Iki
gitaramo cyabaye ku wa 28 Ukwakira 2024, kibera ahitwa Lugogo Oval Cricket
Ground, inyubako yakira abantu barenga ibihumbi 35, iherereye mu Mujyi wa
Kampala muri Uganda.
Super
Manager yabwiye InyaRwanda ko ari we wari wahawe inshingano n’umushoramari
wateguye iki gitaramo, zo gushaka abahanzi bazagihuriramo, kandi ko Andy
Bumuntu ari we wari wifujwe cyane.
Yavuze
ati: “Uwateguraga kiriya gitaramo yarampamagaye turavugana, ndamubwira nti njyewe
kunjyana muri Uganda ndabyibuka sinjya mbeshya. Yaduhaye amadorali ibihumbi
bitatu ($3,000) kuri buri umwe. Bwari ubwa mbere nari ngiye kujyana na Andy
Bumuntu,”
Yakomeje
avuga ko nyuma yo kuvugana na Andy Bumuntu, uyu muhanzi yamusabye ko bajya
bavugana binyuze kuri manager we. Super Manager avuga ko yahamagaye nimero
z’uwo mujyanama, ariko ntizigeze zibasha gucamo, bituma atangira gutekereza undi
muhanzi wakwisanga muri ako kazi.
Akomeza
ati “Buriya Element yagiye mu mwanya wa Andy Bumuntu. Ubundi bari bahisemo
njyewe na Andy Bumuntu,”
Super
Manager avuga ko yatumiwe muri kiriya gitaramo hashingiwe ku bitekerezo akunze
kugarukaho mu biganiro bye, aho ahora asaba urubyiruko gukora cyane no
kwihangira imirimo. Ibyo ngo nibyo byatumye umushoramari amugirira icyizere.
Ati
“Nabibwiye uwari wadutumiye, arambaza ati: ‘wabona Element?’ Ndavuga nti Yego!”
Yongeyeho
ko ubwo yavuganaga bwa mbere kuri telefone na Element, yari ataramukorera
indirimbo n’imwe, ariko yakunze imyitwarire ye n’uburyo yitwara mu kazi, ari na
byo byatumye amwiyumvamo. Yungamao ati “Element namubonyeho ikinyabupfura no
gukunda akazi. Ndizera ko tuzongera guhurira no mu bindi bikorwa.”
Super
Manager yasoje avuga ko ubwo bageraga i Kampala, bahahuriye na Coach Gael, maze
bagakorana igitaramo cyakunzwe n’abari bitabiriye, kikaba cyaragenze neza.
Andy Bumuntu na Element mu rugendo
mu muziki
Andy
Bumuntu ni umwe mu bahanzi b’abahanga bazwiho gukora umuziki wuje ubuhanga,
umutuzo n’ubutumwa bufasha abawumva kwiyumva no gutekereza.
Yatangiye
kumenyekana cyane mu 2018 ubwo yasohoraga indirimbo “On Fire”, yakurikiwe
n’iyitwa “Mine”, maze akomeza gutunganya ibihangano byibanda ku rukundo,
ubuzima n’amarangamutima y’abantu.
Azwiho
kuririmba mu buryo bwa ‘acoustic’ ndetse n’imiririmbire irimo ubuhanga n’ijwi
rituje. Mu myaka yashize, Andy Bumuntu yakomeje kugenda yegukana imitima
y’abakunzi b’umuziki bitewe n’uburyo ashyira amarangamutima mu bihangano bye.
Element,
witwa nyakuri Mugisha Fred, ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bageze kure mu
rugendo rwo kwigaragaza nk’abahanzi bashoboye, nyuma y’imyaka amaze ari
Producer.
Izina
rye ryamamaye cyane ubwo yatunganyaga indirimbo nka “Fou de Toi”, “Milele”
n’izindi zakunzwe cyane, zatumye anatwara ibihembo bitandukanye mu Rwanda no mu
Karere.
Mu
mpera za 2023, Element yatangiye urugendo rushya nk’umuhanzi, asohora indirimbo
ze bwite. Yagaragaje ko atari Producer gusa, ahubwo ko afite n’impano yo
kuririmba no kuririmbira imbaga, ndetse ubu ari mu bahanzi bafite igikundiro mu
rubyiruko.
Kuba
Element yarasimbuye Andy Bumuntu muri Uganda, bishobora kuba byaragize uruhare
runini mu kumufasha gukomeza kwigaragaza nk’umuhanzi uhagaze neza muri iki
gihe.
Super
Manager yatangaje ko ariwe wahawe ikiraka cyo gushaka abahanzi baririmbiye i Kampala
muri Uganda
Abateguraga
kiriya gitaramo bari bifuje Andy Bumuntu ariko ntiyabasha kuboneka
Element
yaririmbiye muri Uganda, asimbura Andy Bumuntu, ndetse yahembwe ibihumbi 3$
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA SUPER MANAGER