuko yarebeye kuri aba bakinnyi bamaze kubaka izina akabona ko kuba bafite imiryango bitababuza gukomeza gutera imbere mu gukina no kuyobora filime.

Mu kiganiro yatanze yagize ati: ”Nakuze numva ko navamo umuntu w’ingirakamaro muri sinema nyarwanda gusa uko iminsi yagiye yicuma inzozi zanjye zari zigiye kurangirira aho ariko ndebye abarimo Clapton Kibonge na Killaman bafite imiryango kandi bakataje muri ibyo nganira n’umugore wanjye nawe ubikunda twiyemeza kubikora kandi biratanga icyizere.”

Uyu mugabo ukiri muto wakoze imirimo itandukanye kugeza ubu unafite abana 2 inganzo ye muri sinema yibanda ku bibaho mu buzima busanzwe aho nka filime ‘Nawe siwe’ igaragaza ahanini ibihe bitoroshye abafite ubumuga banyuramo n'uko imiryango iba ibanye muri rusange.

Gato avuga kuri iyi filime agira ati: ”Iyi film ikubiyemo ubuzima bushariye abafite ubumuga banyuramo ku rundi ruhande harimo no kugaragaza ko abafite ubumuga bagira urukundo bakagira n'ababakunda kimwe n’ubushobozi bifitemo bugaragarira mu mirimo inyuranye bakora.”

Naho iyitwa ‘Nijye Urenze’ inakinamo umukinnyi w’ingazamarumbo uzwi nka D’Amour Seleman igaruka ku buryo abantu rimwe na rimwe usanga badashaka kuzuzanya bagahora mu gupingana buri umwe avuga ko arenze undi, muri iyi filime batanga ubutumwa bw’uburyo bitera amashyari ariko n’igikwiriye gukorwa.

Nubwo ariko Gato Charles avuga ko hari icyizere mu byo arimo gukora agaragaza ko intambwe yose atera itabura ibica ntege ati: "Natangiye bigoranye kuko nahuye nibica intege ariko ndahatana n'ubu sindacika intege kuko nifuza kugera kure hashoboka.”

Avuga ko kuba agikomeje ari uko ibyo akora abishyigikirwamo n’umugore we ati: ”Mu buzima busanzwe umugore wanjye duhuza muri byose ikindi ibi bintu njyewe n'umugore wanjye twahuye twese tubikunda ni nayo mpamvu tubirimo.”

Muri uyu mwaka wa 2026 Gato Charles n’umugore we bavuga ko bafite imishinga nyinshi irimo na filime batangiye gusohora kandi ko n'ubu hari izo bari gutegura kandi zijyanye n'igihe n’icyerekezo cy’igihugu.

Mu bakinnyi bagaragra muri filime za Gato Charles zinyura ku rubuga rwa Dodona TV Show harimo Murekatete Solange ukina yitwa Anitha, Uwamahoro Julienne uzwi nka Saina, Mudacumura Claude uzwi nka Kadogo, Rachel Irabizi uzwi nka Risi, Umwizerwa Francoise uzwi nka Funny, Nyampinga Angelique uzwi nka Keza, Iradukunda Emma uzwi nka Janne na Cyiza Nkomezi Francis uzwi nka Cef.

Abakinnyi bakina muri filime 'Nawe siwe' na 'Nijye Urenze' zinyura kuri Dodona TV Show

Gato Charles watewe imbaraga zo kwinjira muri sinema nyarwanda kubera Clapton Kibonge na Killaman nk'abagabo bubatse bakora uyu mwuga

Mukabaziga Donatha umugore wa Gato Charles bafatanya mu kuyobora no kwandika filime zitandukanye aho bafite icyerekezo cyo kugera kure hashoboka

REBA FILIME 'NAWE SIWE'



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...