Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bibanda ku gukaraba no kumesa imyenda yabo, ariko bakibagirwa ko n’uburiri baryamamo bushobora kuba kimwe mu bice byandura cyane mu rugo.
Amashuka umuntu aryamamo buri munsi akusanya ibintu byinshi umuntu adashobora kubona n’amaso birimo ibyuya, amavuta ava ku ruhu, ivumbi, utunyangingo tw’uruhu tuba twapfuye ndetse n’utunyabuzima duto dutera umwanda.
Inzobere zivuga ko nubwo nta gihe kimwe gihamye abantu bose bagenderaho, umuntu usanzwe aba akwiye kumesa amashuka ye nibura rimwe mu cyumweru. Ibi bifasha kugabanya umwanda no kurinda ubuzima bw’uruhu n’ubw’umubiri muri rusange.
Ku bantu bakunda kubira ibyuya byinshi, abatuye ahantu hashyuha cyane cyangwa abafite ibibazo by’uruhu, bagirwa inama yo kumesa amashuka yabo nyuma ya buri minsi itatu cyangwa ine. Gusa umuntu udakunda kubira ibyuya kandi uburiri bwe bugahora busukuye ashobora kuyamesa nyuma y’ibyumweru bibiri.
Abahanga bavuga ko kurenza ibyumweru bibiri utamesa amashuka bishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe. Umwanda uba waragiye wiyongera ushobora gutera allergie, kuribwa uruhu, ibiheri cyane cyane mu maso, impumuro mbi ku buriri ndetse no kudasinzira neza.
Kuki ari ngombwa kumesa amashuka kenshi?
Amashuka si umwenda usanzwe kuko ari ho umubiri uruhukira amasaha menshi buri munsi. Iyo atitaweho neza, ashobora kuba indiri y’umwanda n’udukoko duto tutagaragara.
Kumesa amashuka buri gihe bifasha: Kurinda uruhu indwara n’ibibazo bya allergie; Kugabanya ibiheri no kwishimagura; Kurwanya impumuro mbi ku buriri; Gutuma umuntu asinzira neza ahumeka umwuka mwiza no Kurinda ikwirakwira ry’utunyabuzima dutera indwara
Uko wakarushaho kwita ku isuku y’uburiri bwawe
Inzobere zitanga n’izindi nama zafasha umuntu kugira uburiri busesuye kandi bufite isuku: Guhindura imisego nibura kabiri mu cyumweru, kuko nayo ikusanya ibyuya n’amavuta ava ku ruhu; Koga mbere yo kuryama kugira ngo wirinde kujyana umwanda mu buriri;
Kwirinda kuryama wambaye imyenda wari wambaye umunsi wose kuko iba iriho ivumbi n’umwanda no Guhora uhumeka neza mu cyumba uraramo no kugisukura kenshi
Inzobere zishimangira ko kumesera amashuka atari ukugira isuku gusa, ahubwo ari uburyo bwo kurinda ubuzima bwawe no kugira ibitotsi byiza. Gushyiraho gahunda yo kumesa amashuka buri cyumweru ni imwe mu ngeso nziza zagufasha kugira ubuzima bwiza no kuruhuka neza buri munsi.
