Abamwunganira mu mategeko
bavuze ko Pike ari mu bitaro aho ari guhabwa ubufasha bwihutirwa bugamije
gukomeza ubuzima bwe, nyuma y’uko ku wa Gatatu yahawe umuti wa pentobarbital inshuro
ebyiri, wari ugenewe kumwica ariko ntapfe.
Umwunganizi we, Randy Spivey, yabwiye abanyamakuru ko kugeza ubu nta makuru ahagije bafite ku buryo ubuzima bwa Pike bushobora kumera, ariko ko bazi neza ko akiri muzima.

Pike yakatiwe urwo gupfa
mu 1996 azira kugira uruhare mu iyicwa rya Colleen Slemmer wari ufite imyaka
19. Icyo gihe Pike yari afite imyaka 18, akaba yarakoze ubwo bwicanyi ari kumwe
n’umukunzi we icyo gihe, Tadaryl Shipp.
Shipp we yakatiwe
igifungo cya burundu ashobora kuzarekurwa igihe azaba yujuje ibisabwa, kuko
igihe icyaha cyakorwaga yari atarageza ku myaka y’ubukure yemerewe n’amategeko.
Abamwunganira bavuga ko
habaye ibibazo bikomeye
Abanyamategeko ba Pike
bavuze ko mbere yo kumuha umuti wica, abakozi bashinzwe icyo gikorwa bamaze
hafi isaha bagerageza gushyiramo urushinge rw’amaraso.
Spivey yavuze ko yabonye inshinge nibura zirindwi zakoreshejwe mu kuboko kwa Pike kw’ibumoso, ndetse rumwe muri zo rukaba rwaragaragayeho kuba rwaragoramye igihe rwakurwagamo nyuma yo gukoresha.

Umwe mu banyamakuru bari
bahari yavuze ko Pike yumvikanye avuga ko ukuboko kwe yumva kugiye guturika
kubera ububabare bwatewe n’izo nshinge.
Nyuma yo guhabwa umuti wa
pentobarbital inshuro ya kabiri, abari bari kureba iryo yicwa batandukanyijwe
na Pike n’umwenda wari ukinze aho yari igiye kwicirwa, kandi abamwunganira
bavuga ko icyo gihe byari bimaze kugaragara ko yari agihumeka.
Spivey yavuze ko abari
hanze y’uwo mwenda batari bazi ibyarimo kuba cyangwa igihe abaganga batangiye
kumufasha.
Guverineri yahagaritse
irangizwa ry’ibihano by’urupfu
Nyuma y’ibyabaye,
Guverineri wa Tennessee, Bill Lee, yategetse ko hakorwa iperereza ryigenga ku
byabaye, ndetse ahagarika irangizwa ry’ibihano byose by’urupfu muri iyo Leta
kugeza mu mpera z’uyu mwaka, nk’uko byatangajwe na BBC News.
Lee yavuze ko hari
ibibazo byinshi bigomba gusubizwa kandi ko abaturage ba Tennessee bakwiye
kumenya neza ibyabaye.
Icyemezo cye kizanagira
ingaruka ku iyicwa rya Gary Sutton, wari uteganyijwe kwicwa ku wa 3 Ukuboza.
Minisiteri ya Tennessee ishinzwe amagereza yatangaje ko abakozi bakoze irangizwa ry’igihano bakurikije amabwiriza yashyizweho kandi yemejwe n’Ubushinjacyaha Bukuru bwa Leta.

Iyo minisiteri yavuze
kandi ko umuti ukoreshwa mu irangizwa ry’ibihano by’urupfu wari umaze igihe
ukora neza, ndetse ko amabwiriza yariho atateganyaga izindi ntambwe zarenza
izakozwe kuri uwo munsi.
Abanyamategeko basaba ko
Pike ahindurirwa igihano
Abanyamategeko ba Pike
ubu basaba ko igihano cyo kwicwa gihindurwa, agakatirwa igifungo aho kwicwa.
Bavuze ko ibyo Pike
yanyuzemo byamuteye ububabare budakenewe, ndetse ko barimo no kureba izindi
nzira z’amategeko bashobora gukoresha.
Stephen Ferrell, umwe mu
banyamategeko be, yavuze ko bashaka kubanza kureba niba Pike yakira neza kandi
akagira uruhare mu gufata ibyemezo birebana n’ibizakurikiraho.
Iri geragezwa ryo kwica
Pike ni irya kabiri muri Tennessee muri uyu mwaka ritagenze uko byari
biteganyijwe. Muri Gicurasi, irangizwa ry’igihano cya Tony Carruthers
ryahagaritswe nyuma y’uko abakozi bananiwe kubona umutsi w’amaraso wo guteramo
umuti wica, bituma ahabwa umwaka mbere yo kongera gusuzumwa ngo yicwe.
