Ni nyuma yo gusezerera ikipe ya Police FC kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Werurwe 2026 muri 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro kuri penaliti 4-2 nyuma yaho umukino wari warangiye ari 0-0 bingana n'umukino ubanza uko wari wagenze.
Umunyezamu Kwizera Olivier ni umwe mu bakinnyi bafashije Rayon Sports mu rugendo rwo gusezerera Police FC kuko yakuyemo imipira myinshi ikomeye yashoboraga kubyara ibitego ndetse akaza no gutera penaliti ya kabiri akayinjiza neza.
Kwizera wari witiriwe umukino batsinzemo Police FC yabajijwe ku kuba atarahamagawe mu bakinnyi b'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda bazifashishwa mu mukino ya gicuti ya FIFA Series 2026 izatangira tariki ya 26 Werurwe 2026, gusa yavuze ko bitazamuca intege kuko avuga ko wasanga ari igihe kitaragera.
Yagize ati: “Uhitamo ni amahitamo ye, njye nzakomeza nkore ibyo nkwiriye kuba nakora, buriya igihe nikigera buriya nzahamagarwa. Ndi Umunyarwanda nkunda igihugu, nkunda no gukinira Ikipe y’Igihugu. Ntabwo nakinira Rayon Sports ngo Ikipe y’Igihugu nimpamagara nange kwitaba."
Uyu munyezamu uri ku mpera z'amasezerano ye muri Rayon Sports, yagaragaje ko ashimira Imana ku bumenyi n'ubuhanga budasanzwe yamuhaye biri mu bituma akomeza kuririmbwa muri Ruhago y'u Rwanda by'umwihariko abakunzi ba Gikundiro.
Ygaize ati: "Mu ijambo rimwe ndashimira Imana kuko byose niyo ibikora. Ntabwo ari imbaraga zanjye ahubwo ni ubumenyi n'ubuhanga Imana yampaye rero ntacyambuza kuyishima."
Abanyezamu bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ni Ntwari Fiacre ukinira Kaizer Chiefs FC, Bigirimana Hugo ukinira La Chaux-De-Fonds, Niyongira Patience wa Police FC na Hakizimana Adolphe wa APR FC.
Rayon Sports ya Kwizera Olivier izagaruka mu kibuga tariki ya 22 Werurwe 2026 yakira Gasogi United mu mukino w'umunsi wa 25 wa Shampiyona uzakinwa saa 15:00 kuri Kigali Pele Stadium. Biteganyijwe ko ku ya 23.03.2026 abahamagawe mu Amavubi bazahita batangira umwiherero wa FIFA Series 2026.
