Ni
amasezerano yashyizweho umukono na The Ben ndetse na Bruce Melodie n’abandi
batangabuhamya bari bahari biganjemo abakorana n’aba bahanzi mu bikorwa bya
buri munsi by'umwihariko umuziki.
Aya
masezerano yavugaga ko agomba gutangira kubahirizwa kuva igihe asinyiwe kugera ibitaramo
Bruce Melodie ateganya gukora birangiye ariko akubahirizwa mu byiciro babiri.
Icyiciro
cya mbere, ni ukubahiriza amasezerano arebana n’igitaramo cya The Ben yari kugera
tariki ya 02 Mutarama 2026 hanyuma hagakurikiraho kubahiriza amasezerano arebana n’ibitaramo
bya Bruce Melodie.
Aya
masezerano yavugaga ko uruhande rumwe rutazayubahiriza ruzacibwa 600,000,000Frw
nk’igihano cyo kutubahiriza amasezerano bagiranye. Ni amasezerano yasinyweho na
Noteri kugira ngo abe yujuje ibisabwa byose.
Tariki ya 31 Ukuboza 2025, uruhande rwa mbere rwahise rwangiza amasezerano. Bruce Melodie
ndetse n’abamureberera mu muziki ba 155:AM bamamaje igitaramo cya After Party nyamara
mu masezerano bagiranye yaravugaga ko mu gihe hitegurwa igitaramo cya The Ben
nta kindi gitaramo Bruce Melodie yemerewe kwamamaza.
Nyuma
y’uko yamamaje icyo gitaramo nyamara mu masezerano bibujijwe, nta kindi cyari
gukurikiraho uretse kwishyura amande yo kwangiza amasezerano angana na
600,000,000Frw agahita aseswa kuko uruhande rumwe rwari rwamaze kuyangiza.
Impande
zombi zaricaye ziraganira, uruhande rumwe rwemera ko rwakoze amakosa ndetse
babisabira imbabazi hanyuma The Ben abaha imbabazi anabasonera 600,000,000Frw bagakwiye
kuba barishyuye icyo gihe.
Igitaramo
cyaje kuba kirarangira ariko nyuma iby’amasezerano y’aba bahanzi byongera kuba
agatereranzamba kubera ko The Ben yahakanye amakuru y’ibitaramo bye na Bruce
Melodie.
Zimwe
mu mpamvu InyaRwanda.com yamenye, ni uko The Ben atabwiwe ko bagiye gutangira
kwamamaza ibitaramo ngo baganire ku buryo bigomba gukorwamo nk’uko nawe
yabikoraga mu rwego rwo kubaha izina ry’umuhanzi nka Bruce Melodie.
Ku bwo
kubona ko ari agasuzuguro kandi hari ibindi bintu byangiritse mu masezerano
basinyanye bagakwiye kubanza kuganiraho hanyuma bagatangira umushinga mushya
bari mu murongo umwe, The Ben yahise ahakana ayo makuru yo gutaramira mu ntara.
Nyuma
yo kubona ko abihakanye ndetse bamwe mu baterankunga bari bafite gahunda yo
kwamamaza muri ibi bitaramo bagatangira kugenda biguru intege, impande zombi zaraganiriye The Ben yongera gutanga imbabazi.
Kuri
ubu, Bruce Melodie ari kubarizwa muri Kenya mu bikorwa byo kumenyekanisha
indirimbo ye “Pom Pom” yakoranye na Joel Brown na Diamond. Ni mu gihe kuri uyu wa Gatatu The Ben na Gisubizo Ministries baza gushyira hanze indirimbo bakoranye
yitwa "Nabaye umwe n’Imana".




