Uko Bruce Melodie yari kwishyura The Ben Miliyoni 600Frw ntanaririmbe mu gitaramo The NU-Year Groove

Imyidagaduro - 27/01/2026 1:41 PM
Share:

Umwanditsi:

Uko Bruce Melodie yari kwishyura The Ben Miliyoni 600Frw ntanaririmbe mu gitaramo The NU-Year Groove

Mu Ugushyingo, The Ben na Bruce Melodie basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bikorwa by’umuziki ariko bashyiramo ingingo y’uko utazubahiriza ayo masezerano azacibwa miliyoni 600Frw aho ku ikubitiro Bruce Melodie yahise ayarengaho.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na The Ben ndetse na Bruce Melodie n’abandi batangabuhamya bari bahari biganjemo abakorana n’aba bahanzi mu bikorwa bya buri munsi by'umwihariko umuziki.

Aya masezerano yavugaga ko agomba gutangira kubahirizwa kuva igihe asinyiwe kugera ibitaramo Bruce Melodie ateganya gukora birangiye ariko akubahirizwa mu byiciro babiri.

Icyiciro cya mbere, ni ukubahiriza amasezerano arebana n’igitaramo cya The Ben yari kugera tariki ya 02 Mutarama 2026 hanyuma hagakurikiraho kubahiriza amasezerano arebana n’ibitaramo bya Bruce Melodie.

Aya masezerano yavugaga ko uruhande rumwe rutazayubahiriza ruzacibwa 600,000,000Frw nk’igihano cyo kutubahiriza amasezerano bagiranye. Ni amasezerano yasinyweho na Noteri kugira ngo abe yujuje ibisabwa byose.

Tariki ya 31 Ukuboza 2025, uruhande rwa mbere rwahise rwangiza amasezerano. Bruce Melodie ndetse n’abamureberera mu muziki ba 155:AM bamamaje igitaramo cya After Party nyamara mu masezerano bagiranye yaravugaga ko mu gihe hitegurwa igitaramo cya The Ben nta kindi gitaramo Bruce Melodie yemerewe kwamamaza.

Nyuma y’uko yamamaje icyo gitaramo nyamara mu masezerano bibujijwe, nta kindi cyari gukurikiraho uretse kwishyura amande yo kwangiza amasezerano angana na 600,000,000Frw agahita aseswa kuko uruhande rumwe rwari rwamaze kuyangiza.

Impande zombi zaricaye ziraganira, uruhande rumwe rwemera ko rwakoze amakosa ndetse babisabira imbabazi hanyuma The Ben abaha imbabazi anabasonera 600,000,000Frw bagakwiye kuba barishyuye icyo gihe.

Igitaramo cyaje kuba kirarangira ariko nyuma iby’amasezerano y’aba bahanzi byongera kuba agatereranzamba kubera ko The Ben yahakanye amakuru y’ibitaramo bye na Bruce Melodie.

Zimwe mu mpamvu InyaRwanda.com yamenye, ni uko The Ben atabwiwe ko bagiye gutangira kwamamaza ibitaramo ngo baganire ku buryo bigomba gukorwamo nk’uko nawe yabikoraga mu rwego rwo kubaha izina ry’umuhanzi nka Bruce Melodie.

Ku bwo kubona ko ari agasuzuguro kandi hari ibindi bintu byangiritse mu masezerano basinyanye bagakwiye kubanza kuganiraho hanyuma bagatangira umushinga mushya bari mu murongo umwe, The Ben yahise ahakana ayo makuru yo gutaramira mu ntara.

Nyuma yo kubona ko abihakanye ndetse bamwe mu baterankunga bari bafite gahunda yo kwamamaza muri ibi bitaramo bagatangira kugenda biguru intege, impande zombi zaraganiriye The Ben yongera gutanga imbabazi.

Kuri ubu, Bruce Melodie ari kubarizwa muri Kenya mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye “Pom Pom” yakoranye na Joel Brown na Diamond. Ni mu gihe kuri uyu wa Gatatu The Ben na Gisubizo Ministries baza gushyira hanze indirimbo bakoranye yitwa "Nabaye umwe n’Imana".

Mu Ugushyingo, The Ben na Bruce Melodie basinyanye amasezerano yo gukorana mu bikorwa bya muzika birimo igitaramo The NU-Year Groove ndetse n'ibitaramo byo kuzengurukana intara z'Igihugu

Amasezerano ya The Ben na Bruce Melodie yatangiye gupfa ubwo hamamazwaga igitaramo cya After party 

Mu nshuro zirenga 3, The Ben amaze kuganira na Bruce Melodie amwereka aho amasezerano atari kubahirizwa nk'uko yumvikanyweho 

Biteganyijwe ko mu mpeshyi y'uyu mwaka, aba bahanzi bazataramana mu ntara 4 z'Igihugu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...