Uko amakipe yasaruye amafaranga mu gikombe cy’Isi cy’ama-club cya 2025

Imikino - 14/07/2025 3:46 PM
Share:

Umwanditsi:

Uko amakipe yasaruye amafaranga mu gikombe cy’Isi cy’ama-club cya 2025

Ikipe ya Chelsea iyoboye andi makipe mu gusarura amafaranga menshi mu gikombe cy’Isi cy’ama-club aho yinjije arenga Miliyoni 114.6 z’Amadorari.

Ku munsi w'ejo ni bwo hakinwe umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cy’ama-club cyari kimaze ukwezi kurenga gikinirwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Chelsea ibifashijwemo na Cole Palmer ndetse na Joao Pedro yatsinze Paris Saint-Germain ibitego 3-0 ubundi ihita yegukana igikombe gutyo. Ibi byatumye iyi kipe iba ari nayo yakoreye amafaranga menshi aho yinjije arenga Miliyoni 114 z’Amadorali.

Yakurikiwe na Paris Saint-Germain yo yinjije arenga Miliyoni 106 $, Real Madrid iza ku mwanya wa 3 aho yinjije Miliyoni 82.5 $, Fluminense iza ku mwanya wa 4 aho yinjije Miliyoni 60.8 $ naho FC Bayern Munich yo ikaza ku mwanya wa 5 aho yinjije angana na Miliyoni 58.2 $.

Ku mwanya wa 6 haje Manchester City yinjije angana na Miliyoni 51.7 $, ku mwanya wa 7 haza Palmeiras yinjije Miliyoni 39.8 $,ku mwanya wa 8 haza Inter Milan yinjije Miliyoni 36.8 $,ku mwanya wa 9 haza Al Hilal yinjije agera kuri Miliyoni 34.2 $ naho ku mwanya wa 10 haza SL Benifica yinjije angana na Miliyoni 32.2 $.

Ikipe iza ku mwanya wa nyuma ni Auckland City yo muri New Zealand aho yasaruye agera kuri Miliyoni 4.6 $. Buri kipe yahawe amafaranga bijyanye n’uko yitwaye ndetse n’Umugabane ikomokaho.

Chelse niyo kipe yasaruye amafaranga menshi mu gikombe cy'Isi cy'ama-club


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...