Uko amafaranga atakaza agaciro n'uko byagendekeye Zimbabwe mu 2008

Ubukungu - 11/07/2026 5:00 PM
Share:
Uko amafaranga atakaza agaciro n'uko byagendekeye Zimbabwe mu 2008

Gutakaza agaciro k’ifaranga (Inflation) ni igihe ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi bizamuka, bigatuma amafaranga umuntu afite agura ibintu bike kurusha mbere. Iki kibazo gishobora guterwa n’impamvu nyinshi harimo igabanuka ry’ibyoherezwa mu mahanga, gukorwa kw’amafaranga menshi n’ibindi, birimo n’icyorezo cya COVID-19. Zimbabwe yo ibi ibizi kurusha abanda bose ku isi.

Ku rwego rw’isi, icyorezo cya COVID-19 cyagize uruhare mu kuzamura inflation kuko cyahagaritse inganda, kigateza ikibazo mu gutwara ibicuruzwa no kugabanya umusaruro.

Igihe ubukungu bwafungurwaga, abantu batangiye kugura byinshi ariko ibicuruzwa bitari byakabonetse bihagije, bituma ibiciro bizamuka.

Zimbabwe yahuye n’ikibazo gikomeye cya gutakaza agaciro k’ifaranga (Inflation) mu 2008, aho inflation yageze hafi kuri miliyari 500% ku mwaka, imwe mu nzego zikabije zabayeho ku isi.

Byatewe n’igabanuka ry’umusaruro w’ubuhinzi, gucapa amafaranga menshi kurusha umusaruro w’igihugu ndetse no kubura icyizere mu bukungu.

Icyo gihe ibiciro byahindukaga buri munsi, ku buryo umuntu yashoboraga kujyana amamiriyoni cyangwa miliyari z’amafaranga ya Zimbabwe kugira ngo agure ikintu cyoroshye nk’umugati, kandi amafaranga akomeza gutakaza agaciro n’igihe gito.

Izamuka ry’ibiciro by’ingufu, ibiribwa n’ubwikorezi na byobiri mu bitera inflation. Iyo lisansi ihenze, amafaranga yo gutwara ibintu ariyongera, maze ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa bikazamuka.

Abahanga bavuga ko kurwanya gutakaza agaciro k’ifaranga bisaba kongera umusaruro w’igihugu, gucunga neza amadeni, gukomeza agaciro k’ifaranga no gushyiraho politiki z’ubukungu zirambye.

Muri make, inflation ni ikibazo gishobora guterwa n’ibiza ku isi, amakimbirane, imiyoborere y’ubukungu cyangwa intege nke z’umusaruro w’igihugu.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...