Kuva mu mpera z’umwaka ushize, Mbappé yatangiye kumva ububabare mu ivi ry’ibumoso, ariko abaganga ba Real Madrid bagasuzuma iry’iburyo bakamubwira ko ari muzima. Ibi byatumye akina imikino myinshi irimo n’iy’ingenzi afite ikibazo gikomeye atazi neza.
Nyuma yo kubona ko ububabare budashira, Mbappé yatangiye gushidikanya ku buryo ari kuvurwa. Ibi byamugejeje ku cyemezo cyo kujya mu Bufaransa gushaka igitekerezo cya kabiri. Yahise ajya iwabo ku muganga w’inararibonye Bertrand Sonnery-Cottet, uzwiho kuvura abakinnyi bakomeye.
Aha ni ho yahawe isuzuma nyaryo basanga yaragize ikibazo cy’imvune mu ivi ry’ibumoso ndetse hahita hashyirwaho gahunda ihamye yo kumuvura.
Mbappé aganira na L’Equipe ntiyahishe ko ibi byamubabaje. Ati: ”Sinari mu bihe byiza muri kiriya gihe, byari bigoye cyane kuri njye."
Kuri ubu uyu mukinnyi ari kumwe n’ikipe ye y’igihugu y’u Bufaransa aho bazakina umukino wa gicuti na Brazil ku munsi w'ejo.


Abaganga ba Real Madrid batumye Mbappé akinana imvune
