Ubusanzwe kuryamana n’umuntu igihe kirekire bishobora
gutuma umubiri wa muntu umenyera, igihe wa muntu adahari n’ibitotsi bikagenda, ukarara areba bukagukeraho cyangwa ugasinzira ushikagurika.
Impamvu zatandukanya abantu zo ni nyinshi harimo nko
kuba uwo mwashakanye yimuriwe gukorera kure, kuba wahanye gatanya n’uwo mwari
mwarashakanye, guhitamo kutararana kubera uburwayi n’ibindi byinshi.
Dr. Wendy Troxel, umuhanga mu by'imitekerereze ya
muntu ukomoka muri Leta ya Utah muri America avuga ko akenshi biterwa n’ibihe
uba waragiranye n’uwo muntu wakubujije amahwemo, igihe adahari n’ibitotsi
bikabura.
Yagarutse kuri bimwe umuntu ashobora gukumbura k'uwo
bashakanye ariko batagifite amahirwe yo kurarana bya burundu cyangwa by’igihe
runaka.
Ati “Ni byinshi umuntu yakumbura bikamubuza
ibitotsi nko kumva umwuka w’umukunzi aguhumekeraho asinziriye, amagambo
aryoshye yakubwiraga mbere yo kuryama akakongerera ibyishimo, kumva utekanye
kuba uri hafi n’umuntu ugukunda, gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo
kuryama, gufumbatana n’uwo ukunda n’ibindi ".
Ibyo ni bimwe mu byatuma uwigeze gushaka yakumbura
bikamuviramo kubura ibitotsi. Troxel we yavuze ko guhoberana, gupfumbatana ku
babishobora, ndetse no gukora imibonano mpuzabitsina bituma mu mubiri hakorwa
umusemburo wa Oxytocin wongera ibyishimo ukagabanya imihangayiko no gusinzira
bikihuta.
Wakora iki igihe wabuze ibitotsi?
Rimwe na rimwe bamwe bifuza kuryama bonyine ariko abandi bananirwa gusinzira igihe bamenyereye kuryama hamwe n’abandi.
Impuguke mu bujyanama mu mitekerereze yatangaje ko kubura ibitotsi muri ubu buryo byarwanywa bigendeye nko
kwiyegereza bimwe bikwibutsa umukunzi wawe.
Ushobora kwihumuriza nk'umwenda aherutse kwambara
ukumva impumuro ye, gusinzira upfumbase umusego we, kwigana uburyo yaryamaga
cyangwa uko yahumekaga asinziriye, no guha agaciro impamvu atari hafi yawe.
Gusa batangaza ko ibi byakorwa n’umuntu wakumbuye
umukunzi we ariko amutegereje ko azagaruka. Ku bandi batagifite amahirwe yo kubana
n’abo bashakanye, wenda yarapfuye, bashobora gukora ibi bikurikira.
Ibyo wakora byaguha ibitotsi harimo kwiyakira mu
buzima bwa wenyine ukaba umunyambaraga cyangwa ukaba watangira ubundi buzima
bwo gukunda bundi bushya aho guheranwa n’agahinda.
Bamwe babura abakunzi babo kubera bitabye Imana. Aba
bagirwa inama yo kwitoza gutekereza ibyiza no kuzirikana ko buri wese agira
iherezo rye, bakakira ko abo bakunzi babo ubuzima bwabo bwageze ku iherezo.
Hari uburyo bwo kuzirikana uwo muntu watakaje
w'agaciro ukabura ibitotsi. Birimo nko kurwanira inzozi zawe no kuba umuntu
ukomeye yari guterwa ishema nawe iyo aba akiriho, kuko bituma wumva umwegereye
iyo wakoze bimwe yakwifurizaga.
Troxel ati: Ushobora gushyiraho ingamba zagufasha gusinzira zirimo nko guhindura
icyumba wararagamo hamwe n’umukunzi wawe bikakurinda kumutekerezaho cyane.Si
byiza kandi guhora wegera ibimukwibutsa kandi uzi ko kumubona bitagushobokera ".
Atanga inama avuga ko abantu bakwiye kwirinda kurya
ibintu bibatera kubura ibitotsi cyangwa kunywa ibinyobwa birimo cafeyine bituma
gusinzira k'umuntu bigabanuka. Bavuga ko kunywa ibintu byinshi nijoro bituma
umuntu ahaguruka kenshi ajya kwihagarika bikaba byatuma ibitotsi abipfubya.
Source: CNN
