Uko abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mbere yo kwerekeza mu Amavubi

Imikino - 01/09/2025 8:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Uko abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mbere yo kwerekeza mu Amavubi

Abakinnyi b’Ababanyarwanda bakina hanze barimo Biramahire Abeddy bitwaye neza mbere yo kwerekeza mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ifitanye umukino na Nigeria na Zimbabwe mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Misiri, ku Cyumweru ikipe ya Al Masry ikinamo Mugisha Bonheur yanyagiye Ismailia Electricity Club ibitego 4-0. Uyu mukinnyi w’Amavubi ntabwo yigeze akinishwa gusa yari ku ntebe y’abasimbura. Kugeza ubu Al Masry iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona ikaba izasubira mu kibuga ikina na Zamalek ku wa Gatandatu  w’ikindi Cyumweru.

Ku wa Gatanu ES Sétif yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Algeria ikinamo Biramahire Abeddy yanganyije na JS Saoura igitego 1-1. Uyu rutahizamu w’Umunyarwanda ni umwe mu bifashishijwe kuri uyu mukino ndetse ni na we watsinze iki gitego kuri penariti. ES Sétif iri ku mwanya wa 8 muri shampiyona kugeza ubu, izasubira mu kibuga ku wa Kane ikina na El Bayadh.

Muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo, ku wa Gatandatu Kaizer Chiefs ikinamo Ntwari Fiacre yatsinze Golden Arrows igitego 1-0. Uyu munyezamu w’Amavubi ntabwo yabanje mu kibuga ariko yari ku ntebe yabasimbura. Kugeza ubu Kaizer Chiefs iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ikazasubira mu kibuga ikina na Sekhukhune United F.C tariki ya 16 z’uku kwezi.

Muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tunisia, ku wa Kane w’icyumweru gishize ikipe ya ES Zarzis ikinamo Nshuti Innocent yanganyije na US Ben Guerdane igitego 1-1. Uyu rutahizamu w’Amavubi yari yabanje mu kibuga ariko aza gusimbuzwa ku munota wa 75. ES Zarzis iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona izasubira mu kibuga ikina na Gabes ku wa Kane w’Icyumweru gitaha.

Muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi,ku munsi wejo ikipe ya Standard de Liege ikinamo Hakim Sahabo yatsinzwe na Oud-Heverlee Leuven igitego 1-0. Sahabo ntabwo yari yabanje mu kibuga ariko yinjiyemo asimbuye ku munota wa 75.  Kugeza ubu Standard de Liège iri ku mwanya wa 9 ku rutonde rwa shampiyona ikazasubira mu kibuga ikina na Mechelen ku wa Gatanu w’Icyumweru gitaha.

Muri iyi shampiyona kandi Raal La Louvière ikinamo Samuel Gueulette yatsinzwe na KV Mechelen ibitego 3-2 ku wa Gatandatu. Uyu mukinnyi ntabwo yabanje mu kibuga ariko yinjiyemo asimbuye ku munota wa 90. Kugeza ubu Raal La Louvière  iri ku mwanya wa 14 ku rutonde rwa shampiyona ikaba izasubira mu kibuga ikina na Club Brugge ku wa Gatandatu w’Icyumweru gitaha.

Muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rhode Island ikinamo Jojea Kwizera ku Cyumweru yatsinze Charleston Battery igitego 1-0. Uyu mukinnyi w'Amavubi yabanje mu kibuga ndetse nta nubwo yigeze asimbuzwa.  Rhode Island izasubira mu kibuga ikina na Louisville City FC ku Cyumweru iri ku mwanya wa 8 muri shampiyona kugeza ubu.

Muri shampiyona kandi ku munsi w'ejo Birmingham Legion FC ikinamo Phanuel Kavita yanganyije na Orange County SC ibitego 4-4. Uyu myugariro yabanje mu kibuga ndetse nta n'ubwo yigeze asimbuzwa. Kugeza ubu Birmingham Legion FC iri ku mwanya wa 11 muri shampiyona ikaba izasubira mu kibuga ikina na FC Tulsa ku Cyumweru .

Biramahire Abeddy yitwaye neza afasha ikipe ye kubona inota rimwe 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...