1.
Gerageza kuba igihe gito ku zuba: Niba uri
umuntu ufite ‘albinism’ kandi ushaka kuba ku zuba bitewe n'ibintu
bitandukanye waba urimo gukora ukina cyangwa woga, ugomba gukoresha izuba
byibuze iminota 20.
2. Hitamo amavuta yo kwisiga abasha gufasha uruhu rwawe kugira ngo rutaza kwangirika hamwe na SPF30 + cyangwa arenga, hanyuma ugume uyisiga buri nyuma y’amasaha abiri.
3. Ugomba gushaka ibirinda amaso yawe, aha ugomba kwambara indorerwamo z'izuba. Ugomba kwambara izifite ibirahure bihagarika 99-100% by'imirasire.
Ibirahuri byijimye ntabwo byanze bikunze bitanga uburinzi bwinshi ku mirasire ya UV gusa bishobora kuba imvugo y'imyambarire. Biba byiza iyo ukoresheje indorerwamo wandikiwe na muganga kugira ngo zibashe gutanga umusaruro mu kugufasha.
4. Gana muganga mu gihe ugize ikibazo ku ruhu rwawe kugira ngo abashe kugukurikirana ku bibazo waba wagize by’uruhu, kandi bikurinde ko haviramo nizindi ndwara.
5. Isuku k’uruhu: Abahanga mu buzima bagaragaza ko isuku ari wo muti wa mbere wa buri kintu, bakomeza kugaragaza ko mu gihe wagiriye isuku umubiri wawe ukoga ugasa neza, nabyo hari icyo byongera mukurinda uruhu rwawe kugira ngo rubashe kuba rwiza.
Umwanditsi: Patience Muhoza
